RUHAGOYACU.com

Espoir FC yaguze rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Bugande

Ikipe ya Espoir FC yamaze kugura rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Uganda, wahoze akinira ikipe ya Vipers yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Uganda, akaba yasinye amasezerano y’imyaka 2.

Uyu rutahizamu w’umugande John Semazzi wanagaragaye mu mikino ya CHAN iheruka yabereye hano mu Rwanda, akaba yageze mu ikipe ya Espoir FC yo mu karere ka Rusizi.

" John ubu tuvugana amaze gusinya amasezerano y’imyaka 2 mu ikipe ya Espoir FC, akaba ayarishimiwe bikomeye n’ubuyobozi bw’ikipe ndetse n’umutoza." Uhagarariye uyu mukinnyi Louis Rurangirwa aganira na RuhagoYacu.

JPEG - 42.4 kb
Semazzi waguzwe na Espoir FC

" Yageze aha akora igeragezwa ry’iminsi 2, ariko nyuma y’imyitozo y’umunsi wa mbere, yaba abakinnyi n’umutoza bari bamaze gushima urwego ariho, ku buryo bahise bafata icyemezo cyo kumusinyisha."

John Semazzi yazamukiye mu ikipe ya Vipers yo mu gihugu cya Uganda, akaba ari naho yagaragariye muri 2015 igihe kimwe na Farouk Miya waje kwerekeza ku mugabane w’i Burayi.

Umutoza wa Espoir Jimmy Ndizeye yabwiye RuhagoYacu ko ari umukinnyi mwiza kandi bizeye ko azagira kinini abafasha muri uyu mwaka w’imikino.

" Umwaka ushize twahuye n’ikibazo cya ba rutahizamu mu ikipe yacu, aiko ndizera ko uyu musore tubonye azadufasha cyane." Jimmy Ndizeye utoza Espoir FC aganira na RuhagoYacu.

" Ni umukinnyi nashimye cyane kuko mu mukino twakinnye wa gicuti n’ikipe yo muri Kongo kuri uyu wa 3, yadutsindiye igitego cyiza."

Semazzi John akaba yaraje gutandukana n’iyi kipe umwaka ushize ajya mu ikipe ya Express nayo yo mu gihugu cya Uganda.

Ni umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Uganda gusa utaragaragaye cyane mu mwaka uheruka w’imikino.

JPEG - 87.3 kb
Ssemazi ari kumwe na Perezida wa Espoir na Rurangirwa (iburyo) ubwo yari amaze gusinya amasezerano

" Yafashe icyemezo cyo kuza mu Rwanda kugira ngo yongere kuzamura urwego rwe cyane. Aha mu ikipe ya Espoir FC yambwiye ko ntacyo hamutwaye kandi yizeye ko azatsinda ibitego byinshi umwaka utaha." Louis Rurangirwa aganira na RuhagoYacu.

" Hari andi makipe amwifuza yo hanze y’u Rwanda, akaba ari nayo mpanvu mu masezerano yasinye, harimo ko umwaka utaha aramutse aguzwe ikipe ya Espoir FC yasigaranamo 40% akajya gukina ahandi. Birashoboka ko yazajya mu barabu."

JPEG - 92.6 kb
Semazzi yari mu ikipe y’igihugu ya Uganda yasezereye u Rwanda mu batarengeje imyaka 23 mu myaka 2 ishize

John Semazzi akaba aje mu ikipe ya Espoir FC, nyuma y’uko iyi kipe yifuje ba rutahizamu barimo Wai Yeka ntibiyikundire, igahitamo kuba yashakira hanze y’u Rwanda.

Espoir FC umwaka ushize yaje ku mwanya wa 8, ubu ikaba ifite intego yo gukora cyane ikaba yaza mu makipe 4 ya mbere.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru