RUHAGOYACU.com

De Gaulle n’abamushyigikiye berekeje mu Bugesera gutegura amatora yaciyemo ibice amakipe

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru Nzamwita Vincent De Gaulle hamwe n’abamushyigikiye kuri ubu barabarizwa kuri Golden Tulip Hotel, mu gutegura amatora y’umuyobozi wa Ferwafa biteganyijwe ko azaba muri Nzeri.

Aya matora atavugwaho rumwe ku gihe yagakorewe, yatangiye gukurura urunturuntu mu makipe atandukanye, dore ko uretse ko bizwi ko hari ibice bibiri mu banyamuryango ba Ferwafa, no mu makipe mo imbere hari abatumvikana ku mukandida wa nyawe wo gushyigikira.

Ikipe ya Etincelles, ni imwe mu makipe yabimburiye izindi kwerekeana ko umwuka utari mwiza mu buyobozi bwayo ku bijyanye n’amatora, ubwo Perezida w’iyi kipe Mvano Nsabimana Etienne yasohoraga itangazo ryamagana ibyatangajwe n’ umunyamabanga we Me Kizito Safari wavugaga ko amatora ya Ferwafa atemewe n’amategeko.

Ikipe ya Etincelles yitandukanyije n'umunyamabanga wayo ku mugaragaro ititaye ko yaba yaravuze ukuriIkipe ya Etincelles yitandukanyije n’umunyamabanga wayo ku mugaragaro ititaye ko yaba yaravuze ukuri

Aha bikaba bivugwa ko uyu muyobozi yanyomoje ibi kugira ngo ubuyobozi bwa Ferwafa butamureba nabi kandi bizwi ko ashyigikiye Perezida De Gaulle.

Indi kipe kuri ubu itavuga rumwe ku matora ya Ferwafa ni Kiyovu Sports aho ibyayo bitangaje kurushaho.

Aha, umuyobozi w’iyi kipe Gasamagera Louis Claude mu kwezi kwa kane k’uyu mwaka, yaje gutangaza ko yeguye ku mirimo ye ubwo ikipe ya Kiyovu yari mu bihe bibi byo kurwana no kutamanuka, bikanarangira itabyikuyemo kuko yasubiye mu cyiciro cya kabiri.

Uyu ariko nyuma yo kubona ko abasigaranye Kiyovu batangaje ko bazashyigikira De Gaulle, yahise agaruka ku buyobozi bw’iyi kipe ku buryo butunguranye, ni ko gutangaza ko atigeze ayivamo. Ntibyatinze, Gasamagera yahise na we yandika ibaruwa yitandukanya n’umunyamabanga we Omar Munyengabe, wari wasinye kuri list isaba ko amatora ya Ferwafa yakwigizwa imbere.

Gasamagera yagarutse ku buyobozi bwa Kiyovu Sports muri ubu buryoGasamagera yagarutse ku buyobozi bwa Kiyovu Sports muri ubu buryo

Aba bashyigikiye De Gaulle bose kuri ubu bari kubarizwa i Nyamata, aho bagiye gutegura uburyo bazitwara mu matora y’umuyobozi mushya. Umwe mu bari muri iyi nama Antoine Dukuzumuremyi bakunze kwita Birabakoraho, yatangarije Radio Salus ko icyabajyanye ari ukureba ibyo bagezeho n’ibyo batakoze muri iyi myaka ine De Gaulle amaze ku buyobozi.

Uyu munyamabanga wa Gicumbi yagize ati : “Ni byo ubu (abashyigikiye De Gaulle) turi mu Bugesera ngo twige ku byo twagezeho”.

“Twabanje kumunenga ku byo atakoze gusa tunashima byinshi yagezeho aho twizera kuzamushyigikira mu matora”.

Birabakoraho yatangaje ko yizera ko bazatsinda amatora kuko igice kinini cy’abanyamuryango bari kumwe na cyo mu Bugesera.

Nzamwita Vincent De Gaulle yizeye kongera gutorerwa indi myaka ine ayobora FerwafaNzamwita Vincent De Gaulle yizeye kongera gutorerwa indi myaka ine ayobora Ferwafa

Iyi si inshuro ya mbere Perezida wa Ferwafa ajyana n’abazamushyigikira mu mwihererero, dore ko mu kwezi gushize yari kumwe na bo i Rubavu nyuma yo kubatumira mu bukwe bwa mushiki we.

Ku rundi ruhande, itsinda ry’abaharanira impinduka mu mupira w’u Rwanda, amakuru agera kuri Ruhagoyacu atangaza ko bamaze guhitamo Murenzi Abdallah ngo azabe ari we ubahagararira mu matora, gusa bikavugwa ko mu byo inama y’uyu munsi iri bwigeho harimo no kwiga ku mategeko yamukumira ntiyiyamaze kuri uwo mwanya.

Murenzi Abdallah ni we bivugwa ko azaba ahanganye na De GaulleMurenzi Abdallah ni we bivugwa ko azaba ahanganye na De Gaulle

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Nyce

    Kuya 10-07-2017 saa 16:57'

    Nyakubahwa president wa republic y’u Rwanda wadukijije Degaule koko!

  2. Claver

    Kuya 10-07-2017 saa 15:06'

    Nyakubahwa De Gaulle abantu barwanya imikorere yawe ko bakabije kuba benshi ubuntacyo wibwira koko nonese? uzategekesha ingufu?

  3. Pat

    Kuya 9-07-2017 saa 21:38'

    Ariko gasenyi murasetsa...kuba mwanga degaulle mwumva ko ari byo byatuma avaho..ntabwo muhagarariye abanyarwanda cyangwa abakunzi ba ruhago. Twebwe twemera degaulle. Akora neza cyane. Ese ko mwavuze ko ya coalition y’amatiku ifite abanyamuryango benshi. Kuki mutinya amatora. Mukore campaign yanyu.. Mureke na de gaulle akore iye.

  4. jado

    Kuya 9-07-2017 saa 15:47'

    turashaka abdallah degole ararambiranye akabije kwica football

  5. mm

    Kuya 9-07-2017 saa 08:41'

    niwandika njyubanza utecyereze kure nakipe mfana hano murwanda arko reka bwire abafana bandika, mwese mukurura mwishyira Apr

  6. ISAIE

    Kuya 8-07-2017 saa 22:59'

    Ubwo bari gukoresha budget ya FERWAFA cg ni ayabo bakoresha? Ahubwo babakorere ubugenzuzi.

  7. Sylve

    Kuya 8-07-2017 saa 22:51'

    Degaulle Ntacyo Yageza Kuriruhago Myarwanda,ubuse Amafaranga Atangwa Mugutegura Izo Nama Zidafite Umumaro,naye? Champion Yabana Yarabananiye None Ngo Ashaka Kwiyamamaza.Ngo Akore Ikise? Gusa Nterwa Agahinda Nijo Njiji Zifatanya Na Degaulle,barimo Uwomugabo Ngoni Antaine Magicumbi.Yibagiwe Ibyo Bakoreye Gicumbiyacu Bayibuza Gukinira Kukibuga Ciwacu, Degaulle Ntamuyobozi Umurimo Ni Umufana Wa Apr Niyo Mpamvu Ayibogamiraho,kandi Nabayobozi Ba Apr Nibo Bamushigikira, Uyumupira Wacu Ukiri Mo Degaulle na apr yigize akamana ntuteze nogutera imbere.umuyobozi muzima ntayoborana amaranga mutima,

  8. Kimasa

    Kuya 8-07-2017 saa 21:50'

    FIFA izahita ihagarika umupira mu Rwanda kubera akavuyo

  9. Igikona

    Kuya 8-07-2017 saa 21:25'

    Degol ntamuyobozi umurimo ndamugaye nawe niyigaye asabe imbabazi

  10. Emmy

    Kuya 8-07-2017 saa 21:04'

    Mwiriwe neza ncuti z’umupira nyarwanda, twe nkabisanze dukunda ruhago dukwiriye guhaguruka tugahagarara kugirango dusigasire isoko y’ibyishimo byacu, sintekerezako abakunzi ba Gicumbi fc aribo batumye Antoine gushyigikira umuntu ucamo abanyamuryango ba FERWAFA ibice mugihe nitegekoko nshinga ubwaryo rivuga kumacakubiri sinumva ukuntu yakwemerwa agahabwa intebe mumupira atijwe umurindi n’umuyobozi wawo. Twe nk’abakunzi b’ipirimbanyi z’impinduka birakwiyeko dukora petition yo kwamagana Degaule kuko nibitageoda gutyo turaguma mugahinda n’ibibazo indi myaka 4

  11. 1 | 2 | 3


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru