RUHAGOYACU.com

De Gaulle, Mulindahabi na Muhirwa bahakanye ibyo baregwa, isomwa ry’urubanza rishyirwa kuwa Gatatu utaha

Nyuma yaho urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rusubitse urubanza Nzamwita Vincent De Gaulle na Me Mulindahabi baregwamo ibyaha byo gutanga isoko mu buryo butemewe n’amategeko rukimurirwa kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Ukwakira 2017, abashinjwa bageze imbere y’ubutabera i Nyamirambo bahakana ibyo baregwa maze isomwa ry’urubanza ryimurirwa kuwa Gatatu utaha.

Tariki 24 Kamena 2016 Mulindahabi Jean Olivier wahoze ari umunyamabanga wa Ferwafa ari kumwe n’abo bareganwa, Nzamwita Vincent De Gaulle Perezida wa Ferwafa na Eng. Adolphe Muhirwa uhagararariye Light Construction and Consultancy Engineers Ltd yari ishinzwe kugenzura ibitabo bikubiyemo ubusabe bw’abifuza kubaka Hotel ya FERWAFA, bashinjwe icyaha cyo gutanga isoko mu buryo butemewe n’amategeko buhanwa n ’ingingo ya 627 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ugufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, icyenewabo cyangwa urwango.

Mulindahabi Olivier na Muhirwa Adolphe bahanishijwe igifungo cy’amezi atandatu mu gihe Nzamwita Vincent De Gaulle yagizwe umwere.

Nyuma yo gufungurwa, Mulindahabi na Muhirwa bajuririye igihano bahawe, aho nyuma yaho urubanza rusubitswe rutabaye tariki ya 7 Nzeli uyu mwaka, abashinjwa bagarutse imbere y’ubucamanza kuri uyu wa Mbere, baburana.

Ubushinjacyaha busabira aba bagabo bombi kimwe na Nzamwita Vincent De Gaulle ikindi gihano kirenze ibyo bahawe kuko umucamanza wa mbere atahaye agaciro uburemere bw’icyaba cyakozwe.

De Gaulle yari yagizwe umwereDe Gaulle yari yagizwe umwere

Saa 10:30 nibwo uru rubanza rwatangiye maze Mulindahabi avuga ko ibyo yaregwaga ataribyo yahamijwe, asaba ko inyito y’urubanza ihindurwa dore ko n’abanyamuryango ba Ferwafa batigeze bavuga ko umutungo wabo wakoreshejwe nabi.

Agendeye ku ngingo ya 627 y’igitabo cy’amategeko, Mulindahabi avuga ko icyaha kitigeze kibaho, aho iyi ngingo ya 627 nk’uko igitabo cy’amategeko kiyisobanura, ivuga ko umuntu wese ufite ububasha bwo gucunga umutungo w’urwego runaka akawuskoresha nabi abihanwa, Mulindahabi yavuze ko umutungo wa Ferwafa utakoreshejwe nabi kuko nta nyungu z’abanyamuryango zigeze zibangamirwa.

Mulindahabi akavuga ko ibyo yaregwaga ataribyo yahamijwe dore ko amafaranga atarakageze muri Rwanda ava muri FIFA, ubwo iyi nama (go gutanga isoko) yakorwaga kandi bavuga ko ariyo bakoreshejemo nabi umutungo.

Uyu mugabo avuga ko contract yo kubaka hoteli ya Ferwafa yasinywe tariki ya 22 /02/2016 nyamara icyo gihe ngo yari amaze ukwezi afunze ashinjwa icyo cyaha kandi nabwo amafaranga yaje nyuma, aha yanashingiye ku ibaruwa yo kuwa 6/6/2017, nyuma y’umwaka wose, ubwo Ferwafa yari igisaba muri FIFA ko yayiha aya mafaranga.

Muhirwa avuga ko umucamanza wa mbere yamwise icyitso mu gkoresha nabi umutungo wa Ferwafa nyamara ntaho yari ahuriye nawo.
Na we avuga ko ntaho yari guhurira n’umutungo wa Ferwafa ku buryo yawukoresha nabi bityo ku bushishozi bw’ubucamanza bamuhanagura icyaha yahamijwe.

Ubushinjacyaha buvuga ko ubucamanza butarebye uburemere bw’icyaha bwarangiza kugaha igihano gito Muhirwa na Mulindahabi.

Ku ngingo ya 98 igika cya kabiri ku cyaha bakurikiranweho, ubushinjacyaha buvuga ko habayeho ubufatanyacyaha mu buryo buziguye cyangwa butaziguye ( kuri De Gaulle , Mulindahabi na Eng. Muhirwa).

Bwongeye gushinja kandi Nzamwita Vincent De Gaulle ko yasinye ku masezerano atumvikanye n’abo bakorana abizi ko ari amakosa bityo na we yakabihaniwe ndetse yaba Nzamwita na Mulindahabi akaba ntawe wemera ko yagize uruhare mu gushyiraho akanama k’amasoko, ikintu ubushinjacyaha bufata nk’ipfundo ry’ikibazo muri uru rubanza.

Me Mulindahabi ajuririra igifungo cy'amezi 6 yahaweMe Mulindahabi ajuririra igifungo cy’amezi 6 yahawe

Saa 11:50 nibwo Nzamwita Vincent De Gaulle yahawe umwanya wo kugira icyo avuga ku byo ashinjwa, uyu yatangiye avuga ko nta bumenyi bwinshi afite mu mategeko, ariko abaza ubushinjacyaha niba buburiranira Horizon Ltd itarahawe isoko cyangwa se ikibanza kiri kubakwamo hoteli ya Ferwafa bahawe na Leta y’u Rwanda.

De Gaulle avuga ko yasinye ku masezerano bigendanye n’amategeko agenga sitati ya Ferwafa mu gihe nta handi afite uruhare mu kanama k’amasoko ndetse kimwe n’ayandi masoko yose yo muri Ferwafa asinya byamaze kunyuzwamo amaso n’abanyamategeko.

Ku bijyanye n’uwahawe isoko, De Gaulle yavuze ko batareba cyane ku biciro byaba bito cyangwa biri hejuru, ahubwo bareba ku byinshi cyane cyane ubishoboye.

De Gaulle avuga ko company y’Abashinwa iri kubaka ubu ari yo yabatse menshi ku buryo impanza barimo zabateje igihombo byongeye kandi ubwo basubizaga umwanya ku isoko Horizon itigeze igaruka gupiganwa.

Me. David wunganira Muhirwa yashimangiye ko ubushinjacyaha buburana kuba Horizon itarahawe isoko kuko abagiranye amasezerano nta kibazo bo bigeze bagirana ndetse anavuga ku ngingo ivuga ko mu mategeko y’u Rwanda ntariteganya uburyo inzego zigenga (Ferwafa irimo) zitangamo amasoko.

Me Munyandamutsa na we uburanira Muhirwa yasabye abaregwa ko bagabanyirizwa igihano hagendewe ku ngingo ya 78 y’igitabo cy’amategeko, bityo bagahabwa igihano kiri munsi y’amezi atandatu.

Mulindahabi Oilivier na Muhirwa bahakanye icyaha baregwa cyatumye bahanishwa amezi atandatu, bavuga ko nta tonesha bagize mu gutanga isoko ryo kubaka hoteli ya Ferwafa ndetse nta mutungo wa Ferwafa bakoresheje nabi.

Nzamwita Vincent De Gaulle yakomeje gusaba urukiko ko yakomeza kugirwa umwere dore ko amategeko ya Ferwafa amwemerera gusinya ku masezerano y’isoko ryatanzwe ndetse nta ruhare yagize mu kanama kari gashinzwe gutanga isoko.

Me. Gatsimbanyi Pascal wunganira Mulindahabi na we yasabye umucamanza ko umukiriya we yagirwa umwere kuko nta burenganzira ubushinjacyaha bwari bufite bwinjira mu mitangire y’amasoko y’ikigo kigenga nka Ferwafa kandi nabwo cyaragerageje kunyuza ibintu mu mucyo.

Nyuma yo kumva impande z’abaregwa n’uruhande rw’ubushinjacyaha, umucamanza yafashe umwanzuro wo gushyira isomwa ry’urubanza kuwa Gatatu utaha tariki ya 25 Ukwakira 2017.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru