RUHAGOYACU.com

Exclusive: APR FC yahagaritse Muhadjili Hakizimana kubera imyitwarire mibi

Ikipe ya APR FC yafashe icyemezo cyo guhagarika umukinnyi wo hagati w’iyi kipe, Muhadjili Hakizimana kubera ikibazo cy’imyitwarire mibi uyu mukinnyi amaze iminsi agaragaza muri iyi kipe y’Ingabo z’igihugu.

Uyu musore wagaragaye mu kibuga ku mukino wahuje APR FC na Marines FC mu cyumweru gishize i Rubavu, amakipe yombi anganya igitego 1-1, yaje guhagarikwa kuri uyu wa mbere nk’uko umutoza Jimmy Mulisa yabibwiye RuhagoYacu.

“ Ni byo koko uyu mukinnyi yabaye ahagaritswe mu ikipe kubera imyitwarire mibi.” Jimmy Mulisa umutoza wa APR FC aganira na RuhagoYacu mu gitondo cyo kuri uyu wa 2.

“ Amaze iminsi agaragaza imyitwarire itari myiza, ikipe ikaba yafashe icyemezo cyo kuba imuhagaritse nawe akabanza akitekerezaho.”

JPEG - 200.4 kb
Umutoza Jimmy Mulisa ntabwo yishimiye imyitwarire y’uyu mukinnyi muri iyi minsi

Muhadjili Hakizimana ni umwe mu bakinnyi beza bo hagati, bakina basatira izamu mu ikipe ya APR FC, ariko umutoza Jimmy akavuga ko uyu musore afite amakosa badashobora gukomeza kujenjekera.

“ Hari igihe umuntu aba afite imyitwarire itari myiza, ukibaza niba atazi ikigo akorera, bikakuyobera. Muhadjili ni umukinnyi mwiza ariko agira gutya agasiba imyitozo bitari ngombwa, kimwe n’ibindi akora bidakwiriye, ikipe idashobora kwihanganira.” Umutoza wa APR FC Jimmy Mulisa.

“ Aha umuntu aba afite akazi, afite n’amabwiriza ngenderwaho agomba kubaha, iy utabikurikije ntabwo biba ari byo.”

JPEG - 65.3 kb
Muhadjili yahawe umwanya wo kwitekerezaho agahindura imikorere

Uyu musore yahagaritswe kugeza igihe kitazwi, ngo niyicara akabona ko yakoze amakosa akaza kuyasabira imbabazi akanavuga ko atazayasubira, ashobora kubabarirwa, akaba yakomeza gukina mu ikipe ye.

APR FC imaze gukina imikino 2 ya shampiyona aho yatsinze ikipe ya Sunrise mu mukino ubanza ibitego 2-0, ikanganya na Marines mu mukino uheruka 1-1. Iyi kipe iri ku mwanya wa 2 ku rutonde rw’agateganyo, ifite umukino ukomeye kuri uyu wa gatanu aho irahura na AS Kigali.

JPEG - 174.5 kb
Muhadjili yabanje mu kibuga mu mukino uheruka banganyijemo na Marines

Mu nama yabaye kuri uyu wa mbere yahuje abayobozi n’abafana ba APR FC nyuma yo kunganya na Heroes 0-0, ubuyozi bw’ikipe ya APR FC bwabwiye abafana ko Jimmy Mulisa ari we mutoza mukuru wa APR FC, ahubwo ko bari gushakira iyi kipe umwungiriza wa Jimmy.

Iyi kipe kandi yahamije amakuru yari yatangajwe na RuhagoYacu mu minsi ishize, ko Tuyisenge Jacques na Mugiraneza Jean Baptiste bamaze gusinya amasezerano y’imyaka 2 muri iyi kipe.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. PAZOS

    Kuya 18-10-2017 saa 14:51'

    ARIKO gIKONA UVUNGA NGO NASANDE ABANDI MURI RAYON , RAYON NIYI IJYAMO ABANANIRANYE BOSE , KO BAGUTSINDA SE GABANYA AMAGAMBO REBA IBY IGIKONA CYAWE IBITAKUREBA UREBE HIRYA NKUBWO RAYON UYIZANYEMO GUTE C, CYANGWA NI UKUYITINYA

  2. Peter

    Kuya 18-10-2017 saa 01:20'

    Ark displine niyoyambere gusa nanone ikipe igomba kungira ukwihangana kungirango iterimbere none c ugragaye ikosa wese yahagarikwa ubwose ekipe yanayo kooko?

  3. FULGENCE

    Kuya 17-10-2017 saa 23:52'

    NASABE IMBABAZI AKINE NA AS KIGALI

  4. Gasana

    Kuya 17-10-2017 saa 12:55'

    Yagizengo ni Mukura!

  5. Igikona

    Kuya 17-10-2017 saa 12:07'

    Niba akomeje kunanirana nasange abandi muri Rayon, twe muri APR nta by’inka yarembye.

  6. Elyse

    Kuya 17-10-2017 saa 10:19'

    guhagarika muhadjir nibyiza biradushimishije yarasigaye akabya twe nkabakunzi ba apr fc twasabaga ko banamukata umushahara


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru