RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 25-07-2017 saa 25:22'  -  Djihad agiye kwerekeza mu igeragezwa mu Budage  |  Yanditswe kuya 25-07-2017 saa 24:36'  -  Miroplast FC yazanye umutoza mushya wayisezeranyije kuyubakiramo izina  |  Yanditswe kuya 25-07-2017 saa 22:29'  -  Rayon Sports yatangiye imyitozo mu ishusho nshya (Amafoto)  |  Yanditswe kuya 25-07-2017 saa 16:15'  -  Rayon Sports yatangiye imyitozo yitegura urugendo izagirira muri Tanzania  |  Yanditswe kuya 24-07-2017 saa 25:47'  -  Breaking News: Kwizera Olivier yasinye amasezerano muri Free State ya Africa y’Epfo
Degaule muri Morocco mu kunoza imishinga y’ibikorwa remezo by’umupira w’amaguru
Print Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Perezida wa FERWAFA, Nzamwita Vincent Degaule ari mu ruzinduko rw’akazi mu bwami bwa Morocco, ku butumire bw’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri icyo gihugu (FRMF) akaba n’umwe mu bagize akanama k’ubuyobozi ka CAF, Fouzi Lekjaa.

Nk’uko bitangazwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ku rubuga rwaryo rwa Internet, kuri uyu wa mbere tariki ya 5 Kamena ni bwo Nzamwita yatangiye uruzinduko rw’icyumweru muri icyo gihugu, akazaboneraho kuganira na Fouzi Lekjaa ku mishinga y’ibikorwa remezo hagati y’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu bihugu byombi igitegereje gutangira gushyirwa mu bikorwa.

Perezida wa FIFA, Gianni Infantino ni we washyize ibuye ry'ifatizo ahubakwa Hotel ya FERWAFAPerezida wa FIFA, Gianni Infantino ni we washyize ibuye ry’ifatizo ahubakwa Hotel ya FERWAFA

Muri yo harimo uwo kubaka Hotel ya FERWAFA ndetse no kubaka ibibuga by’umupira w’amaguru mu bice bitandukanye by’u Rwanda, hagamijwe kuwuteza imbere.

Biteganyijwe kandi ko Degaule azahura n’Abayobozi b’ikigo cy’ubwubatsi “Coter Terhrazaz Construction company”, kizubaka ibibuga by’umupira w’amaguru mu turere tumwe na tumwe tw’u Rwanda, icyo kigo kikaba ari cyo cyubatse ibibuga 63 bifite ubwatsi bw’ubukorano (Artificial turf), ndetse n’ibindi bitanu bifite ubwatsi bw’umwimerere, kikaba kandi kirimo no gutegura kubaka ibindi bibuga 40.

Muri Mata uyu mwaka, ni bwo itsinda ry’abantu baturutse mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu bwami bwa Morocco bagiriye uruzinduko mu Rwanda, ubwo hakorwaga inama yahuje abashoramari basaga 120, abayobozi batandukanye muri Guverinoma z’ibihugu byombi, yabereye i Kigali.

Umubano wa FERWAFA na FRMF ni nta makemwa kuva mu 2015, byatumye ibihugu byombi bifatanya mu buryo butandukanye, nko guhanahana ubumenyi mu by’umupira w’amaguru, Amavubi agakorera umwiherero muri Morocco cyangwa iy’icyo gihugu ikaza mu Rwanda, abakinnyi b’Abanyarwanda babashije kubona ubuvuzi bwisumbuyeho n’ibindi.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)