RUHAGOYACU.com

Etincelles Fc ntiyanyuzwe n’imyanzuro ya Ferwafa ku mukino wayihuje na Espoir

Ikipe ya Etincelles Fc ntiyanyuzwe n’umwanzuro w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahisemo guhana gusa abasifuzi bemereye Espopir Fc gusimbuza abakinnyi bane aho kuba batatu nkuko amategeko abiteganya.

Perezida wa Etincelles Fc, Nsengiyumva Mvano Etienne, yavuze ko ikipe ye yarenganye, dore k obo bumvaga Espoir yakoze amakosa yaterwa mpaga.

Ati “ navuganye na federation bambwira ko ikibazo bakizeho ariko ntacyo byahindura ku mukino, ni ukutubahiriza amategeko, bahana abasifuzi ibindi bakabireka uko biri, kandi niyo ntandaro yo gutsindwa hariya, muri rusange twarenganye kuko ibisobanuro baduhaye ntibyatunyuze".

Yakomeje agira ati" bagombaga kureba icyemezo gifite ubuhe buremere ntushobora kumbwira ko abasifuzi aribo batazi amategeko, hari ikindi bari bagambiriye, ntabwo byigeze bitunyura muri make”, Mvano uyobora Etincelles wavuze ko nubwo barenganye ikirego bahise bakivaho.

Perezida wa Etincelles FC Mvano Perezida wa Etincelles FC Mvano

Mu gihe Etincelles ivuga ko yari yatanze ikirego, FERWAFA ikomeje gutsimbarara ihakana ko yabonye ikirego cya Etincelles Fc.

FERWAFA yafashe umwanzuro wo guhana abasifuzi babiri bari bafite inshingano zo gusimbuza ku mukino wa kwishyura muri 1/8 cy’igikombe cy’amahoro, aho Espoir Fc yasimbuje abakinnyi bane aho kuba batatu yatsinze Etincelles Fc ibitego bitatu ku busa.

Ruremesha Emmanuel utoza Etincelles Fc nawe yavuze ko atiyumvisha uburyo FERWAFA yihandagaza ikavuga ko amakosa yakozwe na bariya basifuzi nta ngaruka yagize ku musaruro (resultat) w’umukino bituma batafata umwanzuro ku byavuye mu mukino, bagahana gusa abasifuzi.

Abasifuzi basifuye uyu mukino bahanishijwe gusiba imikino ine ni Nsabimana Celestin wasifuraga hagati n’umusifuzi wa kane; Rulisa Patience.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Izindi nkuru

GIKUNDIRO Kuya 19-05-2017 saa 21:40'

Étincelles kutanyurwa irabikura he mugihe twese tuzi KO yagiye muri compétition abayobozi bayo batabishaka?iyo espoir iterwa mpaga étincelles yarigukomeza kandi abayobozi batabishaka urumva kwivugisha ngo ntibanyuzwe ngo batanze ikirego ni ibinyoma byo kwikiza abafana!

Dida Kuya 19-05-2017 saa 05:56'

Ibyo nukwirengagiza amategeko, kudaha agaciro amakipe mato, ndetse cyaba n’ikimenyetso cya ruswa ucukumbuye neza!! Bazabikore ku makipe makuru nkariya arwanira 2eme place turebe ibizakurikira.

Alexis Kuya 18-05-2017 saa 22:16'

Espoir ntakosa yakoze kuko nabatsindisha intoki insinzi igumaho nkaswe abajijishije umusifuzi.Aha niho ruhago iryohera

Ange Kuya 18-05-2017 saa 16:31'

jyendumva hari guhanwa nikipe yabikoze kugirango batazanabisubira ukundi,hari namakuru numvise avugako atarubwambere bibaye muri ESpoir


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!