RUHAGOYACU.com

Espoir 2-0 Rayon Sports: Masudi yanze kuvuga, icyizere ni cyose ku mpande zombi

Umutoza w’ikipe ya Espoir FC; Jimmy Ndayizeye afite icyizere cyo kwitwara neza mu mukino wo kwishyura uzabahuza na Rayon Sports kuwa Gatatu, ubundi Espoir ikandikisha amateka yo gukina umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro muri uyu mwaka wa 2017.

Ibi, Ndayizeye yabitangaje nyuma yo gutsindira Rayon Sports i Rusizi ibitego 2-0,mu mukino ubanza wa 1/2 wabaye kuri iki Cyumweru.

Espoir yatsinze Rayon Sports 2-0 mu mukino ubanzaEspoir yatsinze Rayon Sports 2-0 mu mukino ubanza

Ku ruhande rw’ikipe ya Rayon Sports, umutoza mukuru Masudi Djuma watoje uyu mukino, yanze kuvugisha itangazamakuru, umutoza wungirije; Nshimiyimana Maurice ’Maso’ aba ari we uvugana n’abanyamakuru.

"Mu mupira w’amaguru habaho ibintu bitatu; gutsinda, gutsindwa no kunganya, ntitubashije gutsinda uyu munsi ariko tuzi ko tuzatsinda umukino wo kwishyura."

"Ni umupira, mu mupira nta byatewe n’iki..hari igihe ukina ugatsinda cyangwa ugatsindwa, icya mbere ni ukumenya ko watsinzwe, icyo tugomba gukora ni ugutegura, tugatsinda ibitego birenze bibiri."

"Ibanga nta rindi, ni ugukina nk’uko Rayon Sports isanzwe ikina, ni cyo kintu tuzakora."- Nshimiyimana Maurice ’Maso’, umutoza wungirije muri Rayon Sports.

Maso (hagati) afite icyizere cyo kwishyura ibitego batsinzweMaso (hagati) afite icyizere cyo kwishyura ibitego batsinzwe
Masudi yagiye atavugishije itangazamakuruMasudi yagiye atavugishije itangazamakuru


Ndayizeye Jimmy utoza ikipe ya Espoir FC yishimiye kubona ikipe ye itsinda

"Mbyakiriye neza kuba dutsinze ibitego 2-0."

"Uburyo twatangiye, twatangiye neza, dushobora kubashyiraho igitutu, twakiniraga mu rugo, byari ngombwa ko tuhabonera intsinzi kandi wabonye ko mu gice cya mbere twagerageje gukina neza, tugera mu izamu rya Rayon Sports tugira n’amahirwa tubona ibitego bibiri."

"Nibyo twabonye amahirwe menshi, mu gice cya mbere twabonye uburyo bune cyangwa butanu, ariko urebye uburyo abasore bacu babonye ntabwo babashije kububyaza umusaruro, no ku yindi mikino tujya tubona uburyo gutsinda bikanga, ariko turashima kuko dutsinze ibi bitego bibiri."

"Mu mikino yacu hakunda gutsinda ba myugariro; uyu munsi hatsinze myugariro, kuri Marines byari uko yewe no mu mikino ibanza ya shampiyona, ariko ni byo tugiye kugerageza gukosora ubutaha kugira ngo turebe ko twabona abashobora gusatira babona izamu neza."

Jimmy Ndayizeye utoza Espoir FC ku mukino waraye uhuje amakipe yombiJimmy Ndayizeye utoza Espoir FC ku mukino waraye uhuje amakipe yombi

Abajijwe icyo yarushije ikipe ya Rayon Sports isanzwe izwiho gutambaza umupira mwinshi cyane mu kibuga, Jimmy Ndayizeye yavuze ko nta kidashoboka uretse abantu babyishyiramo.

"Nta kidashoboka mu mupira, ni ngombwa ko abakinnyi babyishiramo, bakigirira icyizere, twakiniraga ku kibuga cyacu, imbere y’abafana bacu, ariko n’ubwo turangije uyu mukino, haracyari undi ni ukuguma kwitegura dushyizeho umwete kugeza kuwa Gatatu."

"Tugiye gukina umukino wo kwishyura i Kigali, ni umukino navuga ko utazaba woroshye, tugiye kwitegura turebe amakosa yabaye kuri uyu mukino, tugerageza kuyakosora turebe ko dushobora kwitwara neza i Kigali dutahukane intsinzi."

Rayon Sports ifite igikombe giheruka cy’amahoro izakira umukino wo kwishyura uzaba kuwa Gatatu tariki ya 28 Kamena 2017 kuri Stade ya Kigali.

Espoir izerekeza i Kigali n'impamba yayo y'ibitego 2Espoir izerekeza i Kigali n’impamba yayo y’ibitego 2
Rayon Sports ifite akazi ko kwishyura ibitego 2 yatsindiwe i RusiziRayon Sports ifite akazi ko kwishyura ibitego 2 yatsindiwe i Rusizi

Espoir FC ikaba ari inshuro ya kabiri ikina 1/2 cy’igikombe cy’amahoro, aho mu mwaka ushize w’imikino yasezerewe na APR FC ku gitego 1-0, hakinwe imikino ibiri; 0-0 i Rusizi, na 0-1 i Kigali.

Undi mukino ubanza wa 1/2, urahuza Amagaju FC na APR FC kuri uyu wa Mbere i Nyamagabe saa 15:30, naho uwo kwishyura uzabera i Kigali kuwa Kane.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

 1. kay

  Kuya 28-06-2017 saa 01:50'

  ntabwo gutukana aribyiza mubituranga abanyarwanda ibyo ntibirimo Lichard utazi no kwandika izina ryawe (Richard) ugomba gusaba imbabazi abasomyi ntabwo gufana ari ugufatana mu mashati abkinnyi ubwabo baba mu ma equipes atandukanye ariko ntibaba ari abanzi kuko ejo cyangwa ejo bundi yisanga ari kumwe nuwo bari bahanganye kandi bagasenyera umugozi umwe rwose ntimugatukane si byiza banyamakuru namwe mujye muduha comment zubaka izitukana muzishyire muri pubelle
  murakoze

 2. -####-

  Kuya 27-06-2017 saa 19:39'

  lichard
  wowe kawunga
  uri igicucu hamwe nabafana ba apr mwese murakagwa mumwobo. mwa biyemezi mwe..

 3. Hategeka ANTOINE

  Kuya 27-06-2017 saa 15:59'

  Ntabwo ari byo gutukana....Wowe nta soni gutuka Entraineur ......Coach wanatwaye championat.....CORAGE Masudi et bonne chance.....UZAKORE REMONTADA USTINDE 3-0

 4. wazamani

  Kuya 26-06-2017 saa 17:50'

  masoudi numuswa naceho kbsaa!!

 5. knc

  Kuya 26-06-2017 saa 16:33'

  Buriya bariya bahungu banze kujya gukina ,nubundi retour bazakina nk’ ibyo muri Rivers bange gutera mu izamu !!! bahugiye mu mafaranga nta mutima w’ ikipe bafite ,cyeretse kuyigurisha gusa !Ariko ubundi abayobozi bahugiye mubiki ?!? Gacinya ko ntacyo atangaza ! ni akumiro koko !.

 6. Amini

  Kuya 26-06-2017 saa 14:07'

  Masudi se yari kuvuga iki? ko avuga yatsinze gusa!!!!!!! biramenyerewe..
  ngo ni techniciens ra... ok gahunda ni kuwa gatatu ukemera kuzahatanira umwanya wa 3...
  Yves Rwigema we ndabona agakabutura kamucikiyeho kubera agatebe nako kubera kwisanzura. ahahaha

 7. Ellah

  Kuya 26-06-2017 saa 13:23'

  Ikindi foot sintambara kid kubahuka a anti bic sumuco ubuc uzimoamvu Masud atavuze harya wow iyo watsinzwe uravuga plz ntimugatukan

 8. Lamalamba

  Kuya 26-06-2017 saa 13:20'

  Amagaju 3-0 APR

 9. Ellah

  Kuya 26-06-2017 saa 13:19'

  Ark Aimable ushinjanya uburozi niyihe ekp itabukoresha? gytsindwa si shyano foot name formule igira ijizima Nuko tuzasohoka ntutuzasigara kurugo

 10. Kawunga

  Kuya 26-06-2017 saa 12:49'

  Nimwumve Indirimbo Yamasudi.Masudiwe Uragatoye Masudiwe Uragatoye Utoza Nabi Utoza Nabi Iyugeze Mukibugaaaa!Twanga Gasenyi Twanga Masud Twanga Abafana Bayo Inyatsi Gusa.

 11. 1 | 2


 • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
  Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
  Murakoze!

Izindi nkuru