RUHAGOYACU.com

Faustin na Djamar batangiye igeragezwa mu ikipe ya Rayon Sports

Abakinnyi babiri bakiniraga ikipe ya APR FC Usengimana Faustin na Mwiseneza Djamar batangiye gukora imyitozo mu ikipe bahozemo ya Rayon Sports mu gihe hagisuzumwa niba bahabwa amasezerano bakongera bakifatanya na yo.

Aba basore bombi bazamukiye mu ishuri rya Rayon Sports gusa biza kurangira bombi bahisemo kuyivamo berekeza muri mukeba APR FC yarimo yitwara neza muri iyo minsi.

Djamar ashobora gusubira muri Rayon Sports yakuriyemoDjamar ashobora gusubira muri Rayon Sports yakuriyemo

Ku ruhande rumwe, Faustin Usengimana akaba yaraguzwe muri 2015 ahanini azanywe ngo asimbure Emery Bayisenge wagombaga kwerekeza ku mugabane w’Uburayi, gusa bikarangira iyi transfert itabaye bityo akisanga agomba guhatana n’uyu musore bakinanye mu ikipe y’abatarengeje imyaka 17.

Ibi byagoye cyane uyu musore w’i Gikondo utarahiriwe n’ibihe bye muri APR FC cyane ko nta minsi yari ishize yari akize imvune, maze birangira abuze umwanya uhoraho na nyuma y’ uko Emery Bayisenge yerekeje muri Marooc.

Ku rundi ruhande, Mwiseneza Djamar we ntabwo yaje guhirwa n’ibihe bye bya mbere muri APR FC nyuma yo kuyerekezamo muri 2014, dore ko yagize imvune ikomeye ubwo yari akiyigeramo, biza kurangira imikino akiniye iyi kipe y’ingabo z’igihugu ibaye mbarwa. Ibi ariko ntibyabujije iyi kipe kumwongerera amaezerano y’umwaka umwe ubwo ibiri yari yasinye mbere yari ishojwe, gusa birangiye na wo ntacyo utanze.

Faustin Usengimana ntabwo yahiriwe n'ibihe bye muri APR FCFaustin Usengimana ntabwo yahiriwe n’ibihe bye muri APR FC

Aba basore bombi basozaga amasezerano yabo muri APR FC, amakuru agera kuri Ruhagoyacu avuga ko iyi kipe yababwiye ko batazongererwa, ni ko gutangira gutekereza ahandi ho kwerekeza. Aba bakaba bakoze imyitozo muri Rayon Sports, aho umutoza w’iyi kipe Olivier Karekezi yadutangarije ko batari basinya.

Abajijwe niba barangije gusinya muri Rayon Sports Karekezi Olivier yagize ati: “Oya, turacyabagerageza.

Nta masezerano bafitanye na Rayon Spors gusa nibitwara neza buriya ikipe izabasinyisha”.

Rayon Sports kandi nyuma yo kugumana hafi abakinnyi bayo bose, ikaba ikomeje ibiganiro n’ikipe ya Mukura ngo ibe yagura Ally Niyonzima watsinzwe igeragezwa yari yagiye gukorera mu gihugu cya Zambia.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. bakunda

    Kuya 3-08-2017 saa 07:37'

    Nibaze dufatanye gupfura igikona

  2. ema

    Kuya 2-08-2017 saa 19:37'

    hhh kukise bataje batarabirukana?ubuse igikombe ntitwagitwaye badahari?baje kuduhiki c?ukuntu bagiye tubinginga?bagiye muri kiyovu c igura abo itazahemba?dushaka abakinnyi batazanga kujya rusizi ubu ntamukinnyi wo kwigira najyuwa na masudi yibwiyeko tuzaza tumwirukaho kuko yatwaye icyamahoro ukagirango yakoraga akazi kubuntu ntiyahembwaga?ngewe ntangazwa nabakinnyi bihenura kuri rayon ubuse Isaac muganza abahe?ntiyaratyaye? nubwo dogori yanga rayon ariko azayisiga ihagaze bwuma.

  3. Laoul

    Kuya 2-08-2017 saa 07:08'

    baraduhemukiye kabisa nibaze nahubundi bibere abandi urugero kabisa kuko kwihenura ntacyo bimara mubuzima.

  4. manzi eric

    Kuya 2-08-2017 saa 01:23'

    manzi Thierry nawe iyagenda yari kuba nkaba.gusa yarebye kure.

  5. FAB.B

    Kuya 1-08-2017 saa 23:55'

    ahaaa!! biratagaje pe nibaze dufatanye nakibazo kk bahoze ari abacu.

  6. Gikundiro

    Kuya 1-08-2017 saa 23:17'

    Faustin we, yazize amatwi atumva ntamahoro yarikubona.

  7. Faustin njyam.

    Kuya 1-08-2017 saa 21:40'

    Bazaze kubuntu ntihazagire usaba frws kuko kuza muri gikundiro ni nyungu zabo kuko babuze aho berekera! baratugambanize none ngo baragarutse kuko barangiye? ahaa nah’umutoza da.!

  8. Kigoma

    Kuya 1-08-2017 saa 20:22'

    abo batype murebe neza ntibatubere ibiryabarezi, bagiye badusize none baragarutse baradusanze. amazi arakonja ntiyibagirwa iwabo wambeho.

  9. Kitoko

    Kuya 1-08-2017 saa 20:03'

    Ni mubareke bagaruke Gusa akazi gasigaye umutoza abarambagize neza akazi gahabwe ushoboye kandi kuba baragiye bakaba bagarutse si ikibazo

  10. DJ pipi

    Kuya 1-08-2017 saa 19:43'

    Aba bavandimwe nibabareke bagende kuko ntibabona aho bafatira barasigaye pee ubuse koko nka djamar yaba azanye iki nyuma y’uko n’ikibuga ariukuyoboza.

  11. 1 | 2 | 3 | 4


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru