RUHAGOYACU.com

De Gaulle arakomeza kuyobora Ferwafa

Akanama gashinzwe gutegura amatora muri Ferwafa kemeje ko mu gihe nta mukandida ubashije gutsinda amatora yabaye kuri uyu wa Gatandatu muri Lemigo Hotel, komite ya Ferwafa iyobowe na Nzamwita Vincent De Gaulle ikomeza kuyobora Ferwafa.

Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 28 mu mategeko y’amatora, komite yari isanzweho irakomeza kuyobora Ferwafa kugeza igihe hazabera indi nama y’inteko rusange ya Ferwafa izaberamo andi matora.

Komite ya De Gaulle iraza kuba igumye ku buyobozi bwa FerwafaKomite ya De Gaulle iraza kuba igumye ku buyobozi bwa Ferwafa

Kalisa Adolphe 'Camarade' atangaza amategeko bakurikije muri aya matoraKalisa Adolphe ’Camarade’ atangaza amategeko bakurikije muri aya matora

Nyuma yo gukuramo kandidatira kwa De Gaulle, Rwemalika Felicite yatsinzwe n’impfabusa, agira amajwi 13 muri 52 y’abatoye.

"Iyo habonetse urutonde rw’abiyamamaza rumwe gusa, bigomba kubahirizwa. Niko twabigenje, Rwemalika abona amajwi 13, imfabusa ziba 39."

"Nyuma yo kubona ibyavuye mu matora, hakurikijwe ingingo ya 24, agace ka 2, amatorwa akorwa ku bwiganze busesuya bwa 50+1% ku uwatsinze. "

"Nanone twiyambaje ingingo ya 28 uko imirimo ikomeza gukorwa, inzego za Ferwafa zikomeza gukora kugeza igihe cy’amatora gishojwe. Natwe twasubijeho komite nk’uko Inteko rusange yabidusabye."- Kalisa Adolphe ’Camarade’ uyoboye akanama k’amatora.

De Gaulle avuga uburyo yakuyemo kandidatire ejo saa CyendaDe Gaulle avuga uburyo yakuyemo kandidatire ejo saa Cyenda

Kalisa Adolphe yemeje ko kuri ubu amatora afunguye kuri buri wese, yaba abatsinzwe n’abandi banyarwanda bose bifuza kuyobora umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse andi matora taganyijwe hagati y’iminsi 60 iri imbere n’iminsi 90. (ntashobora gutegurwa mbere y’iminsi 60 cyangwa ngo arenze iminsi 90 uhereye uyu munsi).

Kalisa Adolphe Camarade ubwo abagize akanama k'amatora ayoboye bari bavuye mu mwiherero wo gufata umwanzuro w'igikurikirahoKalisa Adolphe Camarade ubwo abagize akanama k’amatora ayoboye bari bavuye mu mwiherero wo gufata umwanzuro w’igikurikiraho

Mu kiganiro n’abanyamakuru kandi, umuyobozi wa Ferwafa; Nzamwita Vincent De Gaulle yavuze ko yafashe icyemezo cyo gukuramo kandidatire ye ejo saa Cyenda ari iwe mu rugo, ndetse nta wamuhatiye gukuramo kandidatire nk’uko bivugwa.

Nubwo ateruye neza ngo avuge niba ashobora kwiyamamaza ubutaha, De Gaulle yavuze ko uyu ari wo mwanya wo kujya ku ruhande nabo bakareba uko abandi bakora.

Uyu mugabo yahakanye ibyavuzwe ko we n’abari bamushyigikiye baba bararengeje amasaha yo kwiyamamaza, avuga ko babyubahirije uko amategeko abiteganya ndetse saa Tanu z’ijoro yari yamaze kuryama.

Constantin Omar wari indorerezi yoherejwe na FIFA hamwe na De Gaulle wakuyemo kandidatire ye mbere y'uko amatora atangiraConstantin Omar wari indorerezi yoherejwe na FIFA hamwe na De Gaulle wakuyemo kandidatire ye mbere y’uko amatora atangira

Ku ruhande rwa Rwemalika Felicite watsinzwe yiyamamaje wenyine, yavuze ko atari ahanganiye intebe yo kuyobora Ferwafa, ahubwo yaharaniraga impinduka muri Ferwafa ndetse azakomeza kuziharanira.

Uyu wari umukandida yakomeje avuga ko yashimishijwe no kuba yarabashije kwiyamamaza ari umugore kandi hari n’abandi bagabo benshi babitinye.

Rwemalika Felicite yiyamamaje wenyine ariko ntiyatsinda amatoraRwemalika Felicite yiyamamaje wenyine ariko ntiyatsinda amatora
Nshimiye Joseph wa AS kigali aganira na bagenzi be nyuma y'iki cyiciro cya mbere cy'amatoraNshimiye Joseph wa AS kigali aganira na bagenzi be nyuma y’iki cyiciro cya mbere cy’amatora
Afande Mubarak Muganga wa APR FC hamwe n'uwaje ahagarariye AS Kigali y'abagoreAfande Mubarak Muganga wa APR FC hamwe n’uwaje ahagarariye AS Kigali y’abagore
Rwasamanzi Yves utoza Marines yaje gutora ahagarariye abatoza bose mu RwandaRwasamanzi Yves utoza Marines yaje gutora ahagarariye abatoza bose mu Rwanda
Raoul Gisanura ni umwe mu bari bashyigikiye Rwemalika Raoul Gisanura ni umwe mu bari bashyigikiye Rwemalika
Rurangirwa Louis wangiwe kwiyamamaza, bamwinjije mbere gato y'uko batangira ngo abe nk'indorerezi mu matoraRurangirwa Louis wangiwe kwiyamamaza, bamwinjije mbere gato y’uko batangira ngo abe nk’indorerezi mu matora

Perezida wa Rayon Sports; Muvunyi yari yaje gutora umuyobozi wa FerwafaPerezida wa Rayon Sports; Muvunyi yari yaje gutora umuyobozi wa Ferwafa
Abayobozi b'amakipe batandukanye bari mu banyamuryango 52 batoyeAbayobozi b’amakipe batandukanye bari mu banyamuryango 52 batoye
Umunyamabanga wa Ferwafa; Uwamahoro Tharcille yari n'umunyamabanga wa komisiyo yateguye amatoraUmunyamabanga wa Ferwafa; Uwamahoro Tharcille yari n’umunyamabanga wa komisiyo yateguye amatora
Abari abakandida, n'abayoboye akanama k'amatora mu kiganiro n'itangazamakuruAbari abakandida, n’abayoboye akanama k’amatora mu kiganiro n’itangazamakuru
De Gaulle yavuze ko yakuyemo kandidatire ye ku bushake nta zindi mbaraga zo hanze zabimusabyeDe Gaulle yavuze ko yakuyemo kandidatire ye ku bushake nta zindi mbaraga zo hanze zabimusabye
Rwemalika Felicite yavuze ko yifuzaga impinduka, kandi azakomeza guharanira impinduka muri FerwafaRwemalika Felicite yavuze ko yifuzaga impinduka, kandi azakomeza guharanira impinduka muri Ferwafa
Sam Karenzi wa Radio Salus mu kiganiro komisiyo y'amatora ya Ferwafa yagiranga n'itangazamakuruSam Karenzi wa Radio Salus mu kiganiro komisiyo y’amatora ya Ferwafa yagiranga n’itangazamakuru
Itangazamakuru ryahawe umwanya urambuye wo kubaza ibibazo kuri aya matoraItangazamakuru ryahawe umwanya urambuye wo kubaza ibibazo kuri aya matora
Ir. Habanabakize yari kuba muri komite ya Rwemalika iyo atorerwa kuyobora FerwafaIr. Habanabakize yari kuba muri komite ya Rwemalika iyo atorerwa kuyobora Ferwafa

Andi mafoto yaranze uyu munsi reba hano.


Amafoto: NTARE Julius/ RuhagoYacu.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. bob

    Kuya 31-12-2017 saa 13:52'

    ngo azakomeza ayobore? Ko batarekase ngo hayobore uwari umunyamabanga uhoraho. Iyo weguye cyangwa ukeguzwa biba byarangiye. ( yewe imboga mbi ntizishira mu nkono koko.)

  2. clement

    Kuya 31-12-2017 saa 11:55'

    KBS iyo n’imitsi yabanyarwanda KBS Imana ireba mumitima yabanyarwanda uburyo twaritubabaye Irakoze ituyemye degoulle akurwa muba kandida GS plc izakore akazi

  3. Patty

    Kuya 31-12-2017 saa 09:49'

    Ariko uyu witwa moussa abajije iki hotel yari yanewe buri munyamuryango none se kurara muri hotel nikibazo? Ikindi kandi iyo list nabonye itagira kashi ya hotel wabwirwa niki niba abanditse iyi nkuru niba ataribo bayihimbiye

  4. Lion

    Kuya 31-12-2017 saa 08:24'

    Yanze kwiyamamaza ariko ntiyeguye muri FERWAFA.

  5. Gaga

    Kuya 31-12-2017 saa 05:36'

    Seka we ibyo uvuga nibyo ariko ntiwiyibagize ko prime ya chan nayo ikenewe!!! Naho ubundi De Gaulle nawe ntatubeshye umuryango we ntiwamutegeka kubivamo ahubwo hiryaaaaaa hirya y’ama lideaux hari kibamba wayoboye Ferwafa ugomba ku musimbura. Wait and see.

  6. BBB 5/5

    Kuya 31-12-2017 saa 03:46'

    UBUSWA N’ UBUJIJIA BUBARIMO MUBONA BUZABAGEZA KUKI? MWABUR’UBWENGE NGO DEGOLE DEGOLE HANYUMASE NONEHO KO YEGUYE MUZAJYA MWIRIRWA MURIRIMBANDE ?

  7. c.kayitate

    Kuya 30-12-2017 saa 23:34'

    Itekinika.co.rw.

    made in Rwanda

  8. Hategekimana

    Kuya 30-12-2017 saa 21:14'

    jye narumiwe ubuse ruhago yacu murabona izatera imbere bimeze kuriya nahamasengesho.

  9. Hategekimana

    Kuya 30-12-2017 saa 21:14'

    jye narumiwe ubuse ruhago yacu murabona izatera imbere bimeze kuriya nahamasengesho.

  10. yewe

    Kuya 30-12-2017 saa 20:40'

    Ibi ntabwo bibaho niba yeguye bishatse kuvuga ko atari afite umwanya wo gukomeza kuyobora. Keretse iyo aza kuba yiyamamaje bose bakabura majority.
    Ariko Degaule bazamwandika muri Guiness de Record. Ndizera ko FIFA izabikurikirana kuko ni agahomamunwa

  11. 1 | 2 | 3 | 4


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru