RUHAGOYACU.com

Exclusive: Savio yasinye imyaka 2 muri APR FC kuri miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda

Nshuti Savio Dominique bidasubirwaho, ni umukinnyi wa APR FC akaba azagaruka i Kigali atangira gukinira iyi kipe y’ingabo z’igihugu yamutanzeho miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda, imukura muri AS Kigali yari amazemo amezi 6 gusa ayerekejemo avuye muri Rayon Sports.

Uyu musore uri kumwe n’ikipe y’u Rwanda Amavubi aha i Tangier mu gihugu cya Maroc, yatanzweho miliyoni 30 Frw y’u Rwanda, harimo miliyoni 26 zahawe ikipe ya AS Kigali, naho Savio Nshuti asigarana miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda.

Savio nshuti yari aherutse kwemererera RuhagoYacu ko atazasubira mu ikipe ya AS Kigali, yamwemereye kumwubakira inzu ubwo yamukuraga muri Rayon Sports, bikarangira inzu atayibonye, agatangira gahunda yo gusesa amasezerano na AS Kigali, yakiniye umukino umwe gusa kuva yahindura ikipe akava muri Rayon Sports.

JPEG - 332.1 kb
Uyu musore ari mu bafite imoso ityaye mubo mu kigero cye

AS Kigali mubyo yari yamwemereye mbere, icyo yabashije kumugezaho ni imodoka gusa ya Mercedes Benz ifite agaciro ka miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba aya mafaranga yasubijwe AS Kigali, hiyongeraho ayo batanze bamufatira inzu, ibikoresho byo mu nzu bamuguriye bigezweho, amafaranga y’igitoro yanyweye ari muri AS Kigali ndetse n’amafaranga akabakaba miliyoni 3 yamutanzweho avuza.

" Byararangiye APR FC yamaze kwishyura nta kibazo gihari, ubu Savio Nshuti ni umukinnyi wa APR FC, akaba yaranatanzwe ku rutonde rw’abakinny bazakina CAF Confederation Cup," Umwe mu baganiriye na RuhagoYacu, uzi uko iri gurishwa ry’uyu musore ryagenze.

JPEG - 117.3 kb
Avuye muri AS Kigali ayikiniye umukino 1 wonyine

Uyu mukinnyi kwerekeza kwe muri APR FC, yabifashijwemo na bamwe mu bayobozi ba FERWAFA bari aha Tangier, akaba ari ho yasinyiye amasezerano y’imyaka 2 muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu, iguze abakinnyi benshi bakomeye muri uku kwezi kwa mbere, yitegura imikino nyafurika, ariko no gukomeza ikipe itari yatangiye neza muri shampiyona.

Savio Nshuti Dominique, azajya abona umushahara wa Frw 700 000 ku kwezi muri iyi kipem anabone amadorali 20 y’amanyamerika uko atanze umupira uvamo igitego muri APR FC.

JPEG - 341.7 kb
Nshuti na Mangwende bashobora kongera kubaka uruhande rutyaye nk’uko byahoze mu myaka 2 ishize

Uyu musore kandi bitandukanye n’abandi bakinnyi ba APR FC bahabwa Frw 80 000 ku mukino batsinze, we azajya ahabwa Frw 130 000 uko batsinze umukino umwe muri shampiyona, bishoboka ko ku kwezi batsinze imikino 4, Savio yakwinjiza Frw 1,200,000. Abaye yaratanze imipira ivamo ibitego yabona n’andi y’inyongera.

RuhagoYacu kandi yamenye ko uyu mukinnyi w’imoso ityaye mu Mavubi, aragenerwa na APR FC amafaranga agera kuri miliyoni 4 arashyira ku mufuka we, ava muri AS Kigali ajya muri Rayon Sports.

JPEG - 461.2 kb
Uyu musore yari yatandukanye na Rayon Sports mu mpeshyi ishize

APR FC ifite intego yo gutwara ibikombe byose bikinirwa muri shampiyona y’u Rwanda uyu mwaka, by’umwihariko, ikaba ishaka kureba uko yagera mu mikino y’amatsinda ya CAF Confederation Cup uyu mwaka wa 2018, ari nayo mpamvu yatanze andi mafaranga atari macye, igura Mugiraneza Jean Baptiste na Iranzi Jean Claude bakinaga hanze y’u Rwanda.

Savio ari mu mikino nyafurika y’ibihugu ku bakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo, aho we na bagenzi be, bafite urugamba rutoroshye kuri uyu wa 2, bazahuramo n’ikipe ya Libya. Barasabwa kunganya n’iyi kipe byibura, bakaba babona tike ya 1/4 y’iri rushanwa rya CHAN.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Alvin R Eric

    Kuya 23-01-2018 saa 07:41'

    Ayi, gikona wagowe!!! Sha ntiwatsinda gikundiro niyo wagura messi😂😂😂😂😂

  2. ahahaha

    Kuya 22-01-2018 saa 11:00'

    ARIKO MUNSOBANURIRE, KUKI APR ISIGYE IGURA ABAKINNYI BAMWE NA BAMWE IBICISHIJE MURI AS KIGALI ? IBAGUZE DIRECT IKIBAZO NI IKIHE? AHUBWO SE YAGIYE IBICISHA KURI BA PETITS FRERES BAYO ndavuga marine na intare??
    NAHO SAVIO WE YABAYE NK`UMUCURUZI ,

  3. nnox

    Kuya 22-01-2018 saa 08:54'

    Umwana Uri bupfe niyo wamuha ubugali bwa nido arapha iyi Apr rwose ikubitwa na police niyo ishaka rayon gusa twe ntituri babi icyo umwana aririye uranuha tuzahura tuyitoze tuyitsinda

  4. steven

    Kuya 21-01-2018 saa 22:16'

    kunda cyaneee ngiyo ikipe twaridutegereje. 1:Kimenyi, 2: Ombolenga, 3: Mangwende, 4: Rugwiro, 5: Aimable, 6:Migi,8:Djihad, 10:Iranzi, 9: Sugira, 11: Savio, 7: League , Head Coach: Andy Mfutila, Assistans Caoches: 1: Jimmy Gatete, 2: Sibo Abdoul, Physical trainers: 1:Katotola Jiko, 2: Didier Bizimana, Keeper Coach: Mugisha Sissoko. Team Manager: Eric Ntazinda Iyo niyo APR FC full mukoko yaba iri gitinyiro ikanagera mu matsinda ya Confederations cup

  5. peace

    Kuya 21-01-2018 saa 22:08'

    umwana uribupfe niyo wamuha Amata ntakimubuza gupfa!? rayon sport izahora ibarisha umutima. mute umutwe

  6. modeste

    Kuya 21-01-2018 saa 21:45'

    degoule ahagarariye inyungu za Apr muri ferwafa gusa nawe arabizi ko atatubasha we nigikona ntacyo bazatugira

  7. NDAYISENGA JACKSON NTARIBI

    Kuya 21-01-2018 saa 21:43'

    Mbega mbega mbega! genda sha, wanze GIKUNDIRO? icyonzi nuko uzicuza tu! nzaba ndeba!

  8. D’amour

    Kuya 21-01-2018 saa 20:15'

    Apr Yacu Barayubatsepe! Dushimiye Abayobozi B’apr Kubwikigikorwa Bakoze Turikumwe

  9. fenty

    Kuya 21-01-2018 saa 19:30'

    wow welcome ma boy turakwishimiye

  10. rajack kaguru

    Kuya 21-01-2018 saa 18:33'

    We wiyita Rukundo Aimable umenye ko uwagutsinze ataho yagiye, iyo umenya ubwenge wakabanje kumenya amavunamavuko ya APR FC n’icyo bisobanuye

  11. 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru