RUHAGOYACU.com

Djihad agiye kwerekeza mu igeragezwa mu Budage

Umukinnyi w’umunyarwanda ukinira ikipe ya APR FC mu kibuga hagati ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi Djihad Bizimana agiye kwerekeza mu igerageza mu Budage mu ikipe yo mu cyiciro cya 2.

Uyu musore umaze imyaka 2 mu ikipe ya APR FC, akaba yarayigezemo avuye mu ikipe ya Rayon Sports muri 2015, mu ntangiriro z’icyumweru gitaha arajya mu gihugu cy’Ubudage gukora igeragezwa.

Amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko Djihad yari akigowe no kubona ibyangombwa bimwemerera kuba yagenda ariko kuri ubu byamaze gukemuka byose.

Aganira n’itangazamakuru nyuma y’umukino wahuje Amavubi na Tanzania, Djihad yirinze kugira byinshi avuga kuri aya makuru, avuga ko habayeho ibiganiro gusa n’ikipe zitandukanye ariko nta n’imwe yemeranyijeho nayo.

JPEG - 481 kb
Djihad Bizimana amaze imyaka 2 akinira APR FC

" Amakipe anyifuza ni menshi twagiye tunagirana ibiganiro, ariko kugeza ubu ndi umukinnyi wa APR FC nkaba ariyo ndimo." Djihad aganira na RuhagoYacu nyuma y’umukino w’Amavubi.

" Birashoboka ko nazerekeza hanze y’u Rwanda gukora igeragezwa mu ikipe zimwe na zimwe, ariko ntabwo ndazimenya."

RuhagoYacu yaje kumenya amakuru ko Djihad yifuzwa n’ikipe yo mu cyiciro cya 2 mu Budage ya Fortuna Düsseldorf byakanga akaba yanakora igeragezwa mu ikipe ya VfL Bochum zose zibarizwa mu cyiciro cya 2 mu Budage.

Iyi kipe ya Fortuna Düsseldorf niyo ifitwe amahirwe menshi yo kuba yazagura uyu mukinnyi, aho RuhagoYacu yamenye ko umwe mu Badage baba mu Rwanda ari we wafashije Djihad Bizimana.

Uyu musore buretse aya makipe yo mu Budage, hari n’amakipe yo muri Tanzania akomeje kumucungira hafi, ku girango abe yamwegukana.

Djihad Bizimana asoje amasezerano y’imyaka 2 mu ikipe ya APR FC.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. ANSERME

    Kuya 31-07-2017 saa 16:43'

    NAGENDENIBAMUBUDAGEHATAMEZANKAHAMURWANDABIZAMUHIRAKUKONATWEHANOMURWANDAMUCYAROTUBADUFITE IMPONO ARIKOZIPFA UBUSA IMPANOZACU ABAKIREBARAZIGURABAGASHYIRAMO ABANABABO ????

  2. ishimwe pacifique

    Kuya 27-07-2017 saa 13:57'

    amahirwemasa aubundikumavi kugirango igeragezwa uzaritsinde.abafana APRFC turakwemera musaza

  3. Shema kevin

    Kuya 27-07-2017 saa 07:33'

    Djidros we igendere warii umukinnyi kbsa!!! Ndabizii ko uzabishobora...imbaraga zo urazifite zihagije genda ubereke ko uri umukinnyi nyawe.....Amahirwe Masa Musaza

  4. aimable

    Kuya 26-07-2017 saa 14:16'

    amahirwe masa kuri djihad kbsa genda ugerageze kd nibyanga uzigarukire muri Gitinyiro nawe urabizi ko wari umerewe nabi muri burozi fc bakwiriza mubapfumu ngo barashaka umuti wo gutsinda APR

  5. JIB

    Kuya 26-07-2017 saa 13:35'

    YEWE?WOWE URAMBABAJE UVUGAKO DJIHADI AGIYE GUKINA MUBUDAGE NGUHAYE IJORORIMWE NIRYAKABIRI AKAGARUKAMURWIMISOZIGIHUMBI UBUSENIBANGAHE BAGIYEBAKAGARUKA NGUHE INGERO APU.KANKWIHOREREWOWE IZASEBANAGARUKA

  6. Papy

    Kuya 26-07-2017 saa 12:40'

    Gusohora umukinnyi available mu Rwanda ajya muri Tz cg se Kenya ntabwo ari ibyo kwishimirwa. Igihe tudafite byibuze umukinnyi n’umwe ukina mu kiciro cya mbere mu bihugu byateye imbere muri football numva nta n’impamvu yo kuvuga ubusa ngo twasohoye abakinnyi.

    Amahirwe masa kuri Djihad naramuka abonye amahirwe.

  7. nyirabizeyimana

    Kuya 26-07-2017 saa 08:44'

    Umva sha ahubwose uretse nokwirata ngo isohora benshi bahe? hari umunyarwanda urasohoka avuye muri rayon? Ariko apr imaze kugira ibigwi bifatika reba haruna migi iranzi Michel Emery Olivier buriya na rwatubyaye aba yagiye hanze nuko yagize inda nini naho gihadi niyigire kwipimira amahirwe nibyo tumwifuriza uzaba ureba ko na mangwende umwaka utaha atazigendera abandi baramangamanga ngo bagiye Muri gikundiro da !!

  8. erttt

    Kuya 26-07-2017 saa 07:41'

    Biragoye ko umukinnyi wo mu Rwanda yakina mu budage, keretse niba ari abakina ku cyunweru. Abadage bakinisha imbaraga kandi abakinnyi bacu namwe murabazi. Ubwo rero yaba areba no muri Tanzania ndabona ari ho habaye Uburayi bw’abakinnyi bacu.

  9. Musemakweli patrick

    Kuya 25-07-2017 saa 22:30'

    Courage musaza ghadi byose birashoboka

  10. seba

    Kuya 25-07-2017 saa 21:20'

    rayon sport ijya yirata ko ariyo isohora abakinnyi benshi none aper fc ibaye ubukombe muguha aboza mukeba abakinyi tugasagurira namasoko hanze kandi tugasigara bwuma

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru