RUHAGOYACU.com

Exclusive: Abakinnyi 3 b’abanyarwanda bakiniraga Gor Mahia barerekeza muri APR FC mu kwa mbere

Abakinnyi 3 barimo babiri b’abanyarwanda, Jacques Tuyisenge na Mugiraneza Jean Baptiste ’Migi’ ndetse na Kagere Meddie ugishakisha ibyangombwa by’Ubunyarwanda ariko bose bakaba bakinira ikipe ya Gor Mahia mu gihugu cya Kenya, bamaze kumvikana n’ikipe ya APR FC bakaba bazaza kuyikinira guhera mu kwezi kwa mbere kwa 2018.

Amakuru yizewe agera kuri RuhagoYacu avuga ko aba basore 3MUgiraneza Jean Baptiste, Kagere Meddie na Tuyisenge Jacques bari mu ikipe ya Gor Mahia, barangije kumvikana na APR FC bakaba bazatangira kuyikinira muri Mutarama 2018, bakayifasha cyane mu mikino nyafurika y’amakipe yatwaye ibikombe iwayo (CAF Confederation Cup), APR FC izahagarariramo u Rwanda.

Aba absore uko ari 3 batuye i Nairobi aho bakinira ikipe ya Gor MahiaAba absore uko ari 3 batuye i Nairobi aho bakinira ikipe ya Gor Mahia

"Ni ko bimeze bamaze kumvikana n’ikipe ya APR FC." Umwe mu baganiriye na RuhagoYacu, ahamya iyi nkuru y’aba basore b’abanyarwanda bakinira ikipe ya Gor Mahia.

APR FC ikaba yaguze aba bakinnyi bazayifashe cyane mu mwaka utaha w’imikino, kuko idashaka kongera gutakaza igikombe cya shampiyona muri uyu mwaka w’imikino, akaba ari yo mpanvu yakomeje gusaba aba bakinnyi ngo babe baza kuyikinira.

Tuyisenge na Migi batuye muri Kenya kuri ubuTuyisenge na Migi batuye muri Kenya kuri ubu

Aganira na RuhagoYacu mu minsi ishize Tuyisenge Jacques yavuze ko nta kibazo yaba afite cyo kuza gukinira APR FC iramutse imuhaye ibyo yifuza kimwe n’indi kipe yose ya hano mu Rwanda.

Ese yaba yabonye ibyo yifuzaga we na bagenzi be, bakemera kugaruka gukinira APR FC?

Ku ruhande rw’ikipe ya APR FC, bisa n’aho ufite aya makuru ari umunyamabanga mukuru w’ikipe utaba hafi y’itangazamakuru, kuko telefoni ye ifunze ku banyamakuru benshi, mu gihe abandi RuhagoYacu yavugishije bavuze ko batazi aya makuru.

RuhagoYacu yavugishije Tuyisenge Jacques uri muri Kenya, aho basabwa kubona amanota 4 we na bagenzi be, ngo barebe ko bakwegukana igikombe cya shampiyona, avuga ko nta masezerano arasinya muri APR FC.

Aba bakinnyi 2 b'abanyarwanda, baraba abkinira APR FC mu kwezi kwa 1Aba bakinnyi 2 b’abanyarwanda, baraba abkinira APR FC mu kwezi kwa 1

"Ndacyari umukinnyi wa Gor Mahia kuri ubu, iyo nkuru umbwiye ntabwo ari impamo, kuko nta masezerano nasinya ngifite andi hano, nihagira ikiba, nzababwira nyuma." Tuyisenge Jaques uganiriye na RuhagoYacu, mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere.

Umwe mu baganiriye na RuhagoYacu avuga ko Tuyisenge Jacques yari i Kigali kuri uyu wa mbere ku manywa, akaba yasubiye muri Kenya ku mugoroba, gusa na byo yabihakanye, avuga ko atigeze ava i Nairobi.

Gor Mahia nta gihinsutse, izegukana shampiyona mu cyumweru gitahaGor Mahia nta gihinsutse, izegukana shampiyona mu cyumweru gitaha

Abandi bakinnyi 2 amatelefoni yabo ngendanwa ntabwo yacagamo kuko amasaha yari yakuze.

Kagere Meddie akaba ashobora kubona ubwenegihugu vuba, agakinira APR FC nk’umunyarwanda, ntazakine nk’umugande nk’uko bimeze kuri Rukundo Dennis.

Aba basore bakaba bazakinira APR FC mu gihe cy’imyaka 2 iri mbere nta gihindutse.

Gor Mahia irakina na Mathare United mu mpera z’iki cyumweru, izakire ikipe ya Sony Sugar mu cyumweru gitaha.

Gor Mahia iramutse ibonye amanota 4 muri iyi mikino 2 izahita yegukana igikombe cya 16 mu mateka yayo.

Aba basore 3 bashobora kwiyongera kuri Sugira bakaba bakinana umwaka utaha muri APR FCAba basore 3 bashobora kwiyongera kuri Sugira bakaba bakinana umwaka utaha muri APR FC

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. manirakiza pacifique

    Kuya 11-10-2017 saa 06:43'

    Nibisanzwe rwose naho yazana na ba messi ntiyarenge easter africa but amahirwe masa

  2. steve

    Kuya 10-10-2017 saa 22:40'

    abakeba batangiye kudagadwa none batangiye kuvugishwa amangambure ngo....... akanyu kashobotse n’indirimbo mwayihimbiraga arega APR FC igomba gukinisha abakinnyi bafite Amazina n’ibigwi, mbega attack yaba ikomeye( tuyisenge, kagere, sugira,bigirimana)hagati hakayoborwa na migi,imran,jihad,muhadjir,butera, n’inyuma hari commando rugwiro(mangwende,aimable,abouba,fitina,rukundo) gasenyi yaririmba irw’ibonye ikaba isubiye muri byabihe yahozemo kumara 5ans nta kigombe. Arega narinarabivuze ko abayobozi ba APR FC bari bahugiye mu matora kugira ngo gasenyi yinezeze akanya gato ubu n’amarira yo gukubitwa bagiye guhura na yo. Iyo tugiye mu matora gasenyi igomba kwishima ho gato yarangira bagasubiranamo nkibisanzwe. APR tupa ndani....... tuzakugwa inyuma kama simba wangoloma musituni.

  3. muhire Gilbert

    Kuya 10-10-2017 saa 20:03'

    ndi umu rayon arko mfashe aka kanya ko kuvuga ko utazi akazakurura abaga umutavu niba bareba rutanga umupira ari gutera bakabona abana bagiye banga gukinisha bakwiye kwibaza niba abo bazamuye atari ukubicira umupira ndavuga Apr kandi namwe murebe inyungu ku mavubi niba tutarera bizagenda gute ubwo nibaba twihere muri rayon twe tuzi imbaragaga z’ urubyiruko nibamara kuza kuri form bazavidura amanyarwanda ndavuga ibihumbi.

  4. Gilbert UWAMUNGU

    Kuya 10-10-2017 saa 19:08'

    ARIKO BIBAYE ARIBYO BYABA AR’ IBYIZA CYANE KD BYAFASHA KUMENYEREZA BABANA BAGAKINA BAREBERA KURI BAKURU BABO BIKABATERA ISHYAKA RYOGUKORA CYANE .

  5. runuya

    Kuya 10-10-2017 saa 13:34'

    abo ni abasaza baje gushaka amasaziro muri APR fc, bose ntawarangiza 90 yiruka kuri match zikomeye.

  6. Ben

    Kuya 10-10-2017 saa 13:10'

    Iyi nkuru ntishobora kuba impamo rwose! Abo bakinnyi se nibo batazi ubwenge kuburyo bakwemera gusubira inyuma! Urwego bagezeho si urwo kugaruka muri ARPL pe! Uwanditse iyi nkuru ahari yashakaga kurema agatima abafana ba gikona!

  7. isinimbi karahanyuze

    Kuya 10-10-2017 saa 11:12'

    Ikibazo ntabwo ari abakinnyi badashoboye, ikibazo ni umutoza. N’ubundi niba abatoza bakiri bariya abo bakinnyi nta musaruro bazatanga pe. Buriya ikigiye gukurikiraho ni uko Issa na mugenzi we bagiye kugurwa n’umukeba ubundi bawutere bitinde. hari uwari azi ko Rutanga yakina umupira ungana kuriya? Buriya ntari gukomanga mu ikipe y’igihugu kandi atari anazwi? Reka tubitege amaso ubwo iminsi izatubwira.

  8. SINGIRANKABO

    Kuya 10-10-2017 saa 11:01'

    Nibyiza niba arukuri nkabafana b ’APR FC.

  9. yewe

    Kuya 10-10-2017 saa 10:04'

    Iyi nkuri yaba ibabaje kuko cyaba ari igihombo ku ikipe y’igihugu. Baombye kujya mu makipe akomeye muri championat z’ababigize umwuga

  10. tura

    Kuya 10-10-2017 saa 09:59'

    kare kose c bigiraga ibiki batagura abakinnyi bazi akazi. ark dore attack yaba ityaye weee! uruhande rumwe kagere urundi tuyisenge hagati sugira inyuma muhadjiri ukubiteho za monte za mangwende na fitina nayamashoti ya djihadi gusa biracyarinzozi ibya Apr ubibara ubibonye

  11. 1 | 2 | 3


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru