RUHAGOYACU.com

Exclusive: Cpt Ntazinda Eric yagarutse mu buyobozi bw’ikipe ya APR FC

Ikipe ya APR FC yafashe icyemezo cyo gushyiraho Ntazinda Eric nka Team manager mushya muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu, nyuma y’iminsi itambutse iyi kipe itari kwitwara neza.

APR FC imaze iminsi abakunzi bayo batishimiye ubuyobozi bucunga ikipe umunsi ku munsi, basaba ko hagira igikorwa mu buyobozi bwayo, nk’uko byagaragarijwe umuyobozi wungirije w’iyi kipe Maj Gen Mubarak.

Kuri ubu iyi kipe yafashe icyemezo cyo kugarura Cpt Ntazinda Eric mu mwanya yahozemombere yo kujya mu bundi butumwa bw’akazi muri 2013, kuba Team Manager wa APR FC.

Cpt Ntazinda yitezweho kuzahura ubushongore n'ubukaka bya APR FCCpt Ntazinda yitezweho kuzahura ubushongore n’ubukaka bya APR FC

JPEG - 1.9 Mb
Afande Mubarak Muganga yari yijeje abakunzi ba APR FC impinduka mu buyobozi bucunga ikipe umunsi ku munsi

RuhagoYacu yaganiriye n’umunyamabanga mukuru wa APR FC Bwana Kalisa Adolphe Camarade imubaza niba aya makuru ari impamo, abihakana yivuye inyuma.

" Ntabwo ari byo rwose, nta mpinduka zigeze ziba mu buyobozi bucunga iyi kipe." Umunyamabanga mukuru wa APR FC, aganira na RuhagoYacu mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri.

JPEG - 127.6 kb
Ntazinda Eric (U wa 3 uvuye ibumoso) yahoze ari Team Manager kugeza muri 2013

Ni ubwo byahakanywe n’umunyamabanga mukuru wa APR FC, RuhagoYacu yamenye ko uyu mugabo yatangiye akazi ke kuri uyu wa mbere, akaba yarasabwe n’ubuyobozi bukuru bw’ikipe ya APR FC kuba yakongera kuba hafi y’ikipe ya APR FC, akaba na we yamaze kubyemera.

JPEG - 79.1 kb
Cpt Ntazinda (Ubanza ibumoso) yahoze mu buyobozi bwacungaga APR FC

Kuri uyu wa mbere ni bwo Ntazinda Eric yatangiye imirimo ye, akaba no kuri uyu wa kabiri araba ari ku Kicukiro mu myitozo.

JPEG - 1.1 Mb
APR FC iherutse gutakaza umukino yahuyemo na Kiyovu Sport
Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. IGNACE BIKORIMANA

    Kuya 7-11-2017 saa 14:52'

    twaritwaramubuze

  2. -####-

    Kuya 3-11-2017 saa 16:19'

    Icyo dushaka naduhindurire umutaza ubundi tuzirangize

  3. Eric

    Kuya 1-11-2017 saa 19:04'

    Mwabaye Ndabihakanye

  4. ish

    Kuya 31-10-2017 saa 22:45'

    Hhhhhg camarade wanjye rwoseeee ati oyaaaa!!!
    Gusa ndishimye peeee !! Uyu mwanya warurimo icyuho none bawushyizemo ubikwiye ... Babanywi banjye ndebe Ko bazongera kwirya ...
    Ahasigaye noneho nukuzana umutoza mwenyewe

  5. Ruhwa

    Kuya 31-10-2017 saa 20:47'

    Azakina ku wuhe mwanya!

  6. Hehehehehee

    Kuya 31-10-2017 saa 19:16'

    Azanakinamo c?!

  7. -####-

    Kuya 31-10-2017 saa 17:47'

    Iyi nkuru iryoheye amatwi
    Uyu mugabo ari mubo equipe yarikeneye


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru