RUHAGOYACU.com

Etincelles yasinyishije umukinnyi w’Amagaju n’ikipe y’igihugu

Ikipe ya Etincelles yamaze kugura umukinnyi Sibomana Arafat wakiniraga ikipe y’Amagaju FC mu kibuga hagati, ku masezerano y’imyaka ibiri.

Uyu mukinnyi wari mu biganiro n’ikipe y’Amagaju mu cyumweru gishize, nyuma yo gufasha iyi kipe, bakagerana muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro 2017, aho begukanye umwanya wa kane nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports 3-0, yanze kongera amasezerano muri iyi kipe.

Kuwa Mbere w’iki Cyumweru, ubuyobozi bw’ikipe y’Amagaju bwatangarije RuhagoYacu ko uyu mukinnyi yari muri 5 baganiriye n’iyi kipe ngo bongere amasezerano, ndetse byari byitezwe ko isaha n’isaha yabasinyira, gusa birangira yerekeje ku ivuko, i Rubavu.

Babinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, Amagaju yemeje ko yamaze gutandukana n’uyu mukinnyi ukiri muto, aho yerekeje muri Etincelles ku masezerano y’imyaka 2.

Sibomana Arafat yari amaze imyaka 2 akinira Amagaju FCSibomana Arafat yari amaze imyaka 2 akinira Amagaju FC

Sibomana Arafat yageze mu Amagaju FC mu 2015, avuye muri Vision JN, ubwo iyi kipe yatozwaga na Bekeni, asinya amasezerano y’imyaka ibiri yarangiranye n’uyu mwaka w’imikino.

Uyu mukinnyi akaba yari mu ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 yasezerwe na Misiri mu ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2017 cyabereye muri Zambia.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. MURUGA

    Kuya 13-07-2017 saa 19:41'

    Gahunda y’ubuyobozi bwa Étincelles s’uguhatanira igikombe abafana ntimwibeshye ahubwo gahunda y’ubuyobizi ni ukurwanira kutamanuka bagurisha abanya Brésil i Kigali kdi ibi nibyo bya Étincelles itekaryose ntimuzigere mwiteg’ibindi bitangaza.Brasil bazi umupira baranawukunda ariko babuze abakire bafite urukundo rw’ikipe yabo ! Izahora hasi rero!!

  2. GIKONYOZI

    Kuya 13-07-2017 saa 18:00'

    BATUZANIRE UMUZAMU UKOMEYE NZ WAIYEKA MBOGO ALI WILONDJA N’UNDI MWATAKA UKAZE CYANE WO GUFATANYA NA GENTIL !USIBYE MEGESTION N’UMURURUMBA AMAFRANGA NTABUZE MURI BRESIL DORE KO IYI ARINAYO EQUIPE YA2 MURWANDA KUMUFANA!ABAYOBOZI RERO BEGUPFUSH’AYO MAHIRWE UBUSA KANDI N’AKARERE KACU KARAKIZE NTIBATUBESHYE!!

  3. GIKUNDIRO

    Kuya 12-07-2017 saa 18:58'

    Murakoze kutugezaho amakuru y’ikipe yacu ariko abayobozi nibave mumatiku ya de Gaule batazasanga isoko ryashize bakadusubiza mucyiciro cya2 dore ko bajya bita kunda zabo bakababaza abafana!abandi bamaze kugura7 naho bo ngo umwe w’amagaju!!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru