RUHAGOYACU.com

Inzira yo kuza muri Rayon Sports kwa Djabel, wahishuriwe impano na se umubyara, agatangira ruhago ku myaka irindwi, none ubu akaba arota kuzakina hamwe na Ozil afana

Kuva i Gatsibo kugeza muri Rayon Sports ndetse ku myaka 18 akajya mu buyobozi bwa Komite y’abakinnyi ibyo byose bikaba mu gihe gito gishoboka bituma benshi bibaza kuri Djabel Manishimwe benshi babona nk’impano idasanzwe u Rwanda rufite n’ubwo atarabona amahirwe ahagije yo gukinira ikipe y’igihugu Amavubi.

Ese Djabel ni muntu ki?

Mu kibuga cya Rayon Sports harimo umukinnyi w’ibigango bidakanganye, ubwanwa bwo si buke cyane ndetse urebeye kure ukareba n’imikinire wagirango n’umukinnyi ukuze, yambaye nomero 28, ndetse niwitegereza neza uraza gusanga ari we ufasha Kapiteni Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ gutanga amabwiriza kuri bagenzi be.

Uwo ni Djabel Manishimwe wavutse mu 1998, akaba ubuheta mu bana batanu ba Ngwabijabahizi Suleyman na Mukademokarasi Yasina, batuye mu Ntara y’Iburasirazuba, Akarere ka Gatsibo, Umurenge wa Kiramuruzi, Akagari ka Gakingo.

Djabel abanzamo mu mikino yose Karekezi Olivier amaze gutoza Rayon SportsDjabel abanzamo mu mikino yose Karekezi Olivier amaze gutoza Rayon Sports

Uyu mukinnyi urugendo rwe mu mupira w’amaguru ruratangaje kuko mu myaka indwi gusa kuva atangiye gukina umupira ari bwo yari yinjiye muri Rayon Sports, icyo gihe yari afite imyaka 15 gusa.

Manishimwe yatangiye gukina umupira mu 2007 mu ishuri ryigisha gukina umupira i Gatsibo aho bita ‘kwa Sammy’, icyo gihe yigaga mu mashuri abanza muri Gakenke Primary School, yigayo imyaka itandatu, arahava akomereza icyiciro rusange muri Gakoni Secondary School.

Kwiga amashuri asanzwe yabifatanyaga no wkiga gukina umupira w’amaguru, dore ko Ise umubyara (Ngwabijabahizi) yari yaramuhishuriye ko afite impano idasanzwe muri ruhago. Akirangiza icyiciro rusange, ubuhanga bwe mu mupira bwamuhesheje ishuri ry’ubuntu muri Rukara Secondary School mu ishami ry’ubumenyi kuri Mudasobwa “Computer science”.

Icyakora ya mpano idasanzwe koko yatumye yiga umwaka umwe gusa muri icyo kigo, maze abatoza ba SEC Academy baba bamuteye imboni, bahita bamuhamagara ariko na bo ntibamumaranye kabiri, ahubwo yahise aba umukinnyi w’igihugu, yerekeza mu Isonga FC ari na bwo yatangiye gukinira Amavubi U-17, maze Umutoza Richard Tardy ahita amugira kapiteni wayo.

Manishimwe Djabel asigaye akina imbere mu ruhande rw'ibumosoManishimwe Djabel asigaye akina imbere mu ruhande rw’ibumoso

Mu 2014, yari afite imyaka 16 gusa yahise abengukwa na Rayon Sports yiberaga i Nyanza, imukura mu Isonga FC, maze ahageze abanza kwishakisha nk’umukinnyi ukiri umwana, ariko ataramaramo umwaka yari yamaze kuba umukinnyi udashidikanywaho ushobora kubanza mu kibuga cyangwa agasimbura kandi akabikora neza nk’uko abisabwe n’abatoza.

Ubuhanga bwe, ikinyabupfura n’ububasha bwo kuyobora bagenzi be bamubonagamo, byatumye nyuma y’umwaka umwe ari umukinnyi wa Rayon Sports bamutora nk’umwe mu babahagarariye, rimwe na rimwe akajya anambara igitambaro nka kapiteni wa Rayon Sports.

Icyakora ngo ageze muri Rayon Sports yari mu mwaka wa gatanu mu ishuri rya Saint Patrick riri ku Kicukiro, ariko ntiyashoboye guhita akomeza amashuri bitewe n’uko ngo mu Rwanda iyo utabyaje umusaruro amahirwe ubonye mu mupira w’amaguru, ahita agucika kandi ngo akenshi nta handi wongera kuyabona, gusa ngo azakomeza anarangize kwiga nibiba ngombwa aminuze.

Mu myaka itatu agomba kuba ari umukinnyi wabigize umwuga hanze y’u Rwanda

Manishimwe Djabel mu ikipe y'ingimbi arayoboye ariko ntaragirirwa icyizere mu ikipe nkuru y'igihuguManishimwe Djabel mu ikipe y’ingimbi arayoboye ariko ntaragirirwa icyizere mu ikipe nkuru y’igihugu

Uyu ni umwaka wa kane Djabel Manishimwe akinira Rayon Sports ari na wo wa nyuma mu masezerano yari afitanye na yo, uretse ko nibamara no kumvikana azongera amasezerano cyangwa akerekeza ahandi nk’uko bigenda mu mupira w’amaguru.

Ati “Ngitangira gukina umupira numvaga ninkina muri Rayon Sports cyangwa APR FC nzaba nakabije inzozi zanjye, ariko uko ngenda ngera ku ntego, ni ko ubwenge bugenda bwaguka, maze nkiha indi ntego.”

“Kuri ubu intego yanjye ni ugukina nk’uwabigize umwuga ku mugabane w’u Burayi byakwanga ngakina ku mugabane wa Afurika ariko mu makipe akomeye ku rwego ruri hejuru y’urwa Rayon Sports, mbese y’ababigize umwuga, kandi izo ntego nihaye sinzarenza imyaka 23 ntarazigeraho.”

Yakomeje anabwira RuhagoYacu ko ashobora no kudategereza ko agira imyaka 23, bityo n’uyu mwaka akaba yagira aho yerekeza kuko hari amahirwe atandukanye afite bitewe n’abagiye bamwereka ko bamwitayeho kandi bakurikirana imikinire ye.

Umupira wo mu Rwanda ngo urimo imbogamizi nyinshi

Kimwe na benshi mu bakinnyi ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru w’u Rwanda bawukurikiranira hafi, Djabel Manishimwe awubonamo imbogamizi ahanini zituma iterambere ryabo ritagera nk’aho iry’abandi mu bindi bihugu rigera, gusa ngo umuhanga kandi ushoboye guhangana na zo ntaho atagera.

Ati “Imbogamizi ntizabura mu mupira w’u Rwanda utaratera imbere, byanze bikunze gukina bisaba imbaraga nyinshi, kwitegura neza ariko ntitubona ibihagije ngo twitegure nk’abakinnyi babigize umwuga.”

Manishimwe Djabel yambara nomero 10 mu ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 23Manishimwe Djabel yambara nomero 10 mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23

Aha yagarutse ku bikoresho bihagije byatuma umukinnyi akora imyitozo nk’uwabigize umwuga, dore ko usanga abenshi biruka ku misozi bagaterura ibyuma rimwe na rimwe bitanabugenewe barimo bashakisha imbaraga, ariko kandi ngo n’amafunguro akwiye ku mukinnyi ntabwo ahagije ngo kuko “ibyo arya ari na byo usanga umucuruzi, umufundi cyangwa umwogoshi arya”.

Diarra muri Rayon Sports, umwarimu mushya wa Djabel Manishimwe

Ubusanzwe Djabel afite abakinnyi batatu b’icyitegererezo ari bo Zinedine Zidane, Umutoza wa Real Madrid, Andres Iniesta, Kapiteni wa FC Barcelona na Mesut Ozil wa Arsenal, ariko ngo na Ismailla Diarra kuva yagera bwa mbere muri Rayon Sports yamwigiyeho byinshi nk’umukinnyi ufite uburambe kandi w’umunyamwuga.

Ati “Uko ugenda ukina umupira uhura n’inararibonye bigatuma hari byinshi ugenda wigira ku bantu. Ndibuka nkigera muri Rayon Sports nakundaga gukererwa imyitozo kandi na cyo ni ikimenyetso cy’ikinyabupfura gike. Ariko nyuma yo guhura n’abakinnyi batandukanye, cyane cyane Diarra ni we navuga nigiyeho kubahiriza igihe, kuko usanga nn’ubwo aba afite umwanya uhoraho wo gukina, ibintu byose abikora kuri gahunda, nabimwigiyeho ndabikurikiza.”

Djabel yari yazonze Uwihoreye Jean Paul mu mukino wa Rayon Sports na Kiyovu SportsDjabel yari yazonze Uwihoreye Jean Paul mu mukino wa Rayon Sports na Kiyovu Sports

Djabel yabwiye RuhagoYacu ko mu buzima busanzwe akunda kandi ashimishwa n’abantu bamugira inama cyane cyane ku byo babona bitagenda neza, kuko akenshi ibitekerezo byabo ari byo ashingiraho akosora imikinire ye bigatuma yitwara neza kurushaho.

Hari ibyo Djabel atazibagirwa mu mupira w’amaguru mu Rwanda kugeza ubu

Icyakora ngo mu byamubabaje wenda hazaza ibindi kuko ubuzima busanzwe bugira aho buhurira n’ubw’umupira kandi byose ni gatebe gatoki, ariko kugeza ubu ngo ibimubabaza iyo abyibutse si byinshi ariko birahari.

Ati “Kuva natangira gukina umupira w’amaguru, umukino wambabaje kurusha indi ni uwo twakinnye na Etincelles FC turimo kurwanira igikombe na APR FC, tuyitsinda igitego kimwe maze umukino wenda kurangira irakitwishyura bituma duhita dutakaza igikombe cya shampiyona.”

Wenda ni we uzageza Rayon Sports mu matsinda ya Champions League, cyangwa ni we uzasubiza u Rwanda muri CAN, cyangwa se hari ikindi yenda gukora kidasanzwe kizasimbura ibyamushimishije mu gihe amaze akina umupira w’amaguru.

Ati “Mu makipe nakinnyemo yose twatsinze imikino myinshi dutwara ibikombe, ariko umukino wanshimishije kurusha indi yose kuva natangira gukina umupira w’amaguru, ni uwo Rayon Sports yatsinzemo APR FC ibitego 4-0.”

Djabel hari abantu ngo atazibagirwa mu mateka ye mu mupira w’amaguru

Manishimwe Djabel amaze gutsinda ibitego byinshi muri Rayon SportsManishimwe Djabel amaze gutsinda ibitego byinshi muri Rayon Sports

Uyu mukinnyi yagiye agirwa inama na benshi, yahawe byinshi na benshi, yaciye mu biganza by’abatoza batandukanye, ariko ngo hari abatazamuva mu mutima, ndetse azahora ashimira mu buzima bwe bwose kubera uruhare bagize mu rugendo rwe mu mupira w’amaguru.

Ati “Mbere na mbere ndashimira Papa kuko ari we wamvumburiye impano yanjye mu mupira, anshishikariza gukina, amfata neza akampa ibikoresho igihe mbikeneye, akanshyigikira akaza no kumfana aho nagiye gukinira kuva nkiri n’umwana kugeza n’ubu. Ndashimira kandi Umutoza Ntirenganya wantoje ndi umwana akajya anshyira mu bakinnyi bakuru nkamenyera. Abandi ni abatoza bantoje aho nagiye nkina hose, baramfashije cyane kandi nta n’umwe twigeze tugirana ibibazo.”

Yanashimiye abafana ba Rayon Sports badahwema kumushyigikira bakamurwanira ishyaka hamwe n’ikipe yabo, kuko na bon go bamutera ingabo mu bitugu bigatuma agera ku byo yiyemeje.

Djabel ngo intego ye ni ku mugabane w'u Burayi cyangwa ahandi hakomeye kurusha muri Rayon Sports mu myaka itatu iri imbereDjabel ngo intego ye ni ku mugabane w’u Burayi cyangwa ahandi hakomeye kurusha muri Rayon Sports mu myaka itatu iri imbere

Mu mwaka ushize w'imikino Djabel yatsinze ibitego 5 ahereza imipira 11 yavuyemo ibitegoMu mwaka ushize w’imikino Djabel yatsinze ibitego 5 ahereza imipira 11 yavuyemo ibitego

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. sharifu

    Kuya 22-10-2017 saa 23:23'

    hhhhh
    bibwo nakemerako abakinnyi babeshya imyaka kwer ndamui akivuka ariko nyu mvira

  2. mikiko

    Kuya 20-10-2017 saa 12:27'

    nibyiza ubona aka kana izamuka neza,Imana izabimufashemo. inzozi ze zibe impamo. aba rayon turamukunda cyaneeee!!

  3. Rogers

    Kuya 20-10-2017 saa 11:43'

    Njye nkunda interview zawe ziri impartial,naho gukina hamwe na ozil ubu byakugora gusa do ur best ukoreshe imbaraga kuko ubona umukino wawe uri technical and tactical but physically uri hasi kdi warebanabi ukazasanga haraho byakubuza amahirwe,gusa briefly urumukinnyi mwiza nakwifuza kuzadukinira mukipe nziza yinzozi zabana b’uRwanda bose GITINYIRO kndi uraza very soon

  4. Gakire

    Kuya 20-10-2017 saa 10:14'

    Uyu mwana ndamukunda cyane namukundiye ibintu bibiri icyambere nuko akunda Rayon Sport cyane uretse no kuyikinira icya kabiri agira good manners imico myiza ntameze nkababandi bamanura amakabutura niyo bamwicaje ubona ativumbura inama namugira nebyiri kandi zamufasha iya mbere kwirinda kujya mutangazamakuru cyane yibande kukazi ke cyane itangazamakuru risubiza inyuma abakinnyi inama ya kabiri nukuzongera amasezerano muri Rayon Sport atagoranye ubundi nyuma yondi myaka ibiri azaba akina iburayi nibimunanira ngewe nzabimufasha abone agent waho uzabimufasha atari bamwe bababeshya ariko igihe cyose yaba akiri muri Rayon Sport ikindi kintu agomba kwibandaho nukwongera umuvuduko mukibuga

  5. aimable

    Kuya 20-10-2017 saa 09:54'

    ngo azakinana na ozil? kereka niba ari ozil wo muri pipiniere. koko umushonji arota arya koko

  6. Musinga

    Kuya 20-10-2017 saa 03:51'

    Ahahhah sha aratubeshe kumyaka ahahhahh uwo mutipe ndamuzi 24 niyo afite


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru