RUHAGOYACU.com

FERWAFA yahisemo gutandukana na Latifah wari umaze umwaka ari umunyamabanga mukuru wayo

Uwari umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Madamu Uwamahoro Latifah yamenyeshejwe ko atazongererwa amasezerano na FERWAFA, ubwo amasezerano yari afite azaba arangiye.

Uwamahoro wabaye umutgarugori wa mbere ushyizwe muri uyu mwanya, akaba yarawushyizweho n’inama y’inteko rusange yo muri Nzeli 2016.

Yagaragaye gacye cyane mu itangazamakuru aho yabaga atumvikana na Perezida wa FERWAFA, ashinja Perezida wa FERWAFA ibyaha bitandukanye no kumukoresha amakosa anyuranye.

Inama ya Komite Nshingwabikorwa idasanzwe ya FERWAFA yateranye kuri iki cyumweru, ikaba yemeje ko uyu mutegarugori yatandukana na FERWAFA, ntazongererwe amasezerano.

" Twifuzaga kukumenyesha ko amasezerano wari ufitanye na FERWAFA yagombaga kuzarangira tariki ya 31 Mutarama 2018 atazongerwa." Umwe mu mirongo iri mu ibaruwa yandikiwe Latifah Uwamahoro.

JPEG - 286.2 kb
Uwamahoro Latifah ntazongererwa amasezerano na FERWAFA-Ni we mutagarugoli wa mbere wagiye muri uyu mwanya

Uwamahoro Latifah byashobokaga ko yari kwisanga ari umuyobozi wa FERWAFA mu gihe cy’inzibacyuho guhera tariki ya 05 Mutarama muri 2018, ariko abayobozi ba ruhago y’u Rwanda bahisemo gutandukana nawe, akaba atazongererwa amasezerano.

Iki cyemezo cyafashwe n’inama y’inteko rusange ya FERWAFA yateranye kuri iki cyumweru, igahita imwandikira imubwira ko atazakomeza iyi mirimo.

Uwamahoro Latifah yari yatangiye imirimo ye byemewe n’amatageko tariki ya 1 Ugushyingo muri 2016, akaba yagombaga kuyisoza tariki ya 31 Mutarama 2018, gusa hakaba harimo ko ashobora kongererwa amasezerano.4

JPEG - 55.6 kb
Ibaruwa Perezida wa FERWAFA yandikiye Latifah

Itegeko ry’umurimo rigenga abakozi mu Rwanda riteganya ko igihe mu masezerano hagati y’umukozi n’umukoresha harimo ko ashobora kongererwa amasezerano, igihe hagize ushaka gutandukana n’undi aba agomba kumumenyesha mbere.

FERWAFA ikaba yahisemo kumenyesha Uwamahoro Latifah ko itazamwongerera amasezerano ukwezi mbere y’uko amasezerano ye agana ku musozo.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. DEVAUL

    Kuya 3-01-2018 saa 06:58'

    Yamwimye kuri,,,,mpanumve! yanze kwitesha agaciro nne aramwirukanye? niko yabaye mumwihorere. mumbwire ya lettre ya Rurangirwa c yarashyitse? Yaheze munzira? Byagenze gute?

  2. ahahaha

    Kuya 2-01-2018 saa 12:22'

    DEGAULE WEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEE,
    NYAGASANI WADUFASHIJE UGACANGANYIKIRWA BIKAKUVIRAMO KWEGURA utabishaka YADUFASHIJE KOKO UKAVA BURUNDU MU MUPIRA WACU?
    urirukana abafite akamaro , abatobanga umupira wacu ukabicaza ku ntebe ?
    URIRUKANA UMUGORE WAGARAGAJE KO ARI WE IGIHUGU GIKENEYE MURI IRIYA NZU YA FERWAFA ngo kuko atagiye ashyigikiye amafuti yawe n`ay`abambari bawe?
    UBWO KURI WOWE URIYA UYOBORWA N`INDA YE WO MURI GICUMBI , ubona ariwe wagirira icyo amarira umupira w`u rwana n`amanyanga menshi agira? abagukomera amashyi uko witsamuye n`uko ukoroye , ubona aribo igihugu cyacu gikeneye?
    ARIKO NDAKURENGANYA , NAKARENGANYIJE ABAYOBOZI BAKURU B`IGIHUGU BAGUSHYIGIKIRA KANDI BABA BABONA UKUNTU UHONYANGA UMUPIRA WACU.
    gusa urye uri menjye , NTAGAHORA GAHANZE, IMANA NTIKIRI KURUHANDE RWAWE WOWE NA BIZABAKORAHO

  3. Kamikazi

    Kuya 2-01-2018 saa 11:21'

    Ariko Mana yanjye Degaule wagirango s’umunyarwanda!!Kuki akora ibyo yishakiye?Harya ngo nuko ama federations yigenda!!Gusa Degaule napfa mu ijambo bazavuga bamushyingura ubanza ntawuzatinyuka kuvuga ngo yari umuntu mwiza,yitangiye abantu,......uziko yigize ikinani!!Ubu se kuba ruvumwa kuriya ngo nuko uri ku ibere bimumariye iki?Ahhaaa nzaba ndora

  4. bagabo

    Kuya 2-01-2018 saa 09:09'

    ubundi degaule buriya harikintu akora kizima mubuzima bwe,jyewe mbona yaratinze kwegura rwose kuko yazambije umupira,naho kwirukana uyu mukozi niba atamurenganije ntakibazo ariko ntakuntu atamuziza ubusa rwose,nibwo nabona umuntu wishe CV ye gutya degaule aranzwe pe

  5. xie

    Kuya 2-01-2018 saa 06:17'

    Kubirebana no gusezerera uyu mugore muri Ferwafa, nuburenganzira bwabamufiteho ububasha igihe babona nta musaruro bamubonamo wazatuma bagera kuntego basabwa kugeraho, kuba ari umugore rero nikimwe nabandi bakozi igihe ntamusaruro ntampamvu yo kumwongerera amasezerero hashingiwe kucyo aricyo, ayo namarangamutima adindiza iterambere ryibintu byinshi aho usanga umuntu ntacyo azi, ntanicyo ashoboye ariko ngo ko ari umugore agomba kuguma kumwanya arimo ntabwo aribyo, ahubwo nabandi babona badashoboye bakwiriye gusimbuzwa abashoboye.

  6. Mibambwe

    Kuya 1-01-2018 saa 19:55'

    Yamwimye kuri mpopmpompo

  7. Pata

    Kuya 1-01-2018 saa 16:40'

    hhhhhh!!!! Ferwafa iratesha agaciro imiyoborere myiza leta yacu imaze kwimakaza. wagirango Degaule ni président w’ igihugu, nabwo kandi wa North Corea kuko niwe wica agakiza kabone Niyo waba urengana. Iyo nteko se ubwo sibamwe bararanye hotel bica amatora? biradusebya kabisa. bene iyi myanzuro itera urujijo muri rubanda ntabwo ubuyobozi bukwiye kubirebera Ngo bikomeze gutya. Abaturarwanda dukunda umupira turi benshi, Let’s nidufashe ntiyemerere uwariwe wese wavutsa abanyarwanda ibyishimo Ku nyungu ze bwite cga yitwaje munyangire. ikiciro cya 2 gishyiraho abayobozi kikanakuraho abandi nyamara ntabwo kizwi kuko kidakora. ni gute bavangira ikiciro cya mbere kandi byibuze aribo banagerageza guha abantu ibyishimo? uzatorwa wese akwiye guhindura byinshi muri riya nzu y’ I Remera. Amahoro!!!

  8. aronso

    Kuya 1-01-2018 saa 14:42'

    de Gaulle we Imana izaguhembe kbsa kuko twe ntitwabona uko tubivuga

  9. FERWAFAKE

    Kuya 1-01-2018 saa 12:06'

    Ibi binyibutsa Jules Kalisa.

  10. ami du sport

    Kuya 1-01-2018 saa 11:51'

    Ariko Degaule yabayate yazanye Latifa ngo ajye amukoresha ibyo yishakiye umudamu aramwima none barangije amwivuganye igitsina kizakora ishyano buriya agize umwaku perezida mushya akazamugarura ntiyaba amwaye?

  11. 1 | 2 | 3


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru