RUHAGOYACU.com

Ese APR FC ya Iranzi na Savio yaba iteye gute umwaka utaha wa shampiyona?

Ku isi yose no mu Rwanda, irangira ry’umwaka wa shampiyona rikurikirwa n’isoko ry’igura n’igurisha, aho abakinnyi baba bahinduranya amakipe mu gihe abarangije amasezerano baba bareba niba bazagumana n’amakipe yabo cyangwa bakwerekeza ahandi.

APR FC ni imwe mu makipe asigaje imikino itatu ngo asoze umwaka muremure w’imikino mu Rwanda, ni nyuma yo gusezerera Bugesera ikabona itike ya ½ cy’igikombe cy’Amahoro aho izaba ikina n’Amagaju kuwa mbere w’icyumweru gitaha.

Savio Nshuti yasaga nk'usezera abafana ku mukino ikipe ye yatsinzemo Police 4-1 kuri uyu wa gatatu(Foto Hardi/ Ruhagoyacu)Savio Nshuti yasaga nk’usezera abafana ku mukino ikipe ye yatsinzemo Police 4-1 kuri uyu wa gatatu(Foto Hardi/ Ruhagoyacu)

Nubwo APR FC igifite amahirwe yo gusohokera u Rwanda niramuka yegukanye igikombe cy’Amahoro, uyu mwaka ntabwo wayihiriye na gato aho byaje no kurangira yegukanye umwanya wa gatatu muri shampiyona, mu gihe yasezerewe muri Champions League itarenze umutaru. Ibi, byatumye iyi kipe itekereza kongera imbaraga mu mwaka utaha wa shampiyona.

Kimwe mu byagoye APR FC, ni ukubura umukinnyi ukora itandukaniro, kubura umukinnyi uyobora abandi ndetse n’abanyezamu badahozaho. Iyi myanya akaba ari yo urebye bivugwa ko iyi kipe ishobora kongeramo imbaraga muri shampiyona ya 2016-2017.

Uretse Rusheshangoga, APR FC yagiye ibura abakinnyi bakora itandukaniro bituma isezererwa rugikubita mu mikino ya Champions LeagueUretse Rusheshangoga, APR FC yagiye ibura abakinnyi bakora itandukaniro bituma isezererwa rugikubita mu mikino ya Champions League

Nkuko Ruhagoyacu yabyanditse mu minsi ishize, abakinnyi batatu bahoze bakinira ikipe ya Topolcany, Iranzi Jean Claude, Ombolenga Fitina na Kalisa Rachid, bose babonanye n’ubuyobozi bwa APR FC ndetse bumvikana ko bayikinira umwaka utaha, mu gihe iyi yemeye kubasinyisha amezi atandatu bifuza. Aba ariko, bari babwiwe ko banasinya umwaka, ku buryo bibaye ngombwa bazafasha Amavubi muri CHAN 2018.

Aba bakinnyi mu gihe baba bashyize umukono ku masezerano, bakurikirwa na Nshuti Savio Domique na Manzi Thierry ba Rayon Sports mu gihe iyi kipe yitegura no kugarura umunyezamu Olivier Kwizera umwaka utaha wa shampiyona.

Iranzi Jean Claude ashobora kubisikana na Djamar muri APR FC, ni mu gihe yaba ateye umugongo Simba imwifuzaIranzi Jean Claude ashobora kubisikana na Djamar muri APR FC, ni mu gihe yaba ateye umugongo Simba imwifuza

Aha kandi, iyi kipe ikaba ishobora na yo gutakaza abakinnyi aho, uretse Michel Rusheshangoga iyi kipe yagurishije muri Singida, na Sibomana Patrick ushobora kwerekeza muri Rayon Sports, abandi bakinnyi nta gihindutse biteganyijwe ko bazasezererwa n’iyi kipe barimo myugariro Ngando Omar na we wifuzwa na Rayon Sports, ndetse n’abanyezamu babiri Ntaribi Steeven na Emery Mvuyekure.

Isura ya APR FC mu mwaka utaha wa shampiyona

Abanyezamu: Kwizera Olivier, Kimenyi Yves+ Umunyezamu ushobora kuzamurwa

Ba Myugariro: Ngabo Albert, Imanishimwe Emmanuel, Ombolenga Fitina, Manzi Thierry, Rugwiro Herve, Nsabimana Aimable, Usengimana Faustin+ Umukinnyi uzazamurwa

Abakina hagati: Buteera Andrew, Yannick Mukunzi, Bizimana Djihad, Nshimiyimana Imran, Iranzi Jean Claude, Tuyishime Eric, Benedata Janvier, Sekamana Maxime, Nkinzingabo Fiston, Kalisa Rachid

Abasatira izamu: Nshuti Dominique Savio, Nshuti Innocent, Issa Bigirimana, Hakizimana Muhadjili, Itangishaka Blaise

Abakinnyi bashobora gusohoka muri APR FC: Ngando Omar, Rusheshangoga Michel, Ininahazwe Fabrice Messi, Irambona Fabrice, Twizerimana Onesme,Habyarimana Innocent Di Maria, Rutanga Eric, Mucyo Fred Januzaj, Ntaribi Steeven, Mvuyekure Emery, Mwiseneza Djamar

Uko APR FC ishobora kuzaba ikina mu mwaka utaha wa shampiyona:

Wowe ubona APR FC izaba imeze gute mu mwaka utaha wa shampiyona?

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Dezire

    Kuya 28-06-2017 saa 18:24'

    Ndabona Apr Izaba Imeze Neza Naho Rayon Nibyabindi Yatumenyeje Byumwaka Umwe!

  2. irere patrick

    Kuya 25-06-2017 saa 14:25'

    savio nshuti c niwe uzatuma bakomera ra??? nticyizatubuza kubatobora rao sport oyeeeeee

  3. gerad

    Kuya 25-06-2017 saa 12:15'

    APR oye zana abakinnyi ubundi twisubize agaciro tuzabikora kubera Imana

  4. Isaac Mutabazi

    Kuya 25-06-2017 saa 11:21'

    APR ifite abakinnyi beza pe, gusa umutoza nka Mulisa ntari kurwego rwayo, njye nayobewe nicyo bashingiyeho bamuzana, numutoza mwiza pe ark philosoph ya APR ntago yayishobora

  5. Nsengiyumva Vincent

    Kuya 25-06-2017 saa 10:50'

    Apr oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeee

  6. fulgence tuyizere

    Kuya 25-06-2017 saa 09:46'

    Apr izaba ikazekabisa. ahahoturemeranape. njyewe ndumufana wa apr bimwebikaze apr turajedu tsinde uducyipe. uzabibona

  7. nzarora jea damascene

    Kuya 25-06-2017 saa 05:30'

    ibyobiramutse bibaye byaba aribyiza ark ukohakorwa impinduka mubakinnyi arinako zikozwe mubuyobozi ekipe yagerakure dukeneye abayobozi bazi uko umupira wubakwa

  8. Nanizo

    Kuya 24-06-2017 saa 21:38'

    Hhhhhhh APR FC nayo yabaye nka Wenger abo bose mwabakurahe?Dukuze iyo list ukoze haazabonekamo babiri gusa kbsa; Ombolenga na Rachid bonyine nabwo Rachid azajya arya agatebe ntiyakinana Fiston Nkinzingabo

  9. Claude Bizimana

    Kuya 24-06-2017 saa 12:23'

    Imana izadufashe kbsa ikipeyacu yaba iryoshye

  10. knc

    Kuya 24-06-2017 saa 12:10'

    Ahahahaaa!ariko Uzi ko ariko bizaba bimeze nezaneza !uuuu iyi kipe irakaze kbs !ahubwo nishyiremo agatege niba Atari inzozi !

  11. 1 | 2 | 3 | 4


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru