RUHAGOYACU.com

De Gaulle ashobora kweguzwa nyuma yo kwigenera miliyoni 17 atagishije inama

Komite nyobozi y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa yarangije kwandikira perezida w’iri shyirahamwe Nzamwita Vincent De Gaulle imusaba ibisobanuro by’amafaranga yihaye agera ku bihumbi 20 by’amadorali, akaba asanzwe atangwa na CAF mu gufasha abayobozi b’amashyirahamwe mu gihe cy’umwaka.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF, ryemeje ko rizajya ritanga amadorali agera ku bihumbi 20 buri mwaka(=16 760 000FRW) akagenerwa perezida w’ishyirahamwe ry’ibihugu birigize nk’amufasha kubaho(Allowances).

Perezida wa Ferwafa yategetse ko yahabwa amafaranga ya CAF nubwo atazi neza ko azongera gutorwa... anarenzaho ko agomba wishyurirwa imisoro na FerwafaPerezida wa Ferwafa yategetse ko yahabwa amafaranga ya CAF nubwo atazi neza ko azongera gutorwa... anarenzaho ko agomba wishyurirwa imisoro na Ferwafa

Aya madorali abarwa mu gihe cy’umwaka, akaba ahabwa ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru na ryo rikayagenera Perezida waryo bitewe n’imikorere ndetse n’ibyo basanzwe bamugenera.

Mu Rwanda ariko ibi bikaba bitandukanye, cyane ko muri Ferwafa barimo bitegura amatora y’umuyobozi mushya, bityo ko aya madorali yagombaga gutegereza uzatorwa akayahabwa cyane ko afata umwaka uzarangirana na tariki ya 30 Kamena 2018.

Ibi ariko ntabwo byabujije umuyobozi w’iri shyirahamwe Nzamwita Vincent De Gaulle guhita ategeka ko aya madorali ashyirwa kuri Compte ye ibarizwa muri Banki ya Kigali, ndetse anategeka Ferwafa ko igomba kumwishyurira imisoro y’aya mafaranga ya CAF ibintu abayobozi bakorana bumva bidasobanutse.

Ibi byemezo byasanze ibindi uyu muyobozi asanzwe afata atagishije inama abo bakorana, byatumye komite nyobozi y’iri shyirahamwe imwandikira imusaba ibisobanuro mu masaha 48, ndetse hakaba hashobora gufatirwa ibindi byemezo birimo kwegura kwa komite yose mu gihe adashoboye kwisobanura neza nkuko ibaruwa Ruhagoyacu ifitiye kopi ibitangaza.

Abagize Komite ya Ferwafa bandikiye Perezida wayo bamusaba ibisobaunuroAbagize Komite ya Ferwafa bandikiye Perezida wayo bamusaba ibisobaunuro

Mu gihe komite nyobozi yakwegura, byaba bivuze ko na Nzamwita Vincent De Gaulle yahita ajyana na yo bikarangira Ferwafa isigaye iyoborwa n’umunyamabanga mukuru nk’uko amategeko abiteganya.

Nzamwita Vincent De Gaulle ugikurikiranyweho n’ubucamanza ibijyanye no gutanga isoko ryo kubaka hotel ya Ferwafa hadakurikijwe amategeko, ntabwo ari ubwa mbere ashaka kwigenera amafaranga atabikwiye, dore ko mu kwezi kwa munani kwa 2014 yishyize kuri lisiti y’abagomba guhabwa prime y’umukino wa Congo Brazzaville, nyamara atari umukinnyi cyangwa se umutoza.

De Gaulle aribukwa ko yanashatse kwisabira Prime ku mukino w'Amavubi maze Minispoc ikamutera utwatsiDe Gaulle aribukwa ko yanashatse kwisabira Prime ku mukino w’Amavubi maze Minispoc ikamutera utwatsi

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Ezebio

    Kuya 24-08-2017 saa 13:32'

    Ariko rwose ntimugakunde kumva abasebanya n’abaharabikana ku nyungu z’amatora.
    Uyu Mugabo baharabika yakoze byinshi kandi igihugu cyamushimira.
    1.Imyenda ya FERWAFA yari yarabaye ikibazo cyatumaga hamwe FERWAFA imitungo yayo ijya mu byamunara.
    2. CHAN mu Rwanda
    3. Sponsors zitandukanye
    4. Ubuvuzi bw’abakinnyi
    Amahugurwa menshi ku batoza ABCD hamwe no mu basifuzi
    5. Kwakira no gutinyuka gusaba kwakira igikombe cy’isi mpamyako na CAN iri VUBA
    6. Hotel
    7. Bwa mbere championnat yari itangiye kugendera kuri calendrier.....
    Mu mureke arashoboye kd abatabona ibyo akora ko ari bizima bafite impamvu za munyangire.

  2. annet

    Kuya 22-08-2017 saa 13:12'

    Ariko ushobora kuba ukunda byacitse !!!!!!!!!!!!!!!!!! duhe update kuri iyi nkuru

  3. ghkar

    Kuya 22-08-2017 saa 08:58'

    aha ndabona inda nini arizo zishyizwe imbere kurusha gukorera igihugu, ndumiwe??

  4. KAGWA

    Kuya 21-08-2017 saa 19:38'

    Ese none mwabona yongeye agatorerwa indi manda mwajya hehe?

  5. Rubyagali

    Kuya 21-08-2017 saa 16:53'

    Ariko hari icyo ntumva, cyangwa se ni ukujijisha: De Gaulle ntazi kwandika izina rye? mundebere kuri memorandum handitse Vince De Gaure....

  6. Katega

    Kuya 21-08-2017 saa 16:01'

    Bibaye ari uku byaba ari agahomamunwa niba Perezida asaba, akisinyira ngo bamuhe amafranga angana gutya bitemejwe na Komite Nyobozi Ferwafa Nzamwita de Gaule yaba yarayigize akarima ke!!! Niyo mpamvu hakwiye igenzura ryimbitse. Komite Nyobozi ubwo itangiye kubona amakosa n’ubujura biri gukorwa nuwa kabikosoye nikomereze aho ndetse imusabe kwegura mu maguru mashya, naho ubundi ntacyo twazageraho muri ubu bujura n’amanyanga hakwiye transparency and accountability.

  7. Kagenza Fils

    Kuya 21-08-2017 saa 15:18'

    igihe cyose hariho guhangana habamo no guharabikana no gushaka byacitse. Ibi ndumva uwabibona wese yasobanukirwa ibintu 3:
    1. Ni bande banditse iyo barwa
    2. Barifuza iki?
    3. Ese ntibaba bari mu batarishimiye ko Batagarutse muri liste.
    Ubundi se ko agenerwa Perezida akaba ari Perezida ntagire icyo akora kuko hari abatifuza ko yagaruka ku buyobozi kd bagize uruhare mu kumunaniza. Ese musanze ariya mahera uyu mugabo ayafiteho uburenganzira nuburyo mwamusebeje. Njye mbona ibyo yari afite gukora ku neza y’abanyaRwanda yarabikoze.
    Ariko mujye munibuka ko FERWAFA yageze aho ihisha n’imidoka zayo ngo bataziteza cyamunara. Ferwafa yari yaramunzwe n’amadeni atagira ingano none UMUGABO arayishyuye nta kibazo FERWAFA ikirwana nacyo none muramushimiye. Nahabwe igihe yerekane iterambere muri sporo. Mumuhe amahoro. Kandi Uwiyamamaza wese ntagomba kugendera mu guharabika uwo bahanganye. si umuco

  8. karekezi

    Kuya 21-08-2017 saa 14:28'

    Ibaze umuntu Olvier Volcano ari inyuma, Camarade (APR) akaba yararahiriye kumwimika.

  9. -####-

    Kuya 21-08-2017 saa 13:13'

    Ntekereza ko nta muyobozi wasaba ko yohererezwa ibyo agombwa mu gihe binyuze mu mucyo; ahubwo ababishinzwe babikora bashingiye Ku biteganywa n’amategeko. Ibibazo birimo ni ibi: Niba ari budget yo kugeza kuwa 30/06/2018 kdi kuva muri 09/2017 Perezida wa Ferwafa ntazwi. Uwafashe ayo maf n’uwayamwoherereje bakurikiranweho kunyereza umutungo; N’iyo uyoboye Ferwafa yazakomeza; ntakwiye guhabwa allowances igihe cyazo kitaragera noneho na. buri mukozi wa Ferwafa nasabe umushahara we w’umwaka uzarangira le 30/06/2018 bawumuhe cyane ko bo batagira mandat. Ko yemeye kujya ayagabanya abo muri assemblee se; azajya ayabaha ayakuye kuri konti ye ni abakozi be bo mu rugo? Ko ayafashe nk’umutungo we se; Ferwafa irariha imisoro yayo ite? Aho ntazanabura gusorera inzu ze Ferwafa ikishyura? Ese tugize ibyago (nta we ubimwifuriza) akabura ubuzima ejo bundi; ntawamusimbura? yazakoresha iki ko. ayo yabaye umutungo bwite we n’umuryango we? Accountability and big thinking please!

  10. Jules Kayitani

    Kuya 21-08-2017 saa 12:05'

    birababaza cyane abantu nkamwe mwihutira kuvuga cyangwa gusebya umuntu mugendeye ku byanditswe cyangwa byavuzwe nuruhande rumwe.mubuzima mujye mwirinda ibintu ngibyo kuko hari byinshyi biba byihishe inyuma. none se mwe bwe iyo musomye usanga ayo mafaranga atayakwiriye ahubwo ko arihinda hinda ryabantu gusa.

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru