RUHAGOYACU.com

Djihad Bizimana arerekeza mu Budage kuri uyu wa gatandatu

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi akaba n’umukinnyi wa APR FC Bizimana Djihad, arerekeza mu gihugu cy’Ubudage kuri uyu wa gatandatu, mu igeragezwa mu ikipe yo mu cyiciro cya 2.

Uyu musore yagaragaye mu mukino u Rwanda rwahuyemo na Uganda,rukawutsinda ibitego 2-0 mu gushaka itike yo kwerekeza muri CHAN. Ibi bitego ariko ntabwo byari bihagije kuko Amavubi, asezerewe nyuma yaho yatsindiwe Kitende muri Uganda ibitego 3-0, mu mukino ubanza.

JPEG - 132.9 kb
Djihad yafashije Amavubi gusezerera Tanzania, ariko Uganda ntibemereye gusubira muri CHAN

" Mu kanya saa yine z’ijoro nibwo ndafata indege njye mu Budage." Bizimana Djihad aganira na RuhagoYacu nyuma y’umukino wa Uganda.

" Ngiye kujya mu igeragezwa mu ikipe yitwa Fortuna Düsseldorf ikina mu cyiciro cya 2 mu Budage. Ntabwo nzi iminsi nzamara nkora igeragezwa, byinshi ndaza kubimenya njyezeyo."

RuhagoYacu yabaye i ya mbere mu kubatangariza ko Djihad azajya mu Budage mu cyumweru cyabanjirije iki. Amakuru yizewe agera kuri RuhagoYacu akaba ari uko umutoza Antoine Hey ari we waranze uyu musore, muri iyi kipe yo mu Budage, ariko akifuza ko yabanza kumufasha mu mikino ya CHAN.

JPEG - 257.2 kb
Djihad ari mu bakinnyi bo hagati, bafite impano ikomeye y’umupira w’amaguru hano mu Rwanda

Bizimana Djihad yari amaze imyaka 2 akinira APR FC, akaba yarayigezemo avuye muri Rayon Sports mu mpeshyi ya 2015. Iyi kipe ifite igikombe cya shampiyona giheruka, akaba nayo yarayimazemo imyaka 2, aho yayijemo avuye muri Etincelles y’iwabo i Rubavu.

JPEG - 121.8 kb
Djihad yafashije APR FC gutwara shampiyona n’igikombe cy’Amahoro mu myaka 2 ahamaze

Djihad Bizimana ni mwishywa wa Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi Niyonzima Haruna na Muhadjili Hakizimana bakinanaga muri APR FC.

Fortuna Düsseldorf ni ikipe ikomeye mu cyiciro cya 2 mu Budage. Kuva muri 2013 iri gukina mu cyiciro cya 2, nyuma yo kumara umwaka mu cyiciro cya mbere igahita imanuka.

Ni imwe mu makipe akuze mu Budage kuko imaze imyaka 122 ishinzwe. Ntirabasha kwegukana igikombe cya shampiyona, ariko yabashije kwegukana igikombe cy’igihugu inshuro 2.

Esprit Arena iyi kipe ikiniraho, iba ihafite abafana benshi cyaneEsprit Arena iyi kipe ikiniraho, iba ihafite abafana benshi cyane

JPEG - 189.5 kb
Esprit Arena iyi kipe ikiniraho, iba ihafite abafana benshi cyane

Ikinira kuri Esprit Arena yakira abantu 54 000. Kuri ubu iyi kipe iri ku mwanya wa 2 n’amanota 7, aho imaze gutsinda imikino 2 ikanganya umwe mu mikino 3 bamaze gukina mu cyiciro cya 2.

Kuri uyu wa gatandatu ikipe ya Fortuna Düsseldorf yatsinze ikipe ya Kaiserslautern ibitego 2-0.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. kimenyi dan

    Kuya 21-08-2017 saa 13:28'

    djihad azi umupira nagende

  2. murenzi

    Kuya 21-08-2017 saa 10:18'

    djihad nakomerezaho turamushyigikiye

  3. claude

    Kuya 20-08-2017 saa 19:10'

    Ariko nkuriya ngo ni Venuste buriyakoko yararezwe cyangwa,Ariko ubundi iyo Rayon mwiratana niki ikora izindi zidakora?,Ariko muribukako iyo APER mwirirwa mutuka ngo yarasenyutse ubwo muribukako mubikombe bine byakiniwe murwanda muruyu mwaka w’imikino urangiye yatwayemo bitatu byose!, mwebwe nugupfa kuvuga gusa,kuba itaratwaye icya champion ngo byacitse,mwagiye muvuga make koko

  4. Mpongano Jean Pierre

    Kuya 20-08-2017 saa 17:47'

    Mbega gasenyi murareba ubuzima bwikipe ya Gitinyiro APR FC bwahagarikwa numuntu umwe? Ahubwo se murumva ari igihombo tugize ko ariwo musaruro twifuza nkabanyarwanda ndetse na APR FC bwumwihariko abantu mutifuza ko duteza imbere abanyamahanga aho guteza imbere abanyarwanda . Ahaaaaaaa ntabyo wamenya imitekerereze yabantu kabisa twe nka APR FC Funs turabwishimiye kuko umukinnyi wacu ateyimbere.

  5. Mpongano Jean Pierre

    Kuya 20-08-2017 saa 14:43'

    Mbega gasenyi murareba ubuzima bwikipe ya Gitinyiro APR FC bwahagarikwa numuntu umwe Ahubwo se murumva ari igihombo tugize ko ariwo musaruro twifuza nkabanyarwanda ndetse na APR FC bwumwihariko ahantu mutifuza ko dutera imbere nkabanyarwanda Ngo Ahubwo duteze imbere abanyamahanga! Ahaaaaaaa! muge mutekereza neza ba gasenyi.

  6. Rayonnette

    Kuya 20-08-2017 saa 11:20'

    hahahhhh!!!!!!
    Musengere uyu wiyita gasore kubyo yanditse arasoma ntimumbaze uko yumva???!!!
    bâti mu igeragezwa nawe apr iragurisha.
    Neymar Niko yavuye muri FCB?
    tukwifurije gitsinda igeragezwa kandi ntuzashakire mu ikipe imwe gusa

  7. aimable

    Kuya 20-08-2017 saa 08:31'

    courage kuri dgihad nk’abafana ba APR turi gushimishwa nuko abasore bacu bari gutera imbere. kd nimugihe tuba twazanye abeza nti turi nka kimoteri fc bajugunyamo abo byananiye nabo birukanye

  8. gaga

    Kuya 20-08-2017 saa 08:14'

    Umva Venuste ra! Barajya gushaka umukinnyi w’umunyarda ukina muri hong kong, kenya.....!, nimwiririre!!!!!!!!!! Gusa nibyiza Djihad , Kevin, bagombye gukina hanze kuko bafite umupira mwinshi kdi bari physical fit. Savio nawe mumugire inama yite kukubaka umubiri nicyo abura. Ba Abed, Innocent, nibakore cyane kko ntibazi ibyo bakiniraga.

  9. evariste

    Kuya 20-08-2017 saa 01:13'

    tuzagushyigikira

  10. H

    Kuya 19-08-2017 saa 22:21'

    @Gasore. ntabwo Djihad agurishishwe na APR kuko nt’amasezerano ayifitiye. Azaba agiye nka free agent cyakora amategeko agakurikizwa nk’umukinnyi wari usanzwe akina agomba kwerekana urupapuro rugaragaza ko nta bibazo afite aho avuye.( release letter)

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru