RUHAGOYACU.com

Ferwafa yashyizeho itariki yo gusubiramo amatora

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryatumije abanyamuryango baryo mu nama y’inteko Rusange idasanzwe igamije gusubiramo amatora ya komite nyobozi nshya.

Mu mpera z’umwaka ushize, nibwo habaye amatora y’umuyobozi wa Ferwafa, aho Madame Rwemalika Felicite yatsinzwe yiyamamaje wenyine, ni nyuma yo gukuramo kandidatire kwa Nzamwita Vince De Gaulle wahawe ububasha bwo gukomeza kuyobora inzu y’umupira w’amaguru kugeza habaye andi matora.

Mme. Rwemalika yatsinzwe yimamaje wenyine mu matora aheruka Mme. Rwemalika yatsinzwe yimamaje wenyine mu matora aheruka

Nzamwita De Gaulle arakomeza kuyobora Ferwafa kugeza igihe andi matora azaberaNzamwita De Gaulle arakomeza kuyobora Ferwafa kugeza igihe andi matora azabera

Mu ibaruwa yandikiwe abanyamuryango ba Ferwafa, ari bo banagize inteko itora, kuri uyu wa Kane, visi perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda; Kayiranga Vedaste yabatumiye mu nama y’Inteko Rusange izaberamo isubirwamo ry’amatora: “ Tunejejwe no kubatumira mu nteko Rusange idasanzwe ya Ferwafa izateranira i Kigali kuwa 31 Werurwe 2018 , muri hoteli Lemigo i saa Munani z’amanywa (14:00). Ku murongo w’ibyigwa hari : Amatora y’abagize komite nyobozi ya Ferwafa.”

Ferwafa yamaze gutumiza inteko Rusange idasanzwe izaberamo andi matoraFerwafa yamaze gutumiza inteko Rusange idasanzwe izaberamo andi matora


Amategeko yaba yarubahirijwe hategurwa aya matora?

Nk’uko byatangajwe n’uwari uhagararariye akanama ka komisiyo y’amatora ya Ferwafa mu kwezi gushize; Kalisa Adolphe ‘Camarade’, mu kiganiro n’abanyamakuru cyakurikiye amatora aheruka; “Andi matora ateganyijwe hagati y’iminsi 60 n’iminsi 90. (ntashobora gutegurwa mbere y’iminsi 60 cyangwa ngo arenze iminsi 90 uhereye tariki ya 30 Ukuboza 2017).”

Kalisa Adolphe 'Camarade' atangaza amategeko bakurikije mu matora aherukaKalisa Adolphe ’Camarade’ atangaza amategeko bakurikije mu matora aheruka

Constant Omar ni we wari ndorerezi yoherejwe na FIFA mu matora aherukaConstant Omar ni we wari ndorerezi yoherejwe na FIFA mu matora aheruka

Uhereye tariki ya 30 Ukuboza amatora yari yabereyeho kugeza ubwo hazaba iyi nama y’inteko Rusange itegura amatora, ni iminsi 90.

Nyuma yo kwemeza itariki y’amatora ya Ferwafa, hashyirwaho kandi amatariki yo kwakira kandidatire ku bifuza kuyobora umupira w’amaguru mu Rwanda, bagahabwa igihe cyo kwiyamamaza nyuma yo kwemeza na komisiyo y’amatora.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Hjt

    Kuya 27-01-2018 saa 06:24'

    Ndabaramukije
    Nimureke ikinamico iri muri ferwafa amatora,amatora
    NGO amaki???????
    Ari ibishoboka ndi inteko itora muri ferwafa nkwirukana kamarade nkirukana Dogori ngatora Bayingana WO mumagare akayobora ferwcy na ferwafa icyarimwe.
    Erega abavandimwe hari abagabo Nazi icyo gukora.
    Mpyiiiiiiii
    1:Seza kayizari ndamwibuka atujyana itunisi 2004
    2:Afande Kazura yatumye APR FC itimbura zamareke
    3:Ntagungira Abega yakomeje imihigo yabamubanjirije
    Rwose inteko izatora izashishoze itore uzonger gutuma tubyina intsi bans b,u RDA,tsinda we batsinde mavubi,.......
    riko ntimuzi ko uhinga mukwe adasigana. Murakoze.

  2. laba

    Kuya 26-01-2018 saa 18:50'

    MBEGA WOWE NONESE WAGIRAGA NGO BAGENDE NIKI? BARIYE UMUNYENGA WINDEGE Uwo munyenga urahagije!

  3. sadou

    Kuya 26-01-2018 saa 12:12'

    batugarurire uwajyanye amavubi muri CAN 2004 yitwaga nde harya? naho politique za de Gaule aeijyane iwe mu rugo arerereyo abo bana b’abanyarwanda batatsinda n’umurenge witeguye neza.
    ubuse abona arusha iki ayandi ma fédération anationalyza abanyamahanga? Nyakubahwa ati abanyamahanga bose mubazane bashore imari mu Rwanda, de Gaule ati nyakubahwa abanyarwanda turihagije! gute se?

  4. -####-

    Kuya 26-01-2018 saa 12:01'

    nta matayo nta ruka

  5. Eric

    Kuya 26-01-2018 saa 10:04'

    Nikobimeze.

  6. yohana,

    Kuya 26-01-2018 saa 10:01'

    Yewe ,karekezi byose byaba arikimwe,kuko ntayohana, nta Jhon, gusa badufashe bazahitemo neza, dutere inbere Muri football

  7. karekezi

    Kuya 26-01-2018 saa 09:00'

    Mureke Camarade ayobore, ibibi birarutanwa


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru