RUHAGOYACU.com

Ferwafa irahakana ko Vision yayiregeye APR FC ku mukinnyi Byiringiro Lague

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ritangaza ko nta baruwa ryigeze ryakira iturutse mu ikipe ya Vision FC isaba kurenganurwa ku mukinnyi wayo Byiringiro Lague werekeje mu ikipe ya APR FC muri iki cyumweru.

Lague wari umaze amezi abiri yerekeje mu ikipe y’Intare, RuhagoYacu yari yanditse mu minsi yashize ko ikipe ya Vision yavuze ko Intare zamubibye kandi ko byabaye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rirebera.

Ibi byaje gutizwa umurindi n’uko mu ntangiriro z’iki cyumweru ikipe ya APR FC yatangaje ko Byiringiro Lague yarangije kumuzamura mu ikipe nkuru imukuye mu ishuri ryayo rya ruhago ryarangije kuba Intare zikina mu cyiciro cya kabiri.

Lague yitwaraga neza mu ikipe ya VisionLague yitwaraga neza mu ikipe ya Vision

Ibi ku ruhande rwa Vision bavuga ko batabyemera kuko bakimufata nk’umukinnyi wabo nkuko twabitangarijwe na Ndizeye Yves ubwo iyi kipe yari imaze guhura na Pepiniere ku Mumena, mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri.

Yagize ati: “Kugeza ubu ntabwo turemera ko Lague ari umukinnyi wa APR FC cyangwa Intare. Gusa twandikiye Ferwafa dutegereje icyo bazatubwira kugira ngo tumenye natwe icyo twakora.

“Hashize icyumweru n’igice twanditse ariko turacyategereje”.

Ku ruhande rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Ruboneza Prosper uvugira Ferwafa yadutangarije ko ibyo Yves avuga nta shingiro bifite kuko iki kibazo cyakemuwe neza.

Yagize ati: “Twe nta baruwa twigeze tubona nta n’iyigeze iza hano kuri Ferwafa. Icyo tuzi ni uko habayeho inama yahuje impande zombi kandi byarangiye impande zombi zumvikanye. Ibindi ntabwo tuzi aho biva”.

Byiringiro Lague yakiniye Vision mu mwaka ushize wa shampiyona gusa uyu mwaka aza kwerekeza mu ikipe y’Intare yo mu cyiciro cya kabiri asinyishijwe amasezerano y’ umwaka n’umushahara w’ibihumbi 200 ku cyumweru.

APR FC imaze kuzana abakinnyi batatu bashya barimo Iranzi na Migi bazamenyereza LagueAPR FC imaze kuzana abakinnyi batatu bashya barimo Iranzi na Migi bazamenyereza Lague

Uyu musore w’imyaka 18 gusa ariko akaba uyu mwaka yarahise anongera amasezerano mu ikipe ya Vision ava ku mwaka umwe agera kuri itanu, akaba ari na yo masezerano afite yisinyiye nyuma yo kugira imyaka y’ubukure(18).Yves Ndizeye yakomeje agira ati:

Lague ni umukinnyi mwiza twifuriza iterambere dushaka ko azabona amahirwe akaba yanakira ikipe y’igihugu. icyo dushaka ni uko agenda mu buryo buzima.

Sinavuga ko dushaka ko APR iduha amafaranga cyangwa imodoka cyangwa iki, icyo dushaka ni uko twicarana n’ikipe tukagira ibyo twumvikana”.

APR FC imaze gutangaza abakinnyi batatu bashya izifashisha mu mwaka utaha wa shampiyona, barimo Mugiraneza Jean Baptiste Migi, Iranzi Jean Claude n’uyu Byiringiro Lague.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Thousse

    Kuya 19-01-2018 saa 05:57'

    Ibyo biroroshye ahubwo ahawe ikaze muri RUDAKANGWAMAKIPE

  2. em

    Kuya 18-01-2018 saa 16:33'

    kadende fc ibyayo turabizi yaramunyonnye da!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru