RUHAGOYACU.com

Eric Nshimiyimana yatangiye gufasha Kodo kuba umutoza

Nshutinamagara Ismail umenyerewe cyane nka Kodo, ukinira AS de Kigali, yatangiye kwimenyereza umwuga w’ubutoza mu ikipe mu ikipe ya AS de Kigali.

Kodo yagaragaye atanga inama ku bakinnyi nk’umutoza wungirije mu mukino wa Shampiyona AS Kigali yakiriyemo Amagaju FC kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Werurwe, arimo afashaga Eric Nshimyimana usanzwe ari umutoza mukuru muri iyi kipe y’umujyi wa Kigali. Uyu mukino AS Kigali yaje kuwutsindamo Amagaju igitego kimwe ku busa.

"Kodo navuga ko yakinnye ariko aba ari kumwe nanjye, narakinnye ariko iyo ageze ahantu yumva ashaka ko tumufasha kwinjira mu mwuga, ashaka guhindura imirimo ava mu bukinnyi aza mu butoza. Njye ndahari icyo nakora ni ukumufasha ndimo ndamufasha kwitegura nawe azabe umutoza kuko afite amahirwe yabaye umukinnyi mpuzamahanga, ubundi iyo wakinnye umupira uri umukinnyi mpuzamahanga 70℅ uba uba uri umutoza usigaje guhabwa amahugurwa angana nka 30℅, ukegera abandi babimenyereye bakakwereka inzira".

"Ninkaho yabitangiye tuzagerageza tumufashe ubwo nihagera nawe ashobora kubibwirira ko yatangiye, gusa njyewe natangiye kumufasha kandi na mbere y’uko aza muri AS Kigali yari yarabinsabye ko nshobora kumufasha."- Eric Nshimyimana umutoza wa AS Kigali asobanura imvano y’ubutoza bwa Kodo.

Nshutinamagara Ismail Kodo biravugwa ko ashobora guhabwa imirimo yo kuba umutoza wungirije muri AS Kigali nyuma yaho uwari usanzwe kuri kano kazi yahawe gutoza AS Kigali y’abagore.

Foto: Inyarwanda

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Izindi nkuru

jimmy Kuya 17-03-2017 saa 03:11'

congz to coach Eric, is a professional coach, so let other senior coaches help the older player to become real coaches

ndayambaje.ange@yahoo.com Kuya 13-03-2017 saa 11:21'

umukinnyi ushaje adoda ballon


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!