RUHAGOYACU.com

FERWAFA yashyize mu bikorwa ibyasabwe na FIFA, ivugurura ibyayiteraga ubusembwa mu matora y’ubuyobozi bw’iri shyirahamwe

Inama y’inteko rusange idasanzwe y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yateranye kuri iki cyumweru, iza gushyiraho amategeko agenga amatora, itora akanama k’amatora n’akanama k’ubujurire nk’uko bari babigiriwemo inama na FIFA.

Ibi iri shyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryakoze kuri uyu munsi (Tariki ya 29 Ukwakira),iyo biza kuba byarakozwe mu mezi 4 ashize (Tariki ya 30 Kamena) ubwo babigirwagaho inama n’umunyamabanga mukuru wa Etincelles, ubanza bitari kuba ngombwa ko FIFA iza guhagarika aya matora, yari ateganyijwe muri Nzeli.

Abagize inteko rusange ya FERWAFA bateranye kuri iki cyumweru kuri Lemigo Hotel, mu nama yamaze umunsi wose. Ibyo bagombaga kwemeza bikomeye, harimo amategeko agenga amatora ya FERWAFA (Code Electoral) itari isanzwe iriho, gutora akanama k’amatora ndetse no kwemeza akanama nkemurampaka.

Ku murongo w’ibyirwa hariho kandi kwemeza igihe amatora ya FERWAFA azabera, no kwemeza aho aya matora agomba kuzakorerwa.

Abagize inteko rusange ya FERWAFA bemeje ko manda y’abayobozi b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ikomeza kuba imyaka 4, umuntu akaba yakwiyamamaza bitarenze inshuro 3.

Hemejwe kandi ko abashaka kwiyamamariza kuyobora FERWAFA badasanzwe bari mu buyobozi bwa komite nshingwabikorwa icyuye igihe, bagomba kuba byibura bamaze imyaka 2 mu myaka 5 ishize bari mu buyobozi bw’amashyirahamwe agize FERWAFA.

Gusa ku birebana n’abari n’abategarugori, abagize FERWAFA bemeje ko mu rwego rwo gushyihikira ko abagore benshi bajya mu buyobozi bufata ibyemezo mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru, abagore bazajya bazana icyemezo gusa cyerekana ko hari rimwe mu mashyirahamwe agize FERWAFA bahagarariye.

Abagize komite nshingwabikorwa ya FERWAFA bari kumwe n'abatorewe kuyobora akanama k'amatoraAbagize komite nshingwabikorwa ya FERWAFA bari kumwe n’abatorewe kuyobora akanama k’amatora

Ibindi byose byari byashyizweho bizitira abashakaga kwiyamamaza kuyobora FERWAFA byakuweho, ndetse n’imyaka fatizo yo kwiyamamariza kujya muri komite nshingwabikorwa ikurwa kuri 35 y’amavuko ishyirwa kuri 28.

Iyi nteko rusange idasanzwe ya FERWAFA yanatoye kandi abagize akanama k’amatora, aho Kalisa Adolphe ’Camarade’ usanzwe ari umunyamabanga mukuru wa APR FC yatorewe kuba Perezida w’akanama k’amatora, yungirizwa na Boniface Nsabimana wa La Jeunesse.

Niyobuhungiro Fidel wa Mukura VS, Muhozi Masuhuko Paulin wa Gakenke WFC na Ndashimye Emmanuel wa Bugesera Fc) bakaba na bo batorewe kujya muri aka kanama k’amatora ka FERWAFA.

Murwanashyaka Gregoire Masista (Gicumbi Fc) na Muyonde Augustin bakaba batowe nk’abasimbura b’umuntu uwo ari we wese wagira ikibazo muri aka kanama.

Nk’uko kandi bigaragara mu mategeko ya FIFA, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatoye akanama nkemurampaka k’amatora, kayobowe na Mukakarangwa Delphine usanzwe ari umuyobozi wa Inyemera WFc n’aho Semadwinga Claude wa Gitikinyoni atorerwa kuba V/Perezida wako. Eugene Rukundo wo mu ishyirahamwe ry’abatoza mu Rwanda atorwa wenyine nk’ugize aka kanama.

Habimana Bonaventure wa ES Mutunda WFC na Nyandwi Philbert wa United Stars bakaba batowe nk’abasimbura muri aka kanama igihe haba hari ugize ikibazo.

Nk’uko kandi bitegekwa na FIFA, umunyamabanga mukuru wa FERWAFA azakora nk’umunyamabanga mukuru w’akanama k’amatora n’akanama k’Ubujurire.

Iyi nama idasanzwe y’inteko rusange ya FERWAFA ikaba yasoje yemeza ko amatora y’ubuyobozi bwa FERWAFA azaba tariki ya 30 Ukuboza muri uyu mwaka, i Kigali kuri Lemigo Hotel.

Igihe cyo gutanga imyirondoro na kandidatire kubashaka kuyobora FERWAFA kiraza kugemwa n’abagize akanama k’amatora, bashyizweho kuri iki cyumweru.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. drf

    Kuya 30-10-2017 saa 21:39'

    EHH KALISA Adolphe agarutse guhagararira inyungu za degaule wabo ubundi hagambaga kujyaho umuntu udafitanye isano na degaule.

  2. John

    Kuya 30-10-2017 saa 21:20'

    Iryo Ni itiku. Uwo bazatora wese . De Gaule na we amaze kwiga byinshi Ku makosa menshi yakoze . Nibamutora nta kibazo azakora neza

  3. kayigana

    Kuya 30-10-2017 saa 09:59'

    Wow ni byiza ubwo Kalisa Adolphe agarutsemo ayoboye nta kibazo.
    Abashaka ko DeGaulle avaho ntaho bazaca.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru