RUHAGOYACU.com

Ferwafa yahamije ko ’Super Coupe’ hagati ya Rayon na APR FC izakinirwa i Rubavu

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryarangije kwemeza ko umukino w’igikombe kiruta ibindi mu Rwanda uzabera kuri stade Umuganda tariki ya 23 Nzeri 2017 habura icyumweru mu ngo shampiyona itangire.

Uyu mukino uzahuza Rayon Sports yegukanye shampiyona na APR FC yegukanye igikombe cy’Amahoro, RuhagoYacu yari yavuze bwa mbere ko warangije kwemeza kuzakinwa uyu mwaka, gusa ubwo twandikaga iyi nkuru ubuyobozi bwa Ferwafa bwari butaremeza neza ikibuga uzakinirwaho hanze ya Kigali.

Nkuko tubikesha urubuga rwa internet rw’iri shyirahamwe ariko, uyu mukino warangije kwemezwa ko uzakinirwa i Rubavu tariki ya 23 ukabanzirizwa n’indi ibiri mu rwego rwo gushimisha abatuye uyu mujyi.

Ikipe y’abagore ya Scandinavia imaze kuba ubukombe i Rubavu izatangira yisobanura na As Kigali yigaruririye ruhago y’abagore mu Rwanda ni mu mukino uzatangira ku i saa 13:00 za Rubavu. Uyu ukakurikirwa n’undi wa gicuti hagati ya Etincelles na Virunga wo uzakinwa saa 15:30, mu gihe Rayon Sports na APR FC zizasoza ibirori saa 18:00.

Rayon Sports na APR zizahura kabiri mu cyumweru kimwe mbere y'intangiriro ya shampiyonaRayon Sports na APR zizahura kabiri mu cyumweru kimwe mbere y’intangiriro ya shampiyona

Umukino wa Super Coupe ntabwo wari wemezwa ko ari ngarukamwaka mu Rwanda, dore ko umwaka ushize aya makipe yombi byari byavuzwe ko ari buwukine bikarangira bidakunze.

Kwemeza uyu mukino bikaba bivuze ko Rayon Sports na APR FC zizaba zipimye ubugira kabiri mbere yo gutangira shampiyona, dore ko binateganyijwe ko zizahura tariki ya 16 Nzeri mu mukino w’irushanwa ry’Agaciro. Mu mwaka ushize w’imikino, makipe yombi akaba yarahuye inshuro enye APR FC itsindamo eshatu undi mukino barawunganya.

Aha kandi, bivuze ko abanya-Rubavu bazabona iyi kipe y’ingabo z’igihugu inshuro nyinshi, dore ko kuva kuri uyu wa kane iri buze kuba iri mu irushanwa ryateguwe n’akarere ka Rubavu mu rwego rwo kwishimira uburyo amatora yagenze, irushanwa bazanahuriramo na Etincelles na Virunga na zo zizongera zikagaragara tariki ya 23 Nzeri mbere y’umukino wa Super Coupe.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru