RUHAGOYACU.com

Djabir Mutarambirwa yagizwe umutoza muri Kiyovu Sports

Kiyovu Sports mu rugamba rwo gukomeza gushaka uko yaguma mu cyiciro cya mbere, yamaze kwemeza Djabir Mutarambirwa nk’umutoza wa 2 muri Kiyovu Sports, wahoze ari umutoza wungirije mu ikipe ya Etincelles

Djabir Mutarambirwa yahoze ari umukinnyi w’ikipe ya Kiyovu Sports, akaba yaranayibereye kapiteni igihe kitari gito.

" Ni byo koko Djabir yamaze kugirwa umutoza wngirije mu ikipe ya Kiyovu Sports, akaba agomba gufashanya na Aloys Kanamugire, mu rugamba rwo gushaka uko Kiyovu Sports yaguma mu cyiciro cya mbere umwaka utaha,"Omar Munyengabe, umuvugizi wa Kiyovu Sports, aganira na TV10.

" Nta masezerano kugeza ubu twamuhaye, arakora kugeza imikino yo kwishyura irangiye, nyuma tuzicare turebe niba twamuha amasezerano y’igihe kirekire."

Djabir Mutarambirwa hashize hafi imyaka 2 ahagaritse gukina umupira w’amaguru, akaba yarasoje gukina ari mu ikipe ya Police muri 2015, atangira kwimenyereza gutoza akorana na Sam Ssimbwa, nyuma aza kwerekeza muri Etincelles, yavuyemo mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino.

Djabir akaba yasimbuye Bagumaho Hamiss wari umaze imyaka 2 yungirije muri iyi kipe, akaba yaratandukanye nayo mu minsi ishize.

Mu rugamba rwo gukomeza gushaka uko Kiyovu Sport yaguma mu cyiciro cya mbere, ifite umukino utoroshye na Police FC kuri uyu wa gatanu, ku Mumena.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. mpamo idii

    Kuya 4-05-2017 saa 09:47'

    mana weeeeeee! !! nukuri tabara urucaca rwacu pe! !! kuko djabir uwonawe ntacyo yamaraira kiyovu nibibazo irimo, ubuse koko uyu yagira mwalimu aloys kanamugire iyihe nama koko? nta bagumaho nta mutarambirwa nikimwe nuko wakwirukana kideyo ukazana gitefano pe! !! icyambere bose ntanuwigeze yiga gutoza kuko batinya amahugurwa ntibayatsinda batarageze mu ishuri .gusa ngayo nguko ndabona ari aha Nyaasani rwose ALLAH AKWIRIYE KUDUTABARA kuko mugihe tukizana umutoza tudaahingiye ku bumenyi n’ubushobozi ahubwo tugendeye ko yakinnye muri kiyovu wallah ndabarahiye tuzahora inyuma nk’ikote. murakoze cyane


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru