RUHAGOYACU.com

Exclusive- Iranzi, Fitina na Rachid berekeje mu ikipe ya APR FC

Abasore batatu bakiniraga ikipe ya Topolcany yo muri Slovaquie, Iranzi Jean Claude, Fitina Ombolenga na Kalisa Rachid, barangije kumvikana na APR FC kuzayikinira umwaka utaha wa shampiyona mu gihe bategereje andi mahirwe yo kwerekeza i Burayi.

Aba bakinnyi bahoze bakinira amakipe atandukanye mu Rwanda mbere yo kwerekeza i Burayi, babonanye n’ubuyobozi bwa APR FC kuwa gatatu tariki ya 14 Kamena 2017 aho baganiriye ku buryo basinyira iyi kipe, cyane ko ibyo gusubira i burayi byasaga nk’ibigoranye.

APR FC yongeye kwisubiza Iranzi Jean ClaudeAPR FC yongeye kwisubiza Iranzi Jean Claude
Kalisa Rachid azaba afatanya n'abakinnyi nka Yannick mu kibuga hagati muri APR FCKalisa Rachid azaba afatanya n’abakinnyi nka Yannick mu kibuga hagati muri APR FC

Bidatinze bukeye bwaho, ubuyobozi bw’ikipe ya Topolcany bwaje gutangaza ko bwasezereye aba bakinnyi kandi ko butakinifuza undi mukinnyi wese uturutse mu Rwanda. Aganira na Ruhagyacu Ubwo yaganiraga na RuhagoYacu, Abdelaziz Benaoudia uyobora MFK Topvar Topoľčany yagize ati :

" Abakinnyi 3 bose namaze kubarekura kuko barangoye cyane, rwose ndakubwiza ukuri ko batakiri abakinnyi banjye, ubu nta n’abakinnyi b’abanyarwanda ngishaka mu ikipe yanjye,"

Amakuru ava muri aba basore, avuga ko mu byukuri bashatse cyane kuva muri iyi kipe na mbere, cyane ko muminsi yanyuma yabafataga nabi ndetse ntibumvikane n’ubuyobozi bwayo kubijyanye no kwishakira andi makipe yabagura.

Ubuyobozi bwa APR FC bugomba kurangizanya na Kiyovu kuri Fitina OmbolengaUbuyobozi bwa APR FC bugomba kurangizanya na Kiyovu kuri Fitina Ombolenga

Ombolenga na Rashid, bari bakoze igeragezwa mu gihugu cya Espagne banitwara neza gusa bagongwa n’umwanya ikipe y’igihugu ihagazeho, mu gihe Iranzi Jean Claude yifuzwaga n’ibihugu byo hakurya muri Aziya muri Indochine. Mu gihe ejo hazaza haba basore hanze ya Afurika hari hataramenyekana neza, ibi byatumye begerwa n’ubuyobozi bwa APR FC ndetse bemera kuyikinira.

Umwe muri aba bakinnyi batatu waganiriye na Ruhagoyacu, yatangaje ko koko ibiganiro byagenze neza ndetse ko isaha n’isaha bashyira umukono ku masezerano. Ikintu babanje kutumvikanaho na APR FC ariko, ni uko aba bakinnyi bifuzaga gusinya amasezerano y’amezi atandatu, mu gihe APR FC yo yashakaga ko basinya byibura umwaka.

Ubuyobozi bwa APR FC biciye mu muvugizi wayo, bwo buheruka gutangaza ko iyi kipe izagira icyo ikora ku bijyanye n’igura n’igurisha ry’abakinnyi ubwo umwaka wa shampiyona uzaba ushojwe, gusa bikaba bizwi ko n’umwaka ushize iyi kipe yumvikanye na Imanishimwe Emmanuel na mbere yuko shampiyona irangira.

Ikipe ya APR FC ikomeje no kwifuza Savio NshutiIkipe ya APR FC ikomeje no kwifuza Savio Nshuti
... na Manzi Thierry... na Manzi Thierry

Amakuru ava imbere muri APR FC, avuga ko kuza kwa Iranzi kutazabuza iyi kipe gukomeza gushakisha Nshuti Domique Savio, cyane ko uyu mukinnyi ashobora kuzajya yifashishwa inyuma ya rutahizamu. Aha ariko, gusinyisha Fitina Ombolenga bivuze ko Iradukunda Eric Radu wari wararangije kumvikana na APR FC kuzayikinira, bigiye kurangira agumye muri As Kigali.

APR FC ifite umukino wa ¼ cy’ igikombe cy’amahoro izahuriramo na Bugesera kuwa mbere, aho igomba kwigaranzura iyi kipe yo mu Burasirazuba niba ishaka kuzahagararira u Rwanda mu marushanwa nyafurika y’umwaka utaha.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

 1. -####-

  Kuya 19-06-2017 saa 01:52'

  ariko kubwanjye mbona Apr idafite ikibazo cy’abakinnyi , ahubw nabo dufite ni benshi.

  ngaho mbwira nawe , nkubu Rachid niki yaza gukora kirusha icyo Djihad , Butera na Jijia bakora?
  ese uwo Savio wa media , mubyukuri nizihe qualities arusha Pappy? free kicks se? long balls se? crosses? amacenga c? experience se? igihagararo se? Niki mubyukuri?

  may be nka Iranzi nabyumva kuko turi kubura leadership mu ikipe yacu. naho ubundi rwose kubakinnyi dufite si babi . ikibura ni umutoza wo kubatyaza.

  nikimenyimenyi , ni uko iyo bishyizemo gutsinda ikipe babyikorera bo ubwabo. umuhamya yaba gasenyi.

  gusa camarade yavuze , uraberereka.
  nabazane , ahe na codon umwanya yige gutoza , umusaruro uzaguma ube wawundi.

 2. Egide

  Kuya 18-06-2017 saa 16:24'

  nizereko Apr izatwika amakipe tu!!

 3. Alexis

  Kuya 18-06-2017 saa 13:26'

  Ubundi kiyovu ko byayicanze iba ivuga iki koko barabona fitina yayikinira naho igeze koko?.abayovu mwaretse gut era imana agahinda koko

 4. Aime

  Kuya 18-06-2017 saa 09:38'

  Mbabajwe na Savio gusa naho
  ndabimenyereye buriya foot ye nihariya ihagarariye,kuko azicara yifuze kugaruka.Manzi we dufite benshi bamusimbura ntabwobba nagende

 5. Hussni

  Kuya 18-06-2017 saa 06:52'

  Ndize ra igikombe ntakabuza APR tuyirinyuma gusa yadu fasha ikadusha cyira umutoza

 6. Habimana

  Kuya 18-06-2017 saa 05:51'

  IBYO KUGURA ABAKINNYI BEZA KURUTA ABANDI BYO NTAWE BIGITERA UBWOBA. SI UKUBICIRA EJO HAZAZA HABO GUSA SE NABO BAKAYORA FRS GUSA SE? INGERO ZO NI NYINSHI: MUHADJIRI,PT DJIMI, FAUSTIN, ...BA SAVIO NIBAGENDE NABO BUMVE.

 7. Vava

  Kuya 17-06-2017 saa 21:24'

  Umuntu twagombaga kugura ni Ombolenga wenyine ngo asimbure Rusheshangoga,Iranzi se azakina he ko Savio agomba kudusinyira?ikindi iranzi arashaje Savio niwe muto dukeneye?Ikindi Apr ntitukice abakinmyi Papy nasohoke ashakire ahandi nawe,kdi basomyi abantu mutukana hano numuco wa gishumba sibyiza mwihane.

 8. Kamari jmv apr

  Kuya 17-06-2017 saa 16:51'

  Nibaze dushwanyaguze kabs Mwitinya mwa ba reyomwe!!?

 9. jean kanayoge

  Kuya 17-06-2017 saa 16:45'

  APR oyee, tukuri inyuma gusa munkize abakinnyi batazi icyo bashaka nka Yanike nabandi bo kwirya gusa kandi uwadukiza Camarade mubuyobozi agakuraho staff technique y’amatiku twazuka

 10. Garagaza

  Kuya 17-06-2017 saa 16:25'

  Ibibazo byange n’ibikurikira ;

  - Icyatumye Iranzi yifuza kuva muli Apr Fc, cyavuyemo ? Abamupfukamishaga muli training session, bazayivamo ? N’ubundi ko ntacyo banashobye !?
  - Ubu wavana Abakinyi muli Professional Team y’I Burayi, maze ukabamanura kuli level yo kugira icyo bavugana n’umuntu nka Camarade, udakwiriye kuba n’Umunyamabanga wa Team yo muli Decond Division ?
  - Wavana Abakinyi muli Professional Team y’I Burayi, ukifuza ko batozwa n’Abaswa nka Rwasamanzi na Jimmy ? Ubwo se baba bakibonye na Team ya Fourth Division izaba ya barambagiza ? Ni nko gusaba umu Kanishi w’Amagare ngo agukorere adjustment of the engine valves ya Ferrari !!!

  Hopping that, ubuswa bushizwe imbere m’ubuyobozi bwa Apr Fc buriho ubu, bitaranga Igisirikare cyacu ! Ubundi katubaye ho !!!

 11. 1 | 2 | 3 | 4


 • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
  Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
  Murakoze!

Izindi nkuru