RUHAGOYACU.com

Danny Usengimana yagize imvune izatuma amara ukwezi hanze y’ikibuga

Umukinnyi Usengimana Danny ukinira ikipe ya Singida United yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Tanzania, yagize imvune kuri uyu wa gatanu w’iki cyumweru igiye gutuma amara ibyumweru 3 hanze y’ikibuga.

Uyu mukinnyi we na bagenzi be bakinana mu ikipe ya Singida United bari mu irushanwa rya Mapinduzi Cup riri kubera muri Zanzibar.

Uyu musore ikipe ye ya Singida yakinaga umukino wa 3 muri iri rushanwa n’ikipe ya Mlandege FC yo muri Zanzibar bayitsinda ibitego 3-0, ari nawe wafunguye amazamu mu gice cya mbere cy’umukino, mbere yo kuza kuvunika mu gice cya 2.

" Nasimbutse nshaka umupira, undi mukinnyi aransunika, mbanza ukuboko hasi." Usengimana Danny aganira na RuhagoYacu.

" Uku kuboko nabanje hasi niko kwagize ikibazo bahita banshyiraho Plâtre igomba kumara ibyumweru 3 bakabona kuyikuraho."

JPEG - 70.6 kb
Usengimana afite ukwezi atagaragara mu kibuga

Uyu musore yatangiye neza mu ikipe ya Singida United aho amaze gutsinda ibitego 4 muri shampiyona, akaba ari mu bakinnyi iyi kipe yaguze bishimiye uko batangiye uyu mwaka.

Muri iri rushanwa riri kubera muri Zanzibar akaba yari amaze gutsinda ibitego 3 mu mikino 3 yagaragayemo, mbere yo kugira imvune. Kuri iki cyumweru Singida United ikaba yatsinze ikipe yitwa JKU ibitego 2-0, umukino wa 4 batsinze kuri 4 bamaze gukina.

JPEG - 98.9 kb
Kambale yatangiye neza mu ikipe ya Singida
JPEG - 111.1 kb
Danny yatsinze igitego kuri penaliti kuri uyu wa gatanu mbere yo kuvunika

Singida United ifite undi mukino ukomeye na Yanga Africans ku wa mbere, uzagaragaza ikipe izakomeza muri 1/2 iri ku mwanya wa 1. Gusa iyi kipe inakinamo Kambale Salita na Rusheshangoga Michel yizeye kuzakomeza muri 1/2.

JPEG - 60.1 kb
Singida yamaze kugera muri 1/2 isigeje umukino 1 na Yanga

Usengimana nta mukino azongera kugaragaramo muri iri rushanwa akaba azanasiba imikino 2 muri shampiyona ya Tanzania, harimo umukino ukomeye uzabahuza na Simba SC.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru