RUHAGOYACU.com

De Gaulle na bagenzi be ntibakiburanye kuri uyu wa Kane

Nyuma yaho urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rusubitse urubanza Nzamwita Vincent De Gaulle na Me Mulindahabi baregwamo ibyaha byo gutanga isoko mu buryo butemewe n’amategeko rukimurirwa kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Nzeri 2017, na bwo ntirukibaye.

Tariki 24 Kamena 2016 Mulindahabi Jean Olivier wahoze ari umunyamabanga wa Ferwafa ari kumwe n’abo bareganwa, Nzamwita Vincent De Gaulle Perezida wa Ferwafa na Eng. Adolphe Muhirwa uhagararariye Light Construction and Consultancy Engineers Ltd yari ishinzwe kugenzura ibitabo bikubiyemo ubusabe bw’abifuza kubaka Hotel ya FERWAFA, bashinjwe icyaha cyo gutanga isoko mu buryo butemewe n’amategeko buhanwa n ’ingingo ya 647 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ugufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, icyenewabo cyangwa urwango.

De Gaulle yitabye urukiko rw'ibanze rwa Nyarugunga umwaka ushizeDe Gaulle yitabye urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga umwaka ushize

Nyuma yo gusesengura dosiye y’ubushinjacyaha, ndetse bugashingira ku buhamya bwatanzwe na Me Ndagijimana hamwe na Dr Mussa Hakizimana, urukiko rwasanze Me Mulindahabi yaragize uruhare mu gutanga isoko ariha Expert Co kandi yaratse amafaranga menshi bikarangira ahombeje Ferwafa amafaranga arenga miliyoni 200. Urukiko kandi, rukaba rwahamije Eng. Adolphe Muhirwa kuba icyitso muri uyu mugambi.

Nzamwita Vincent De Gaulle, ngo nubwo ari we wasinye ku mpapuro zitanga isoko, ndetse akaba yaranagaragaye mu kanama gatanga amasoko, ngo nta kigaragaza ko yari ari muri uyu mugambi bityo akaba yagizwe umwere mu gihe bagenzi be babiri bakatiwe amezi atandatu.

Nyuma y’isomwa ry’uru rubanza ariko, ubushinjacyaha bwahise bujuririra icyi cyemezo cyo kugira umwere Nzamwita Vincent De Gaulle, maze ni ko gutangiza urubanza bundi bushya, urubanza rwashyizwe mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

De Gaulle yari yagizwe umwere De Gaulle yari yagizwe umwere

Aha kandi, Mulindahabi Olivier we warangije igihano cye cy’amezi atandatu, akaba na we ataranyuzwe n’imyanzuro yarwo, cyane ko we yumva ari umwere kuko atashinjwa ibintu byakozwe n’ubuyobozi kandi we yari umukozi gusa. Uyu na we yahise ajuririra iki cyemezo.

Urubanza rw’aba bagabo, byari biteganyijwe ko rucibwa tariki ya 10 Nyakanga 2017 saa 8:00 za mu gitondo, gusa kudahuza amasaha birangira rwimuriwe kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Nzeli 2017, iminsi itatu mbere y’amatora ya FERWAFA yari ateganyijwe tariki ya 10 Nzeli ariko akimurwa bisabwe na FIFA.

Amakuru yizewe agera kuri RuhagoYacu aravuga ko uru rubanza rutakibaye dore ko abacamanza bari mu itorero ndetse kugeza ubu nta we uzi igihe rushobora kongera gusubukurwa.

RuhagoYacu yumvise ko ibijyanye n’uru rubanza bishobora kongera kwigwaho guhera kuwa Mbere utaha dore ko itorero ry’abacamanza rizarangira kuwa Gatanu tariki ya 8 Nzeli 2017.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru