RUHAGOYACU.com

FERWAFA yahagaritse abasifuzi 2

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryamaze kwemeza ko abasifuzi babiri bayoboye umukino Espoir FC yatsinzemo Etincelles FC mu gikombe cy’amahoro, bahagaritswe imikino ine kuri buri umwe.

Nk’uko Ruhagoyacu yabyanditse, aba basifuzi bahagaritswe imikino ine nyuma yo gukora amakosa yo gutuma Espoir FC isimbuza abakinnyi 4 ubwo yahuraga na Etincelles mu mukino wa 1/8 wo kwishyura wabereye i Rusizi.

Muri uyu mukino, umusifuzi wo hagati; Nsabimana Celestin n’umusifuzi wa kane; Rulisa Patience bakoze ibinyuranye n’ingingo ya gatatu y’amategeko y’igikombe cy’amahoro, batuma Espoir FC isimbuza umukinnyi wa kane ku munota wa 75.

Iyi ngingo ya gatatu mu mategeko y’igikombe cy’amahoro cy’uyu mwaka, ivuga ko buri kipe yemerewe gusimbuza abakinnyi batatu gusa mu mukino.

Imikino aba basifuzi bahagaritswe; ibihano byabo bizatangirana n’umunsi wa 27 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere.

FERWAFA ikaba itangaza ko nta baruwa yigeze ibona iturutse mu ikipe ya Etincelles, ivuga ku byabaye muri uyu mukino, aho ibyawuvuyemo bidashobora guhindurwa.

Uko amakipe azahura muri 1/8 cy’igikombe cy’amahoro.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Mompa

    Kuya 19-05-2017 saa 15:47'

    Nyakubahwa Edward wanyemerera ukamfasha ukandobanurira neza uwakoze ikosa ryo gusimbuza abakinnyi barenze abemewe ese yaba ari abasifuzi gusa? None se ikipe yasimbuje yo nta kosa yakoze ko ariyo n’ubundi yatanze abakinnyi? Murakoze

  2. DJIBRIL

    Kuya 18-05-2017 saa 22:22'

    FERWAFA YABERA NONEHO IKOZE NEZA UYU MWAKA .IKOMEREZAHO.

  3. Edward

    Kuya 18-05-2017 saa 05:42'

    Nyakubahwa Du tujye dukura amarangamutima mugutanga ibitekerezo kuba Ferwafa yahannye abasifuzi babiri gusa bifite icyo bisobanuye aho gutera mpaga Espoir f.c.
    Ferwafa nayo ijye igira uruhare mukumenyekanisha amategeko mbere y’uko amarushanwa atangizwa.
    Basomyi bagenzi banjye nshuti za ruhago nyarwanda mugire amahoro y’Imana

  4. du

    Kuya 17-05-2017 saa 21:26'

    ariko ndumva Ferwafa yagahannye na Espoir, Etincelle ikaba ariyo ikomeza kuko bakoze amakosa babizi ko bitemewe mu mategeko ya fifa cyereka niba igikombe cy’amahoro kitazwi muri fifa. Amategeko niyubahirizwe kuri bose


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru