RUHAGOYACU.com

De Gaulle aherutse guhuza abayobozi ba Kiyovu Sports na APR FC ku kibazo cya Omborenga, bananirwa kumvikana

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Nzamwita Vincent De Gaulle aherutse guhuza abayobozi b’amakipe ya Kiyovu Sports na APR FC ngo bakemure ikibazo cya Omborenga Fitina, impande zombi zinanirwa kumvikana.

Uyu musore ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo Kiyovu Sports imushinja kuba yararenze ku masezerano yari afitanye n’iyi kipe akajya gusinya mu ikipe ya APR FC atabimenyesheje iyi kipe.

"Ntabwo ibyo yakoze ari ko byagombaga kugenda kuko afite amasezerano y’umwaka mu ikipe ya Kiyovu Sports yagombaga kubanza kubaha." Umwe mu bayobozi ba Kiyovu Sports waganiriye na RuhagoYacu nyuma y’umukino wabahuje na Rayon Sports utarashatse ko izina rye ritangazwa.

Uyu muyobozi avuga ko inzira baciyemo yo kuvugana n’umukinnyi mbere y’ikipe atari yo yari ikwiriye.

Omborenga yakiniye Kiyovu kuva ari muto, kugeza umwaka ushize wa 2016 Omborenga yakiniye Kiyovu kuva ari muto, kugeza umwaka ushize wa 2016

RuhagoYacu yabajije uyu muyobozi niba koko Kiyovu Sports yarasabye ko APR FC ibaha Djihad Bizimana na Imanishimwe Emmanuel, bakareka Omborenga, uyu mugabo avuga ko harimo ukuri gucye.

"Ntabwo twasabye abo bakinnyi bombi, twasabye umukinnyi umwe, tukareka Omborenga." Uyu waganiriye na RuhagoYacu utarifuje ko izina rye rishyirwa ahagaragara.

"Mu kibuga hagati nta kibazo Kiyovu Sports ihafite kuko harimo abakinnyi beza, ariko ku ruhande rw’ibumoso ho tuhafite ikibazo, ni yo mpamvu twasabye ko baduha Emmanuel Imanishimwe, tukabarekera Omborenga, na bo bahise babyanga bavuga ko bazaduha Benedata twaramwanze."

Perezida wa FERWAFA aherutse guhuza abayobozi ba Kiyovu Sport na APR FC ariko bananirwa kunvikana ku kibazo cya OmborengaPerezida wa FERWAFA aherutse guhuza abayobozi ba Kiyovu Sport na APR FC ariko bananirwa kunvikana ku kibazo cya Omborenga

Abayobozi b’amakipe yombi baherutse guhuzwa na Perezida wa FERWAFA ngo bashakire hamwe uko bakemura iki kibazo ariko inama yaje kurangira nta kunvikana kubayeho.

Uyu mukinnyi wari umaze umwaka aba ku mgabane w’i Burayi, yagarutse mu Rwanda ajya muri APR FC bivugwa ko yamuhaye miliyoni 13 z’amafaranga y’u Rwanda, agahita asinya amasezerano y’imyaka 2.

Uyu muyobozi wa Kiyovu Sport yavuze ko igihe bitakunze ko babona umukinnyi bifuza muri APR FC, cyangwa ngo bagarurirwe Omborenga, basabye iyi kipe y’ingabo amafaranga, ariko yanga kubwira RuhagoYacu umubare nyawo.

Aseka yagize ati, " Miliyoni 30! Oya ni menshi cyane ntabwo ariyo twasabye, ayo twasabye ari hagati ya APR FC na Kiyovu Sport, ariko ibiganiro nibirangira wenda uzamenya ayo twagurishije uyu mukinnyi."

RuhagoYacu yunva ko iyi kipe ya Kiyovu isaba agera ku $ 15,000 (akabakaba miliyoni 12.5 z’amafaranga y’u Rwanda) bitaba ibyo uyu musore akaba yasubira mu ikipe ye, akayikinira mu gihe cy’umwaka.

Omborenga akomeje imyitozo muri APR FC mu gihe ikibazo cye kitarakemukaOmborenga akomeje imyitozo muri APR FC mu gihe ikibazo cye kitarakemuka

RuhagoYacu yamenye kandi ko uyu mukinnyi bikunze ko habaho kunvikana hagati ya APR FC na Kiyovu Sport yahita atangira gukina muri shampiyona, kuko nta masezerano afitanye n’ikipe ya Topolcany, yari yayigiyemo nk’intizanyo.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. dina

    Kuya 17-10-2017 saa 19:06'

    Simbona kp ubu aribwo DeGaulle yakagombye kubumvikanisha kuko ibyangombwa yanjyanye muri y’ikipe y’i burayi byanyuze muri Ferwafa nbo bakemeza kp ari umukinnyi wa Apr kd babizi neza ko ari uwa Kiyovu, so Kiyovu we kubetako bagusuzuguye ubinaganikeho cg umukinnyi ahanwe bibere abandi bakinnyi isomo ntibazongere kujya bakora uburiganya bumeze kiriya. kweli umwaka wose w’amasezerano. nimushaka ntimumukinishe nabo ntibamukinishe umwaka wenda uzashire ariko batabamenyereye di.

  2. OHHH

    Kuya 17-10-2017 saa 16:05'

    Aliko ibyo si agasuzuguro yagiye i burayi nk’intizanyoa ya apr kandi afite amasezerano ya kiyovu hanyuma ferwafa yihishe inyuma y’ayo makosa niyo yongeye kubahamagara ngo yongeremo andi aliko ku bwumvikane bw’agace kacengewe n’ayo mafuti k’abayovu. none rero nabyo byaranze.

  3. kalisa

    Kuya 17-10-2017 saa 14:54'

    APR iri muri position de faiblesse kuko yarangije kwishyura Ombolenga, Kiyovu izabyungukiramo ibace ayo ishaka uzasanga bamutanzeho izirenga 25 ariko se akina ibiki ko asanzwe aciriritse?


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru