RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 24:17'  -  U Rwanda rukomeje kwesa imihigo mu mikino y’abana ya Commonwealth  |  Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 21:11'  -  Perezida Kagame- Inkingi ya mwamba, ukuboko kw’iburyo kwa siporo y’u Rwanda  |  Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 15:15'  -  FPR ishima uko Siporo yateye imbere mu Rwanda ariko ikabona intege nke muri ruhago  |  Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 15:07'  -  Musanze FC irahakana ko Katauti yerekeje muri Rayon Sports  |  Yanditswe kuya 19-07-2017 saa 28:29'  -  "Ntabwo nari nabitekerejeho neza nemera kuba V/Perezida wa FERWAFA"-Olivier wa Mukura amaze kwegura
Espoir FC itunguwe no kubwirwa ku munota wa nyuma ko Saddam atemerewe gukina
Print Comments: 7 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Umutoza w’ikipe ya Espoir FC atangaza ko batunguwe kubwirwa ku munota wa nyuma n’ubuyuyobozi bw’amarushanwa mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ko umukinnyi wabo Saddam Nyandwi atemerewe gukina, umukino wo kwishyura w’igikombe cy’amahoro.

Uyu mukinnyi Nyandwi Saddam akina inyuma ku ruhande rw’iburyo, akaba umwe mu nkingi za mwamba muri iyi kipe.

" Ni inkuru idutunguye muri iki gitondo habura amasaha macye ngo dukine na Rayon Sports." Ndizeye Jimmy, umutoza mukuru wa Espoir FC aganira na RuhagoYacu.

" Ubusanzwe umukinnyi utemerewe gukina iyo yujuje amakarita 3 y’umuhondo, tumumenya habura iminsi 2 ngo dukine, ariko aha biratuyoboye, kubidutangariza habura amasaha 5 ngo dukine na Rayon Sports."

JPEG - 240.9 kb
Saddam ntaraza gukina na Rayon Sports

Uyu mutoza akaba yakomeje abwira RuhagoYacu ko ari igihombo kuri iyi kipe, kuko ari umwe mu bakinnyi ubafasha cyane, gusa bakiri kuburana.

" Ubu abayobozi ba Espoir FC bagiye kuri FERWAFA kubaza neza, tukaza kumenya uko biza kugenda," Jimmy Ndizeye, ufite icyizere ko barakuramo Rayon Sports.

" Saddam ubusanzwe twari tuziko afite ikarita y’umuhondo yabonye ku mukino wa Marines n’indi yabonye ku mukino wa Rayon Sports nta yindi twari tuzi. Ubu batubwiye ko yabonye ikarita ku mukino wa Esperance kandi ntabwo twari tuyizi."

Espoir FC mu mukino ubanza yatsinze Rayon Sports ibitego 2-0, ikaba iraza gukina uyu mukino ishaka uko yabona byibura igitego, kuko basanga icyo gihe cyaba ikizami gikomeye kuri Rayon Sports.

Abakinnyi 11 bashobora kubanza mu kibuga nta gihindutse:

Umuzamu:

  • Patrick Isingizwe

Abakina inyuma:

  • Harelimana Jean Damascene
  • Mbogo Ally
  • Jacques Wilonja ©
  • Walusambo Moninga

Abakina hagati:

  • Jean Dushimumugenzi
  • Adolphe Hakundukize
  • Bazir Hatungimana
  • Barora Bao
  • Wilonja Albert

Rutahizamu:

  • Renzaho Hussein

Uyu mukino urabera kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo ku i saa 15H30.

alice Kuya 28-06-2017 saa 22:24'

Nshimiye Savio byimaze kuko atasinye muri gihanya biranshimije nubwo dutakaje umukinnyi mwuza ariko ntagundi Savio ndagushimiye urakoze ubyumve naho ubutaha duhura nkagutsinda toooo

Terence Kuya 28-06-2017 saa 15:06'

Ariko c Samuel koko uravuga utyo twe Gikundiro twe ntitwibirwa dufite ubudahangarwa mukibuga ntanubwoba dufite twizeye gutsinda rwose Gikundiro amahirwe masa!

gikundiro Kuya 28-06-2017 saa 12:34'

ark mwagiye mucisha make.abasifuzi bararamase ni Apr bagiye gusifurira?nonese iyokarita espoir ntabwo iyemera nibura?ahaaaaa ibyaha nihatari kbs

Bwiza Kuya 28-06-2017 saa 12:30'

uko byagenda kose ndifuriza Gikundiro amahirwe masa.

claude Kuya 28-06-2017 saa 11:34'

Nuba urigikona bazagupfura urabeshya nihahandi uzataha uburoga

Kalisa Kuya 28-06-2017 saa 11:29'

Ariko ngira ngo ikibazo cyaba ari uko bashaka kumuhagarika ataruzuza amakarita ateganywa n’amategeko naho igihe cyo kubimenyesherezwa cyo nticyakagombye kuba ikibazo kuko nabo bagakwiye kuba babizi! Nibahindure umuvuno bave mu byo kuburana urwa ndanze kuko niba amakarita ari 2 ntabwo FERWAFA (n’ubwo ijya ikora udushya twinshi!) yayagira 3!!!

Samuel Kuya 28-06-2017 saa 11:00'

hhhh ferwafa rwose nayo iranyica peee Ubu c ikigihe nibwo batangaza umukinnyi utemerewe gukina!!!! rayon batangiye kuyiharurira Ubu nabasifuzi baraza bararamye nyine!!! ark nayubusa yee irataha masud yimyize imosel


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)