RUHAGOYACU.com

Kevin Muhire yerekeje i Burayi, aho agiye gukinana na Patrick Sibomana

Umukinnyi w’umunyarwanda wakiniraga ikipe ya Rayon Sports Muhire Kevin yageze ku mugabane w’i Burayi mu ikipe ya FC Shakhtyor Soligorsk mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Belarus.

Uyu musore wari umaze imyaka 2 mu ikipe ya Rayon Sports yari yongereye amasezerano mu minsi ishize muri iyi kipe ya Rayon Sports, ariko biza kurangira avuga ko atasinye amasezerano ahubwo yagurijwe na Rayon Sports amafaranga azayisubiza nyuma, ikintu abo muri Rayon Sports badakozwa.

Kevin Muhire umwe mu bakinnyi beza bo hagati mu Rwanda kandi bakiri bato, byavugwaga ko yifuzwa n’amakipe atandukanye hano mu Rwanda ndetse no hanze nko mu gihugu cya Maroc, ariko birangiye abashije kujya mu ikipe ya FC Shakhtyor Soligorsk.

" Nta geragezwa azakora kuko byose bisa nkaho byamaze kurangira, ikizabaho ni uko azaza ategereze ibyangombwa nibimara kuboneka azahita atangira gukina." Patrick Sibomana aganira na RuhagoYacu.

Kevin Muhire yahagurutse mu Rwanda mu ijoro ryo kuri iki cyumweru ari kumwe n’umufasha wa Patrick Sibomana usanze uyu musore hariya mu gihugu cya Belarus, aho bagiye kubana.

JPEG - 98.2 kb
Umufasha wa Patrick Sibomana ku kibuga cy’indege asezerwaho n’inshuti

Papy we amaze amezi 3 muri iki gihugu, ikipe ye ikaba yafashe icyemezo cyo kumuzanira n’umuryango we. N’ubwo uyu musore yakinnye imikino 3 gusa akaza kugira ikibazo cy’invune, baramushimye cyane uko yitwara, akaba ari nayo mpanvu bahisemo kuba bagura uyu mukinnyi w’undi kubera uko babonye Papy akina, bakagirira icyizere abakinnyi ba hano mu Rwanda.

Kevin Muhire n’umufasha wa Patrick Sibomana baragera muri iki gihugu ku i saa cyenda za hano mu Rwanda.

JPEG - 105.2 kb
Rutanga Eric inshuti ikomeye ya Papy, yaje guherekeza umufasha wa Patrick

Rayon Sports yari yahaye Kevin Muhire amafaranga agera kuri miliyoni 4 n’igice, ikaba ishinjwa n’ikipe y’i Gikondo yareze Muhire Kevin, kuba barongereye amaserano uyu musore batabanje kuganira n’ikipe ye.

JPEG - 69.6 kb
Kevin yerekeje i Burayi nyuma y’imyaka 2 akinira Rayon Sports

Gusa Rayon Sports ivuga ko nta kosa yakoze kuko na Kevin Muhire yasinye amaserano abizi neza.

Kevin Muhire yemera ko yahawe aya mafaranga n’ikipe ya Rayon Sports, akaba avuga ko nta n’ikibazo azayasubiza.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. patrick

    Kuya 17-10-2017 saa 09:47'

    Uwo mwana mumureke agende agerageze gusa reyo sport azayishure amafaranfa bamuhaye ninyungu yayo ariko bamureke agerageze amahirwe kuko iyo agize umugisha agakina neza ,amahanga abona ko mu Rwanda hari abakinyi bashoboye reyo sport please mumureke numwana yakoze amakosa ,ariko mumwereke ko mufasha abana babanyarwanda , biramutse bimunaniye azagaruka abakinire Muhire courage.

  2. Eugene

    Kuya 17-10-2017 saa 07:40'

    Courage Kevin. Nkwifurije amahirwe menshi. Imana izakujye imbere.

  3. john

    Kuya 17-10-2017 saa 07:10'

    Uwo musore akoze ibintu byabana sinzi niba ibintu akoze akazi neza none se ibyo byangobwa axabivanahe? ko ikipe yakabimuhaye ayivuyemo batumvikanye

  4. Rayon

    Kuya 16-10-2017 saa 16:35'

    Yewe abatazi iburayi barahirukira azagerayo yicuze Rayon Sport iyo bagiyeyo barihenura wagirango baba bagiye mwijuru reka agereyo muzaba mumbwira Rayon Sport nitange ikirego muri Fifa maze mwirebere ko azongera kuwukoza nanasinyayo ntazawukoza mpaka agarutse agasaba imbabazi Rayon bitaruko azaba nka Djamal,Faustin we yagize ubwenge aragaruka niyiterere umupira nakunze uburyo Faustin yavuze ejo yavuzeko yari yaravuye murugo ariko yagarutse ariko Muhire Kevin agira amagambo mabi muribuka avugango APR nigereza none ngo Rayo Sport ntayizi azicuza azabaze neza Pogba Rukaku Rashiford impamvu aribihangange nabyibaza bizamuha igisubizo niba azi gutekereza

  5. kagenzi

    Kuya 16-10-2017 saa 15:26'

    Njye mu rwego rwo gufasha abana b`Abanayarwanda kurushaho kumenya icyo kuba umunyamwuga bivuga nndetse no kugira discipline, nasaba Ubuyobozi bwa Rayon Sports ko butazigera na rimwe bwemera ko abona ibyangombwa agiye kuriya ndetse na FERWAFA ikabyubahiriza kuko biriya ntibyazateza umupira imbere ndetse byazajya bisenya amakipe aho kuyubaka. Ibyo ari byo byose kugira ngo akine hariya yakenera transfer kandi byanyura muri Rayon Sports niba koko bafite amasezerano yakinnye agaragara. Umunyamakuru uvuga ngo agiye gukina hariya nta geragezwa byo aribeshya kuko ntiyakina atarabona ibyangombwa. Ahubwo Pappy yakimukoze yashatse ko amuherekereza umugore akamufasha kugera iriya ubundi muzaba mwumva ibizakurikira Kevin!!!

  6. paty

    Kuya 16-10-2017 saa 15:25'

    Ariko yanditse ngo Kevin agiye gukinana cg gukina mu ikipe Patrick akinira

  7. Claude Y.

    Kuya 16-10-2017 saa 14:28'

    Nagende agiye mu ijuru se ?

  8. muhajiri

    Kuya 16-10-2017 saa 13:53'

    None se ibyangombwa bavuga ntiharimo release letter itangwa n’ikipe avuyemo. Ubwo se Ntazayaka muri Rayon Sports? Cyangwa n’iyo kipe y’i Gikondo? Abazi ibya Transfert mwatubwira. Nkeka ko uyu mwana atangombye kwihenura ku ikipe yakinagamo n’ubwo yashatse kugenda batabyumvikanyeho.

  9. muhajiri

    Kuya 16-10-2017 saa 13:53'

    None se ibyangombwa bavuga ntiharimo release letter itangwa n’ikipe avuyemo. Ubwo se Ntazayaka muri Rayon Sports? Cyangwa n’iyo kipe y’i Gikondo? Abazi ibya Transfert mwatubwira. Nkeka ko uyu mwana atangombye kwihenura ku ikipe yakinagamo n’ubwo yashatse kugenda batabyumvikanyeho.

  10. NIYONKURU GILBERT

    Kuya 16-10-2017 saa 13:44'

    nibyiza ko muhire agiye iburayi amahirwe masa kuraba basore bu rwanda?

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru