RUHAGOYACU.com

De Gaulle ashobora guhagarikwa muri ruhago nyuma yo kwica amategeko nkana akagwatira muri hoteli abo ashaka ko bamutora

Umukandida Nzamwita Vincent De Gaulle wiyamariza kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ashobora kumara igihe atagaragara mu mupira w’amaguru nyuma yo kurarana muri hoteli n’abayobozi barenga 30 mbere y’amatora y’umuyobozi wa Ferwafa ateganyijwe kuri uyu wa gatandatu.

Amakuru yageraga kuri RuhagoYacu, yavugaga ko Nzamwita Vincent De Gaulle yari amaze iminsi hari ibyo yumvikanye n’abo ashaka ko bazamutora agira ibyo abemerera kugira ngo na we bazamuhe ijwi mu matora yo kuri uyu wa gatandatu nk’uko yari yabikoze mbere yo gutorerwa uyu mwanya mu myaka ine itambutse.

Komisiyo y'amatora ya Ferwafa ifite akazi gakomeye kuri uyu munsi imbere y'indorerezi za FifaKomisiyo y’amatora ya Ferwafa ifite akazi gakomeye kuri uyu munsi imbere y’indorerezi za Fifa

Ibi RuhagoYacu yari yirinze gutangaza mbere yo kubona gihamya ya nyayo, byaje kwemezwa kuri iyi tariki ya 29 Ukuboza 2017, ubwo uyu muyobozi wa Ferwafa uri kwiyamamariza kuguma muri uyu mwanya yararanaga n’abayobozi b’amakipe atandukanye muri Hilltop Hotel i Remera, kugira ngo akomeze kwizera ko nta n’umwe uri bwisubire mu matora ateganyijwe kuri uyu munsi.

Nkuko twabitangarijwe na bamwe mu baraye muri iyi Hoteli, ku ikubitiro, abayobozi b’amakipe bagera kuri 40 ni bo byari biteganyijwe ko bararanamo n’umukandida wabo, gusa biza kurangira abagera kuri 31 ari bo barayemo aho bishyuriwe ibyumba ku majoro ya tariki ya 29 na 30 Ukuboza, bikaba biteganyijwe ko bazasohokamo kuri iki cyumweru tariki ya 31 Ukuboza.

Ibi Nzamwita Vincent De Gaulle yakoze, bikaba ubusanzwe bihabanya n’ingingo ya 8 n’iya 11 y’amabwiriza agenga amatora ya komite nyobozi ya ya Ferwafa, aho zivuga ko ibikorwa byose bijyanye no kwiyamamaza birangirana na tariki ya 29 Ukuboza saa 00:00 z’ijoro ko ibirenze ubwo bifatwa nko kwica amatora ndetse bikaba byakurizamo umukandida gukurwa ku rutonde.

De Gaulle wiyamamariza kuyobora Ferwafa ashobora guhagarikwa mu mupira w'amaguruDe Gaulle wiyamamariza kuyobora Ferwafa ashobora guhagarikwa mu mupira w’amaguru

Uretse ibi, ubwo twamenyaga ko iyi gahunda yo kurara muri Hoteli ihari, umwe mu baganiriye na RuhagoYacu guturuka mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA, yatubwiye ko biramutse bikozwe byafatwa nka ruswa bikaba byatuma umuyobozi wa Ferwafa afatirwa ibihano birimo kumuhagarika imyaka yagera kuri itatu mu mupira w’amaguru.

Yagize ati: “Sinavuga ku bihano mu gihe nta gihamya(yo kurarana muri hoteli) ihari. Gusa mu gihe biramutse bigaragaye ko umukandida wiyamamaza kuyobora urwego rw’umupira w’amaguru yararanye n’abamutora ku munsi w’itora, byarangira afatiwe ibihano birimo no guhagarikwa igihe kiri hagati y’imyaka ibiri n’itanu”.

RuhagoYacu ubwo yandikaga iyi nkuru mu ma saa munani z’ijoro(2:00am), yagenzuye neza buri umwe muri 31 bari kuri liste yaraye muri iyi Hoteli koko bigaragara ko ari ho baraye kugeza aya masaha mbere yo kwerekeza muri Lemigo Hotel mu matora ya Ferwafa.

Abayobozi bararanye na De Gaulle muri Hilltop Hotel n'ibyumba barayemo nyamara bitemewe n'amategeko agenga amatora(RuhagoYacu ikaba inafite ibindi bimenyetso birenze)Abayobozi bararanye na De Gaulle muri Hilltop Hotel n’ibyumba barayemo nyamara bitemewe n’amategeko agenga amatora(RuhagoYacu ikaba inafite ibindi bimenyetso birenze)
Umunyamabanga wa Gicumbi Birabakoraho , Alex wa Miroplast na Vedaste wa United Stars bari mu baraye Hilltop. Aha, bari banajyanye na perezida wa Ferwafa muri CECAFAUmunyamabanga wa Gicumbi Birabakoraho , Alex wa Miroplast na Vedaste wa United Stars bari mu baraye Hilltop. Aha, bari banajyanye na perezida wa Ferwafa muri CECAFA

Biteganyijwe ko amatora ya Komite Nyobozi ya Ferwafa ari bukorwe kuri uyu wa gatandatu saa 9:00 za mu gitondo, imbere y’intumwa ya FIFA na CAF Constant Omari usanzwe anayobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Congo Kinshasa.

Nzamwita Vincent De Gaulle usanzwe ari perezida wa Ferwafa, akaba nta gihindutse ari bube ahanganye na Rwemerika Félicité umaze igihe ashinzwe umupira w’abagore muri iri shyirahamwe.

Rwemarika ni we uri buze guhatana na De Gaulle mu matoraRwemarika ni we uri buze guhatana na De Gaulle mu matora

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Muhammad

    Kuya 1-01-2018 saa 07:40'

    Good riddance to bad rubbish !

    Ariko Nzamwita si we wenyine warukwiriye kwigizwa kure ya Footbal yo mu Rwanda ; hari n’uwarukuriye akanama kari gashinzwe gutora Nzamwita ; ndavuga Kalisa Adolphe, bita Camarade ! Abo bagabo ni bamwe mu bamunze football yo mu Rwanda ! Bakaba ari nabo bariho bagenda bica APR FC ! Nzamwita, niwe wageneraga APR FC, abakozi bamwe na bamwe (Umuvugizi uvuga gusa Swahili n’Ikinyarwanda gicye ; utaza English, bivugwa ko yabaye muli Tanzania), abatoza benshi badashoboye ! Kalisa we ntawirirwa amusubira ho ! Niwe watumye Rwatubyaye, Mukunzi, n’abandi … bivira muli APR FC.

    Numvise ko Nzamwita yahagaritse Uwamahoro Latiffah, wari umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa ! N’inkuru ibabaje kubera ko icyo yazize ari kutumvikana n’umunyamafuti Nzamwita. Niba rero Nzamwita yifuza uwo bakumvikana, uwo bateye kimwe, ntawundi yabona atari Kalisa Adolphe. Amufashe nk’umunyamabanga mukuru wa Ferwafa, yaba akuye icyo kirondwe kuri APR FC ! Maze bagende bapfe kigabo !!!

  2. Gatsinzi

    Kuya 31-12-2017 saa 18:36'

    uwo muntu wita abanyamakuru imihirimbiri we niki koko haruwo wumvise ashinja DeGuolle gusa urababaje wowe utazi akamaro kitangazamakuru kuburyo ugeraho ukabita imihirimbiri umunyamakuru wumwuga avuga ukuri kdi ntago yakwita ikiyiko igitiyo nimba DeGuolle ari sowanyu ukaba umushyigikiye ntibimuhanaguraho amanyanga yakoze ikindi uwo wavuze ngo DeGuolle ni nkeragutabara yabikuyehe ntago guturana numusirikare bikugirawe ntiyigeze aba umusilikare ahubwo ufite indimyumvire yindi

  3. Twishime

    Kuya 31-12-2017 saa 11:35'

    Ntamucivil wayobora iriya nzu APRFC nituzanire umufande naho na za coartion ziri kwanga DEGAULE no amaco y,inda.

  4. IRUMVA

    Kuya 31-12-2017 saa 08:18'

    Nonese kombona uyumunyamakuru yigize umushinjacyaha utazicyogukora? Harumuntu ubunijwe kurara muri hotel ? Murayomategeko ya FERWAFA cg FIFA haraho bibujijweko abatora batemerewe kurara muri hotel? Kombona buriwese yari mucyumbacye mwabwiwe niko ko babonanye? Uwavuzeko muri imihirimbiri happy new year . Numusaza

  5. Ntirushwa Safi Jean

    Kuya 30-12-2017 saa 23:12'

    Iminsi Y’igisambo Irabaze. Nizereko Police Y’ Urwanda Iragaragaza Ubunyamwuga Ikababoha Pe. Ruhagoyacu Nayo Izaba Umutangabuhamya. Panda Gare Degaule!!!

  6. Mugisha

    Kuya 30-12-2017 saa 19:36'

    Wowe uvuga ingabo umenye ko na de gaulle ari inkeragutabara vana amagambo aho kuko niwe wishe football

  7. Bigirimana

    Kuya 30-12-2017 saa 19:09'

    Mwabonyeko icyiciro 2 ntaterambere hafi ya Bose baraye bagamba na Degaule arko birapfubanye abantu babagabo bashukwa ni nda koko,ahubwo Bose babirukane muri ruhago.

  8. maguye

    Kuya 30-12-2017 saa 15:43'

    erega aba bagabo ni abashinji namwe murabibona inda niyo bashira imbere aho kureba icyateza igihugu imbere. ahubwo police niba koko irwanya ruswa nukurikirane aba bagabo kandi amakuru barayafite yizewe kbs, naho Degole we aba yayatanze kuko azi uburyo ahita ayagaruza biyarenze 6 mois, ikindi nyuma yaya manyanga nifuzaga ko amakipe yo mikiciro cya1 atafatwa kimwe n’amakipe yo mikiciro cya 2 kubijyanye n’agaciro k’amajwi, ubu umuyobozi wa apr,rayosport,mukura,etincelle,kiyovu,espoir n’abandi biyubaha bakubaha amakipe yabo ntibaza muri izi maguye.

  9. induru

    Kuya 30-12-2017 saa 15:31'

    ahahahahahahaa! ndasetse none imbavu zirandiye iyi ni comedy nda kaswi. nonese yabahaye akantu uziko wabona na phone yazibambuye, nuko nyine abenshi mbona arabo mumakipe awayawaya nyine bashukishwa amandazi, naho ubundi yabasuzuguye cyane. ariko ubu APR fc yabuze undi muntu yatanga ngo atorwe koko bakureho iriya nyamamare niba bamubuze nibabwire Gasenyi itange zanararibonye zayo mu mupira nabo tubarabe mu myaka 5 icyo bakora. nemeye ko koko nta nduru ivugira ubusa.

  10. Alice

    Kuya 30-12-2017 saa 13:23'

    Umwaka muhire wa 2018! Twibuke ko igihe umuntu atarahamwa n’icyaha binyuze mu nzego zibifitiye ububasha aba ari umwere !

  11. 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru