RUHAGOYACU.com

Ferwafa iri gutegura ishimwe rirenze ku bakinnyi bahize abandi muri 2016-2017

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa riri muri gahunda yo kongera ibihembo bizahabwa abakinnyi bahize abandi mu mwaka wa shampiyona wa 2016-2017.

Iyi ikazaba ari inshuro ya gatatu Ferwafa itanga ibihembo ku bakinnyi bitwaye neza, gusa uyu mwaka bafatanyije na AZAM hakaba hari gahunda yo kunoza uko ibi byakorwa cyane ko ibiheruka bitavuzweho rumwe. Aha harimo kongera amafaranga yahabwa uwabaye uwa mbere mu gihe n’imitegurire na yo yavuguruwe.

Kuri ubu, itsinda ry’abanyamakuru bagera ku munani bafatanyije na AZAM bakurikiranye imikino yose ya shampiyona, aho bakusanyije imibare izifashishwa hahembwa abakinnyi bahize abandi. Ferwafa n’inzobere zayo, na bo bakaba bazicara bagatoranya umukinnyi koko ukwiriye guhembwa.

Eric Nshimiyimana yari yatowe nk'umutoza witwaye neza mu mwaka wa shampiyona ushizeEric Nshimiyimana yari yatowe nk’umutoza witwaye neza mu mwaka wa shampiyona ushize

Uretse abakinnyi, biteganyijwe ko hazanahembwa Fan Club yitwaye neza kurusha izindi, umutoza wahize abandi ndetse n’umusifuzi mwiza. Ibi byose ariko bikaba bikiri mu nyigo, cyane ko ibyiciro bizahabwa ibihembo kuri ubu bitari byemezwa burundu.

Rutayisire Michel Jackson ushinzwe amarushanwa muri Ferwafa, yadutangarije ko bageze kure iyi gahunda yo guhemba abakinnyi kandi ko bizeye ko uyu mwaka bizaba byiza kurushaho.

Yagize ati: “Turimo turategura gahunda yo guhemba abakinnyi bitwaye neza. Turifuza ko iki gikorwa kizagenda neza kurushaho ndetse n’ibihembo bigahabwa ababikwiye”.

Kwizera Pierrot ni we wari watowe nk’umukinnyi w’umwaka wa shampiyona y’umwaka ushize ahabwa ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda. Uyu mwaka ariko, hari gahunda ko aya mafaranga yazamurwa akagera kuri 1 000 000 Frw. Umukinnyi uzahembwa akazaba uwitwaye neza muri shampiyona no mu gikombe cy’amahoro nkuko byagenze umwaka ushize.

Kwizera Pierrot(hagati) ni we wari wahize abandi bakinnyi mu mwaka wa shampiyona ushizeKwizera Pierrot(hagati) ni we wari wahize abandi bakinnyi mu mwaka wa shampiyona ushize

Ibyiciro bishobora kuzahembwa mu mpera z’umwaka wa shampiyona:

  • Umukinnyi w’umwaka
  • Umukinnyi watsinze ibitego byinshi
  • Umukinnyi muto w’umwaka
  • Umukinnyi ugaragaza icyizere wabonetse muri uyu mwaka wa shampiyona
  • Umunyezamu w’umwaka
  • Igitego cy’umwaka
  • Umutoza w’umwaka
  • Ikipe y’umwaka
  • Fan Club y’umwaka
  • Umusifuzi w’umwaka
Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Izindi nkuru

fanny Kuya 11-04-2017 saa 14:40'

Namwe nurabyumva ibihembobyinshi ni muri rayon sport

david(rayon sport) Kuya 8-04-2017 saa 12:34'

umukinnyi wumwaka:PIERROT , umutoza w’umwaka MASUDi: umuzamu BAKAME, igitego cyiza kugeza ubu ni MICHAEL(apr), umukinnyi wakazoza ni KEVIN MUHIRE, equipe yo ni RAYON SPORT, fan club ni m.generation.

payet Kuya 7-04-2017 saa 14:14'

ndumva rayon niba ishaka kubyiharira 90% masudi yakagombye gukinisha nahimana shassil akongera ibitego nawe akagaragara mubazahembwa.

ntwali joseph Kuya 7-04-2017 saa 08:59'

abakinnyi ba feke baranze uyu m

waka ,isa bigirimana umuzamu mvuye kure emery umudefenceur faustin usengimana umutoza jimy murisa ikipe ni APR umufana nyiragasazi

kkk Kuya 6-04-2017 saa 15:53'

sha nanjye aho bigeze umukinnyi w’umwaka ni Pierrot. umutoza ni Masudi djuma. ubwo fan club ni M generation, igitego cyiza nicyo APR yatsinze su rise regional, mubana bazarebe xavio cg kevin. Mico ibitego ni uwa1, equipe y’umwaka ni RAYON

karekezi Kuya 6-04-2017 saa 12:02'

Wabogamye cyane hari abana bato batari Muhire Kevin.

Nsanzimana Sylve Kuya 5-04-2017 saa 23:37'

Ntamukinnyi Numwe wa Gahinda Fc(apr) Wazamo Kbs. Byose Nimuri Gikundiro Usibye Uwatsinze Ibitego Byinshi,uzava Muri Police,numusifuzi Mwiza.

Igikona Kuya 5-04-2017 saa 17:29'

Ibyobyose nukugirango gasenyi izabonemo byinshi bazatore Degol barongera ibihembose ntabirarane bafiteye abantu?

saduraka Kuya 5-04-2017 saa 15:20'

Ngewe ndabona Pierro agikwiriye nanone numukinnyi ukiri muto ni Savio umuzamu Bakame umutoza mwiza Masudi equipe yumwaka rayon nitwarigikombe ariko naho harigihe yakwitwara neza mumpera ikitwara nabi navugango nibaramuka bakomeje kwitwara neza ndabona babona ibihembo byinshi cyane ikindi kandi Masudi akwiye gushyiramo Shassir akongera umubare wibitego byashoboka ko nacyo yagitwara murakoze mugire umunsi mwiza

niyomugabo fred Kuya 5-04-2017 saa 15:18'

byose biziharwa na rayon sport

1 | 2

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!