RUHAGOYACU.com

FERWAFA yasobanuye uburyo Perezida Degaule yisabiye 20.000$ atagishije inama

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryasobanuye uburyo Nzamwita Vincent ‘Degaule’ yisabiye 20.000 by’Amadolari kandi yari yarabwiye Inteko rusange ko yazahabwa 10.000 andi agasaranganywa abanyamuryango, agasaba ko iryo shyirahamwe ryamwishyurira imisoro ku mafaranga y’igihembo agenerwa na CAF.

Kuwa mbere tariki ya 21 Kanama 2017 ni bwo hashyizwe nahagaragara ibaruwa bamwe mu bagize Komiye nyobozi ya FERWAFA bandikiye Umuyobozi wabo Nzamita Vincent ‘Degaule’ bamusaba ibisobanuro ku madolari 20.000 ya Amerika yasabye ko yashyirwa kuri Konti ye kandi iryo shyirahamwe rikaba ari ryo riyasorera.

Abagize komite nyobozi bari bandikiye Degaule ibaruwa imeze nk'integuzaAbagize komite nyobozi bari bandikiye Degaule ibaruwa imeze nk’integuza

Ayo mafaranga Madolari 20,000 yiswe “Indemnités compensatrices pour chaque Président de federation” Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF yageneye Perezida wa FERWAFA kimwe n’abdni bayobozi b’amashyirahamwe ayigize.

Igika cya gatatu cy’inyandiko yashyizwe ahagaragara na FERWAFA ibicishije ku rubuga rwa Internet rwayo, kivuga ko “ayo mafaranga Nzamita yasabye, yari yaremereye Inteko rusange ko igice cyayo yakigeneye Abanyamuryango ba FERWAFA, ndetse anasaba ko abazamusimbura na bo bazabigenza batyo.

FERWAFA yagize ati “Nk’uko Perezida wa FERWAFA, Bwana Nzamwita Vincent yabyemereye abanyamuryango mu Nteko Rusange isanzwe iheruka kubera i Rubavu kuwa 25/03/2017, 50% by’ayo mafaranga agenewe ku giti cye nka Perezida wa FERWAFA, azahabwa abanyamuryango ba FERWAFA. Perezida wa FERWAFA arasaba ko n’undi muyobozi wa FERWAFA uzatorwa yakomeza n’uyu muco wo gufasha abanyamuryango.”

Nzamwita Vincent ngo ntabwo ajya afata ibyemezo atagishije inamaNzamwita Vincent ngo ntabwo ajya afata ibyemezo atagishije inama

Degaule agomba kwiyishyurira imisoro akayisubizwa na CAF aho kwishyurwa na FERWAFA

Nk’uko FERWAFA ibisobanura, Perezida wa FERWAFA, Nzamwita Vincent ‘Degaule’ yasabye Umunyamabanga Mukuru wungirije ushinzwe Imari muri FERWAFA ko aya mwishyura yose (net) kuri konti ye hanyuma FERWAFA ikazishyura imisoro isabwa.
Icyakora ngo uyu muyobozi ntiyubahirije ubusabe bw’Umuyobozi umukuriye, ahubwo yamusubije ko imisoro y’ayo mafaranga itakagombye kwishyurwa na FERWAFA, ahubwo ari we bwite wakagombye kuyishyura.

Ibi ni na byo byashimangiwe n’Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’Amahoro, RRA, cyagiriye inama Perezida wa FERWAFA ko yishyura imisoro nk’uko itegeko ribigena hanyuma akozohereza ibisobanuro by’ayo mafaranga y’imisoro yishyuwe (justificatifs) muri CAF kugirango ayo mafaranga asubizwe, bityo amafaranga y’imisoro azishyurwa ntave muri FERWAFA, ahubwo akazava kuri ayo $20,000 yagenewe Perezida wa FERWAFA.

Me Ndagijimana we yari yamaze kwitandukanya n'ibaruwa yandikiwe Degaule asabwa ibisobanuroMe Ndagijimana we yari yamaze kwitandukanya n’ibaruwa yandikiwe Degaule asabwa ibisobanuro

Amafaranga Nzamwita yasabye ni azageza na nyuma ya manda ye

Uyu munsi manda ya Nzamwita Vincent ‘Degaule’ iri mu marembera, ndetse kwiyamamaza kurarimbanije, mu gihe kuwa 10 Nzeri hazarara hamenyekanye niba agomba gukomeza kuyobora cyangwa se hakamenyekana umukorera mu ngata.
Ibi bisobanuye neza ko Nzamwita atizeye neza niba nyuma y’itariki ya 10 Nzeli azaba akiri Perezida wa FERWAFA.

Nyamara ibaruwa yanditse kuwa 2 Kanama 2017, Nzamwita Vincent ‘Degaule’ yanditse asaba Umunyamabanga Mukuru wungirije ushinzwe Imari muri FERWAFA kumushyirira ayo mafaranga ahwanye n’AMadolari ya Amerika 20.000 kuri Konti ye, yari azi neza ko asigaje ukwezi kumwe n’iminsi 8 ngo atorerwe indi manda cyangwa hatorwe uzamusimbura, ibi bikaba byatumye bamwe bibaza niba yarayasabye yizeye neza ko azatorwa.

Umubano wa FIFA n'u Rwanda ni nta makemwa kandi byarushijeho kuba byiza ku buyobozi bwa DegauleUmubano wa FIFA n’u Rwanda ni nta makemwa kandi byarushijeho kuba byiza ku buyobozi bwa Degaule

Nzamwita Vincent ‘Degaule’ ni Umuyobozi wa FERWAFA kuva kuwa 5 Mutarama 2014, akaba yari yatorewe manda y’imyaka ine, bityo nk’uko byagenzwe n’Inteko rusange y’iryo shyirahamwe ikaba igomba kurangira muri Nzeri, ndetse kuwa 10 uko kwezi hakaba ari bwo hateganyijwe amatora y’uzayobora manda itaha.

Ubuyobozi bwa Nzamwita Vincent ‘Degaule bwaranzwe na byinshi bamwe bita udushya, ariko iyi myaka ine iri no mu myaka Umupira w’amaguru mu Rwanda wagizemo ibihe byiza bitigeze bibaho, nko kuba yararanzwe n’Iterambere mu bikorwa remezo hatangira gushyirwa mu bikorwa imwe mu mishanga nko kubaka hotel ya FERWAFA no kuvugurura ibibuga.

Komite nyobozi ya FERWAFA isigaje iminsi itagera kuri 20 ngo ibe yushije ikiviKomite nyobozi ya FERWAFA isigaje iminsi itagera kuri 20 ngo ibe yushije ikivi

Nta n’uwakwibagirwa ko ku ngoma ya Degaule, u Rwanda rwakiriye Imikino ya nyuma ya CHAN 2016, Shampiyona kimwe n’andi marushanwa atandukanye mu mupira w’amaguru mu Rwanda akabona Umuterankunga, AZAM Media, Rayon Sports ikegukana igikombe cya shampiyona 2016/2017, hagasinywa amasezerano y’ubufatanye mu buryo butandukanye n’andi mashyirahamwe y’Umupira w’amaguru nk’irya Morocco, irya Espange n’abandi.

Kwaba ari no kwigiza nkana hagize uwirengegiza ko ku buyobozi bwa Nzamiwta Vincent ‘Degaule’, Umubano w’u Rwanda na FIFA warushijeho kuba nta makemwa, ku buryo icyizere ari cyinshi cyo kwakira imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 kizaba mu 2019.

FIFA yasinye amasezerano y'Ubufatanye bwihariye na FERWAFA mu maso ya MINISPOCFIFA yasinye amasezerano y’Ubufatanye bwihariye na FERWAFA mu maso ya MINISPOC

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Annet

    Kuya 24-08-2017 saa 15:05'

    Ariko Degaule ko mbona mwamwibasiye ra, ese ubu igihe mwamwandikiye, mwamuvugiye ntimuruha, nuko namwe mumuvuga tubazi, ariko turibaza niba ntakintu kiza nakimwe mubona yakoze mumyaka 04 amaze kubuyobozi kuburyo mwirirwa mumuvuga ibibi akenshi munamubeshyera!!!
    Tuzamutora namwe muzatore uwo mwifuza, ariko sibyiza guharabika umuyobozi bigeze aho kandi twe abamushyigikiye tumufitiye ikizere.

  2. isi

    Kuya 24-08-2017 saa 13:29'

    Hahhh! ngo achievements za De Gaulle ziri jusfied no gutwara igikombe kwa rayons sport? hahhh! ngo iterambere ry’umupira?! Ubu se iki gikombe asaba kizakinwa na bande ko ntabo tugira? Ngo ibikorwaremezo? ibihe se nyakubahwa président wa repubulika atizaniye? umunyakuru utari uw’umwuga na mba! De Gaulle natorwa azakugororere!

  3. fdfdfdsf

    Kuya 23-08-2017 saa 12:14'

    Kuba Rayon sport yaregukanye igikombe cya shampionat koko ubu ni kimwe muri achievements za De Gaule muri mandat ye? yagiyeho se yarahize ko rayon sport izajya itwara ibikombe? Ubu se umufana wa police cg AS Kigali ni ba ari ibyo yavuga ko De Gaule yamumariye iki? Uyu munyamakuru rwose ajya akora analyse zimbitse biratangaje!!!!!!!!!!

  4. xxxxxx

    Kuya 23-08-2017 saa 08:06'

    hhhhhhh nonese rayon kuba yaratwaye igikombe urumva iterambere rya ftootbal mu rda

  5. levy jeovanis

    Kuya 23-08-2017 saa 01:01'

    ariko x mbabaze ibyo bibuga byo muvuga ntibyubatswe na leta? ibyo byo kwivuza kwabakinnyi simibanire myiza hagati yurwanda na Morocco? twe icyo dukeneye nkabafana nukubona amavubi yacu adushimisha ariko baragiza bakajya mumagambo yamafranga kandi ejo bundi yaravuyemo
    nzamwita kugiti cye yaratsinzwe kuva yavuga yuko ntadatagiza amarushantwa yabana ubwe azegura? ESE kwaho abagabo basezeraniye ariho bahurira ibyo yarabikoze bahu??
    ikindi itoneshwa ryama eqiupe udakurikije amategeko kuzamura kiyovu mubyukuri muhanga ariyo ikwiriye kuzamuka hagendewe kwitegeko ryashyizweho ntineko ya ferwafa
    uwavuga yuko yaryanishije rayon sport na Apr fc ntiyaba abeshye kujya kuvana umukino kumahoro uwujyana inyamirambi hhhhh ngo ntamutekano wizewe ubwo muri macye yatesheje agaciri police yigihugu?

    ariko kuva kuribyo mvuze byose Wenda nzamwita azarye ayaguzwe Neymar ariki equip yigihugu yacu itsinde namubwira iki?
    ariko mana ndibutse ngaho gupfa amafranga ndetse numukobwa Emery akazira kugaruka mumavubi?
    wagirango eqiup niye?

    jy nubwo ndumufana,wa rayon sport nakwishimira yuko leta yacu yinjira mumupira wacu wamaguru Wenda tuzahantwe rayon sport ibihomberemo ariko ruhago yacu itere imbere peeeeee

    naho nimba H.E Paul kagame asoma iki kinyamakuru ndamwiginze ashake uko yivanga mubya ruhago yacu kuko erega burya hagenda imisoro yabanyarwanda mwabantu mwe

    ubu kandi sintavuze ibya hotel nibirebire ariko mureke mbabwire
    ibya ferwafa uwabivuga yaruha peeeee

    kandi Bose bahita babeshyera itangaza makuru murwanda?

    buriya usesenguye neza wasanga itangazamakuru rya sport ryarakuze cyane gusubya football nyirizina yomurwanda

  6. Emmy

    Kuya 22-08-2017 saa 20:54'

    Nonese muriyo myaka 4 ishize ni Rayon sport yatwaye ibikombe gusa ? Nimukadukoreshereze ikipe munguru yuwo muyobozi mubi.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru