RUHAGOYACU.com

Espoir ni ikipe nziza twubaha, ariko turashaka igikombe cy’Amahoro-Jimmy Mulisa

Umutoza w’ikipe ya APR FC Jimmy Mulisa atangaza ko bazaza gukina umukino wa nyuma w’’igikombe cy’Amahoro, bafite ikintu kimwe gusa mu mutwe, kwegukana iki gikombe muri 2017.

Ibi uyu mutoza Jimmy Mulisa yabitangarije abanyamakuru nyuma yo kunyagira ikipe y’Amagaju kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, ibitego 5 byose ku 0, mu mukino wa 1/2 kirangiza.

" Abakinnyi banjye ndabashimira cyane nyuma y’uko bitwaye muri uyu mukino." Jimmy Mulisa.

" Bitwaye neza cyane, ndunva tugeze ku mukino wa nyuma nta muntu ushidikanya ko tubikwiriye, byose ni ukuba abasore barashyize umutima hamwe, bakareba iki gikombe, ubu umwuka ni mwiza mu ikipe."

JPEG - 56.7 kb
Espoir FC igomba gucakirana na APR FC ku mukino wa nyuma

Jimmy Mulisa avuga ko abakinnyi bose nta handi bashyize umutima ari ku gikombe, ubona ko n’amabwiriza abaha, bajya mu kibuga bakabasha kuyakurikiza.

Uyu mutoza wa APR FC akaba yakomeje atangaza ko bageze ku mukino wa nyuma ariko urugamba rutararangira.

JPEG - 215.4 kb
APR FC irifuza igikombe cy’Amahoro imaze imyaka 4 idakoraho

" Espoir FC tuzahura ku mukino wa nyuma ni ikipe nziza kandi twubaha, kuko yahageze ibikoreye, inakuyemo ikipe ikomeye ya Rayon Sports FC," Jimmy Mulisa.

" Turayizi kuko twarahuye muri shampiyona, ariko mpamya ko izaza ari indi kipe itandukanye, kuko ni umukino wa nyuma na bo barashaka igikombe. Natwe tuzakora ibishoboka byose, ikipe yacu ibe yakwegukana iki gikombe cy’Amahoro."

Ikipe yegukanye igikombe cy’amahoro ihita ibona tike yo guhagararira u Rwanda mu marushanwa ya CAF Confederation Cup.

APR FC ikaba ishaka uko yanegukana igikombe cy’Amahoro, imaze imyaka 4 idakozaho imitwe y’intoki.

Espoir FC ya Jimmy Ndizeye, izaba ishaka igikombe cyayo cya mbere cy’Amahoro.

Umukino wa nyuma uzabera kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, ku wa 2 w’icyumweru gitaha.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Clever

    Kuya 2-07-2017 saa 08:10'

    Uuuh noneho namwe rayon yavuyemo yibwe?, abantu 100% baragenda bakarwara indwara imwe?,

  2. NIYONKURURONALDO

    Kuya 1-07-2017 saa 10:31'

    Muzadushakirehagatiyaronaldonamessininde?Ufiteibitegobyinshi

  3. fenty

    Kuya 30-06-2017 saa 21:29'

    Yewe icyo ngo ni ema mukireke nikijuju kibereye aho wasanga cyarakoze ubujura ariyo mpamvu gihora kiburirimba kbsa

  4. Musemakweli patrick

    Kuya 30-06-2017 saa 19:38'

    Ema injiji gusa

  5. rayonnette

    Kuya 30-06-2017 saa 16:48'

    ema muramubaza iki ? Murisa ATI turayubaha ariko turashaka igikombe kuva Bugesera abivuga yitwaje carte rouge
    Mû mateka y ’umupira 2016/2017 apr fc yatwaye peace cup itozwa na Murisa hahahahhhh
    foot ball yo igira ibyayo ariko ahaho ni Gusaranganya.rw

  6. Quatre-Vingt

    Kuya 30-06-2017 saa 16:33'

    Ariko nkiki Gitaka ngo ni Ema!!!!
    abayabuze aho aruka? ese niba APR aribisambo ejobundi mutwara champion kuki batabibye? ubushize mutwara icyamahoro kuki batabibye? wagishwi we wagiye uvuga ibyubaka apana ibisenya? ariko sinakurenganya abo kuwakabiri mugirubwenge buke. bumwe burushya ibirenge.

  7. Mugabe yves

    Kuya 30-06-2017 saa 14:25'

    Ariko ubwo nkawe wiyita Ema urumusiporitif ukunda Rayon se yagowe yewe ntayonayo ufana gusa ikikugaragaramo wanga APR , nuko ntacyo uzayitwara gusa .icyakuruhura rero uzishyiremoko APR nayo arikipe nkizindi naho ubundi uzicwa n,umutima.

  8. felix

    Kuya 30-06-2017 saa 13:44'

    abafana ba rayon ninjiji gusa usanga ari abahinzi, abashumba etc... niyompa bahorana imyumvire iri hasi

  9. Shutup

    Kuya 30-06-2017 saa 10:20'

    Yewe, Emma burya no kwiba ntufatwe cg bigacamo nabyo nubuhanga rero kuba ushinja apr ubusambo suko uyobewe ko ikomeye kandi ishoboye ahubwo nukugirango wigushe neza, so tuza ntaho uzacikira apr equipe nziza kandi itarwaza umutima nkizo mufana.

  10. mugisha

    Kuya 30-06-2017 saa 07:25'

    Ese byashoboka ko ikipe yavuga ngo yanze gusuzugurwa nishyirahamwe ibarirwamo ariryo Ferwafa !!!!!!!!!!!!!!!! ubwo ko ryayifatira ibihano bigashyirwa mubikorwa, yo yafatira ferwafa ibihe bihano !!! ntimugakabye gufana amakipe, kuko natwe abafana ibyinshi tirabisobanukiwe, ubuse ko uwo mukinnyi wabo atakinnye bakoze iki !!!!! bagomba kubaha amategeko yishyirahamwe ryumupira wamaguru ferwafa

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru