RUHAGOYACU.com

Dukinnye umupira mwiza ntawe urenganywa byakurura abafana n’abaterankunga- Perezida wa Mukura

Umuyobozi w’ikipe ya Mukura Victory Sports; Nizeyimana Olvier asanga mu bituma amakipe yo mu Rwanda atabona abaterankunga ari ukubura kw’abafana ku bibuga nabo babicitseho kubera urwego rw’umupira w’amaguru mu Rwanda, agasaba impande zose bireba gufatanyiriza hamwe mu Rwanda hakongera kuba umupira w’amaguru ukurura abafana.

Mu kiganiro yagiranye na RuhagoYacu, Nizeyimana Olivier yadutangarije ko uretse ikipe ya Rayon Sports , nta yindi kipe mu Rwanda byakorohera kubona umuterankunga kubera kutagira abafana benshi bayikurikira.

“Abashoramari bashoramo amafaranga bagamije gushaka inyungu, nta muntu ushora imari mu rutare, niyo yabikora rimwe akabona ko yibeshye ntabwo yakwongera."

“Kugeza ubu turacyari mu byo gukunda. Njye mbona mu Rwanda usibye wenda ahari nka Rayon Sports ishobora gukurura abashoramari kubera ko ifite abantu benshi bayikurikirana, izindi kipe turacyagorwa. Hari abo tuganira muri Mukura tugashaka abantu tukagirana ibiganiro, ndetse hari abo tugirana drafts za contract, yanyura inyuma agaperereza, bakamubwira ko ikipe yacu nta bafana igira, bakamwereka amafoto, umuntu agacika intege.”

Rayon Sports na Mukura ni amwe mu makipe afite abaterankunga bayafashaRayon Sports na Mukura ni amwe mu makipe afite abaterankunga bayafasha
Imikino myinshi mu Rwanda irebwa n'abantu mbarwaImikino myinshi mu Rwanda irebwa n’abantu mbarwa

RuhagoYacu imubajije icyo abona cyakorwa kugira ngo byibuze bigere ku rwego amakipe menshi yo mu Rwanda azabasha kugira ubushobozi buhagije ndetse akagira abaterankunga, Nizeyimana Olivier yavuze ko urwego umupira w’amaguru mu Rwanda uriho ubu, biri mu bitera kubura kw’abafana ku bibuga ndetse n’abaterankunga bakabura icyatuma biyemeza gushora imari yabo muri ruhago by’umwihariko mu makipe.

“Ntekereza ko nabo bafana impamvu bataza no kuri Stade byose natwe twakwisuzuma nk’abantu bayoboye umupira w’amaguru mu Rwanda, tugakina football nziza iri fair [amakipe yose agafatwa kimwe, amategeko akubahirizwa,…], abantu bagatsinda bagatsindwa, utsinze agatsinda. Abantu bashyizemo ishyaka tugakina football iryoheye ijisho kugira ngo abafana baze ku kibuga.”

“Abafana baza ku kibuga abashoramari bakaza, ariko na ba bafana nabo bakibuka ko ikipe ikomezwa nabo, bitaba bya bindi by’uko ikipe igomba gukomera ikaba itsinda akaba aribwo baza.Ntekereza ko impande zombi zigomba kuza tugafatanya tukazamura urwego rwa football yacu ku buryo ikurura abafana.”

Perezida wa Mukura; Nizeyimana Olivier (hagati) asanga hazamuwe urwego rwa ruhago y'u Rwanda abafana bagaruka ku kibuga n'abaterankunga bakabonekaPerezida wa Mukura; Nizeyimana Olivier (hagati) asanga hazamuwe urwego rwa ruhago y’u Rwanda abafana bagaruka ku kibuga n’abaterankunga bakaboneka

Uretse mu cyiciro cya kabiri bakoresha abakinnyi byitwa ko bakiri bato batabasaba byinshi, amakipe menshi yo mu cyiciro cya mbere akoresha amafaranga avuye muri leta, aho agera hafi ku 10 muri yo aterwa inkunga n’uturere aherereyemo.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Bosco

    Kuya 30-12-2017 saa 06:32'

    Namwe abayobozi ba makipe mubigiramo uruhare mwita kunyunguzanyu mbere yo kureba icyateza umupira imbere!!! ngaho nimubanze mutore neza mutitaye kunyungu zanyu bwite


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru