RUHAGOYACU.com

Ferwafa ikwiye kwikubita agashyi- Eric wahamije ko yahaye karibu Karekezi Olivier

Umutoza w’ikipe ya AS Kigali; Eric Nshimiyimana yanenze imitegurire itanoze ku ruhand rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ni nyuma yaho umukino wahuje ikipe ye n’iya Rayon Sports, uhagaze iminota myinshi kubera kubura ikibaho bandikaho nimero z’abakinnyi bagiye gusimburana.

AS Kigali yaraye itsinze Rayon Sports igitego 1-0 mu mukino wa kabiri w’iri rushanwa, wabereye kuri Stade Amahoro.

Amakipe yombi yashoje umukino ari abakinnyi 10 mu kibuga, ni nyuma yaho Ndarusanze Jean Claude watsinze igitego, yahawe umutuku kimwe na Kwizera Pierrot, aho umutoza Karekezi Olivier yavuze ko yihesheje ikarita y’ubugoryi.

AS Kigali yatsinze Rayon Sports mu mukino warimo amahane AS Kigali yatsinze Rayon Sports mu mukino warimo amahane

" Hari abantu badafata neza inshingano zabo. Kuko twe mu gutegura irushanwa, baratubwiye ngo tuze dukine gusa. Federasiyo ikwiye kwikubita agashyi. Guhagarika umukino iminota 10 utubaza ngo ni twebwe twakiriye kubera ko habuze tableau kandi twe ntabwo byaturebaga, bireba federasiyo kuko niyo yateguye irushanwa."- Eric Nshimiyimana, umutoza wa AS Kigali.

Uyu mutoza yavuze ko ahaye ikaze Karekezi Olivier utoza Rayon Sports mu rugamba rutoroshye rwo gutoza.

" Ikindi kuba Karekezi yaje, njyewe natangiye mbere, namubwira karibu muri mwebwe. Birashoboka ko atarabamenya neza, azabamenya. ni aka kazi katoroshye."

" Nigeze kubwira Jimmy agitangira, ndamubwira nti narakinaga nkananirwa, ariko iyo natahaga nkaryama nararuhukaga, ariko ntangiye gutoza ho ndataha nkumva imitsi irimo kundya, aranseka. Nyuma nibwo na we yambwiye ngo uzi ko bya bintu nsigaye mbyumva."

Eric ngo yahaye ikaze KarekeziEric ngo yahaye ikaze Karekezi

kugeza ubu hamaze gukinwa imikino ibiri muri iri rushanwa ry’Agaciro, APR FC iyoboye n’amanota atandatu aho izigamye ibitego 4, Rayon Sports ifite amanota atatu inganya na AS Kigali yo ifite umwenda w’igitego kimwe mu gihe Police FC nta nota na rimwe ifite.

Ku munsi wa nyuma w’irushanwa, AS Kigali izakina na Police FC mu gihe APR FC izakina na Rayon Sports kuwa Gatandatu.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. evariste

    Kuya 14-09-2017 saa 18:32'

    Umutoza unengera abakinnyi muri publique nzaba ndora karekezi yabubashye ko bose bazanywe n’umugati w’ibinondo!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru