RUHAGOYACU.com

Eto wateganyaga gufasha abakinnyi b’Amavubi muri CHAN yakoze impanuka

Umunyarwanda uba mu gihugu cy’Ububirigi Mupenzi Eto yaraye akoze impanuka y’imodoka ishobora gutuma amara igihe kinini mu bitaro mu gihe yari afite gahunda yo gufasha abakinnyi b’Amavubi bazakina CHAN kuba babona amakipe ku mugabane w’Uburayi.

Eto usanzwe anihugura ku bijyanye no gushakira abakinnyi akaryo(Player Agent/Intermediaries), yateganyaga kuzazana n’aba “agent” batatu mu mikino ya CHAN izabera muri Marooc harimo babiri bo mu Bubirigi n’umwe wo muri Turkiya aho kuri we yumvaga hatari bubure abakinnyi babiri b’abanyarwanda babyungukiramo bakerekeza i Burayi.

Mupenzi Eto(wicaye ibumoso) yabanje gukina mu makipe mato yo mu BubirigiMupenzi Eto(wicaye ibumoso) yabanje gukina mu makipe mato yo mu Bubirigi

Eto aganira na RuhagoYacu mu ntangiriro z’uku kwez yari yadutangarije ko iyi gahunda ihari :“Hari aba Agent bari bansabye ko nabafasha nk’umuntu usobanukiwe umugabane wa Afurika nkaba nabereka abakinnyi.

Kuri gahunda tuzajyana muri Marooc mu kwa mbere cyane cyane tukazibanda ku banyarwanda aho nizera ko harimo abazabyungukiramo”.

Mupenzi Eto yakoze impanuka kuri uyu wa gatanu ubwo yagonganaga n’imodoka mu mujyi wa Bruxelles maze iye ikarenga umuhanda nkuko twabitangarijwe na Salomon Nirisarike banasanzwe baturanye.

Salomon yagize ati: “Yari impanuka ikomeye ndetse imodoka ye yangiritse bikomeye na we bamujyana mu bitaro. Ubu dutegereje icyemezo cya Police ubwo azaba avuye mu bitaro.

Kuri ubu Eto yagannye ibijyanye no gushakira abakinnyi amakipeKuri ubu Eto yagannye ibijyanye no gushakira abakinnyi amakipe

Eto asanzwe aba mu gihugu cy’Ububirigi aho yagiye agiye gukina umupira gusa ntiyagira amahirwe kuko yagarukiye mu makipe mato y’abana. Kuri ubu arimo gusoza amasomo yo gushakira abakinnyi amakipe ku buryo bw’umwuga, amasomo yari amazemo imyaka ibiri.

Uyu akaba ari we wafashije abakinnyi nka Iranzi Jean Claude na Fitina Omborenga kubona ikipe muri Slovaquie, nubwo byaje kurangira bitabahiriye nyuma yo gushwana na perezida w’ikipe bakinagamo.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Jules

    Kuya 26-12-2017 saa 13:57'

    birababaje disi ! Imana igume imufashe muribi byago yahuye nabyo


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru