RUHAGOYACU.com

FERWAFA mu makimbirane na Rayon Sports, Abuba yangiwe gukina umukino wa APR FC

Ubusabe bw’ikipe ya Rayon Sports bwo kuba Sibomana Abuba yahabwa licence agakina umukino uzabahuza n’ikipe ya APR FC kuri uyu wa Gatandatu nta gaciro bwahawe, ndetse uyu mukinnyi ngo agomba gutangira gukina mu mikino yo kwishyura ya shampiyona.

Nyuma yo gusinyisha Sibomana Abuba ku munsi wa nyuma w’isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, ikipe ya Rayon Sports yari yamaze kubona ITC (International Transfer Certificate) y’uyu mukinnyi kuva mu ikipe ya Gor Mahia muri Kenya, yifuzaga yazamwifashisha bakina na APR FC.

Amakipe yombi kuri ubu atandukanywa n’amanota atatu mbere yo guhurira mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona uzaba kuwa Gatandatu tariki ya 21 Mutarama 2016.

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports, Masudi Djuma yari yatangaje ko Moussa Camara na Abuba Sibomana bagomba gutangira ku mukino bazakina kuri uyu wa Gatandatu.

Rayon Sports na Abuba bari basabye licence muri FERWAFA, bagaragaza ko bafite ibisabwa byose ngo uyu mukinnyi yemererwe ndetse azatangire gukinira iyi kipe yari yavuyemo mu ntangiriro za 2015, kuwa Gatandatu, icyifuzo cyabo cyamaze guterwa utwatsi.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Nzamwita Vincent De Gaulle akaba yabwiye itangazamakuru ko abakinnyi bose bashya bazatangira gukina shampiyona mu mikino yo kwishyura.

Ikipe ya Rayon Sports yagaragaje ICT ya Abuba SibomanaIkipe ya Rayon Sports yagaragaje ICT ya Abuba Sibomana

Ku rundu ruhande ariko, muri komisiyo y’amarushanwa ya FERWAFA, bagatangaza ko igihe Abuba yaba yamaze kubona ITC [yabonetse] byoroshye kuba yahabwa licence ndetse agakina umukino wo mu mpera z’iki cyumweru.

Si Rayon Sports gusa yaguze abakinnyi batatu bashya barimo; Abuba Sibomana, umunya-Mali Kone [hagitegerejwe transfer ye], na Mugabo Gabriel igongwa n’iki kibazo dore ko n’ayandi makipe arimo Bugesera FC yazanye umukinnyi wo muri Nigeria, Sunrise FC yaguze Etienne Nguila wo muri Cameroun n’ikipe ya AS Kigali zamaze gukurirwa inzira ku murima na FERWAFA nubwo bifuzaga ko bakoresha abakinnyi babo bashya guhera ku munsi wa 14 wa shampiyona.

Bamwe bakaba babifata nko kwivuguruza no kutagira amategeko ahamye kuri FERWAFA, dore ko mu mwaka ushize w’imikino umunya-Mali, Ismaila Diarra yaje muri Rayon Sports muri Gashyantare, agatangira kuyikinira ku munsi wa 10 wa shampiyona, mu gihe kandi no muri uyu mwaka w’imikino 2015/16, ikipe ya Marines yatangiye gukinisha Mbaraga Jimmy ku munsi wa 8 wa shampiyona.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. gikona

    Kuya 24-01-2017 saa 01:01'

    ahaaaaaaa ibitavuzwe umwe degoule ntacyo amaze ntanicyo ateze kugeza kuri ruhago yacu peee ubundi aho gukomeza kuba ikigwali no gukomeza gutobanga ibintu yagakwiye kwegura agaharira ababishoboye. ngooooo yaragiye kuyobora CECAFA mbega kureba hafi kwe ntako ngo yaritoye daaa . ntawupfa adasebye ariko we arigukora agahigo katazagerwaho nundi wari we wese.

  2. DIDI

    Kuya 21-01-2017 saa 03:00'

    Abanyamakuru namwe ntimugakabye ngo mushake gushyushya imitwe y’abantu. Kuki muvuga ngo ni Degaule ntimuvuge ibyo itegeko riteganya? Mubona Se Degaule afata ibyemezo wenyine cg afite commité akorana nayo yatowe n’amakipe yose (Rayon included).
    Bityo rero niba hakurikijwe amategeko ntumukwiye gushyushya abafana par manque de professionalism yanyu.

  3. MARCEL

    Kuya 20-01-2017 saa 18:54'

    REYO.IZABIKORA

  4. Theoneste

    Kuya 20-01-2017 saa 16:37'

    Ariko ko nzi ko His Exellent yanga umwanda yadukijije umwanda Degaule ateza muri ruhago yacu,ko yabaye umu star byarangiye bamweguje n’ubwo hari zimwe mu nyenyeri zimukoresha kandi ingaruka zishobora kuzaba ku banyarwanda bikundira football mwatubabariye ntimutwandurize isura y’igihugu.Affande Kazura azagaruke kabisa.

  5. Piane

    Kuya 20-01-2017 saa 16:00'

    Gusa Imana ige ireba ibyo Degaule akora gusa umenya atajya azirikana ko hari igihe Imana izaducira urubanza gusa n’aryoherwe nibyo akora ingaruka irahari.

  6. karega

    Kuya 20-01-2017 saa 13:33'

    Degaule mandaye irazwe no guhuzagurika gusa arabishya umupira wurwanda awutoba ababishizwe batabarire hafi urawishe neza neza niyegure turamuhaze imikorereye mibi idasobanutse

  7. tuyisenge jean bap tiste

    Kuya 20-01-2017 saa 12:12'

    aha degaure we uzafati ra imyanzuro igonga reyo b urigihe uko igiyeguhura na Apr yawe konukubera iki umusimandayaweyarangiye a PR izasubiramumanegeka

  8. Pazzo

    Kuya 20-01-2017 saa 08:57'

    De gaule we watwakumenye kd umwana wanzwe niwe ukura,so reka amanyanga rero football c’est ne pas la guelle. congs to Ruhagoyacu. com

  9. rubavu

    Kuya 20-01-2017 saa 06:19'

    tujye tuba abanyakuri iyo ikipe iguze umukinnyi shampiyina yaratangiye atarari kuri liste yabakinyi bazifashishwa aratengereza imikino ibanza ikarangira akazahambwa ibyangobwa mu mikino yo kwishyura ubwo rero tujye tureka imyumvire yacu iri hasi ferwafa ntakose narito ifite kabisa

  10. kajuga

    Kuya 20-01-2017 saa 00:17'

    Umuyobozi wa Ferwafa, aranzwe nudutendo dutandukanye, kwivuguruza, gutonesha, gutsimbarara,.... ..., azaba usize nkuru ki? mandat yawe nirangira??????

  11. 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru