RUHAGOYACU.com

Djabil wifuzwaga na Mukura yongereye amasezerano mu Amagaju

Ikipe y’Amagaju yarangije kongerera umutoza wayo w’abanyezamu; Ndaruhutse Theogene ’Djabil’ amasezerano y’imyaka ibiri, uyu akaba yifuzwaga n’ikipe ya Mukura Victory Sports.

Nyuma yo gutandukana n’uwari umutoza w’abazamu bayo, Muhabura Radjab wamaze gusinya imyaka ibiri muri Musanze FC ku Cyumweru, Mukura Victory Sports ikomeje gushaka umusimbura we.

Djabil utoza abanyezamu mu Amagaju FC ni umwe mu bifuzwaga n’iyi kipe y’i Huye ngo asimbure Radjab wagiye muri Musanze FC.

Ndaruhutse Djabil (wa gatatu) azakomeza gutoza Abazamu b'Amagaju mu myaka ibiri iri imbereNdaruhutse Djabil (wa gatatu) azakomeza gutoza Abazamu b’Amagaju mu myaka ibiri iri imbere
Djabil aganira n'umusifuzi w'umukino wahuje Amagaju na AS Kigali mu mwaka ushize w'imikinoDjabil aganira n’umusifuzi w’umukino wahuje Amagaju na AS Kigali mu mwaka ushize w’imikino

Kuri uyu wa Kane, ikipe y’Amagaju yongereye uyu mutoza amasezerano y’imyaka ibiri, ndetse RuhagoYacu yumvise ko mu byo bemereanyije harimo kongererwa umushahara bivugwa ko bigera ku kigera cya 50% ku mafaranga yahabwaga n’iyi kipe.

Djabil yaraye yongereye imyaka 2 mu AmagajuDjabil yaraye yongereye imyaka 2 mu Amagaju

Nyuma ya Djabil, abandi batoza b’abanyezamu bivugwa ko hashobora kuvamo umwe ujya muri Mukura Victory Sports barimo; Niyonkuru Vladimir wabaye umunyezamu muri Rayon Sports no mu ikipe y’igihugu y’u Burundi, uwahoze ari umutoza abanyezamu muri Bugesera FC ndetse na Mugabo Alex watozaga abanyezamu ba APR FC mu mwaka ushize, mbere y’uko Mugisha Ibrahim ayigarukamo avuye mu ikipe y’igihugu ’Amavubi’.

Radjab yasinye muri Musanze FC ku CyumweruRadjab yasinye muri Musanze FC ku Cyumweru

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru