RUHAGOYACU.com

FERWAFA yasubije AS Kigali iyibwira ko umukino wayo na APR FC udashobora gusubirwamo

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryasubije ikipe ya AS Kigali yanditse ibasaba ubutabera ku mukino wabaye mu cyumweru gishize, ku munsi wa 3 wa shampiyona, APR FC igatsinda abanyamugi ibitego 2-1.

Muri uyu mukino AS Kigali ivuga ko yatsinzwe igitego kidakwiye kwemerwa kuko Martin Fabrice yari yarariye nk’uko amashusho yaje kubigaragaza nyuma.

Abo muri AS Kigali bavuga ko batumva impamvu abasifuzi batigeze berekana ko uyu mukinnyi yarariye, bakaba barandikiye FERWAFA ku wa mbere w’iki cyumweru basaba ubutabera ku ikipe yabo.

FERWAFA imaze kwakira ibaruwa ya AS Kigali yabasubije kuri uyu wa gatatu ko idashobora guhindura ibyavuye mu mukino wabo na APR FC, gusa ikirego cyabo cyamaze gushyikirizwa ababishinze, nibemeza ko umusifuzi yakoze amakosa, nta kabuza azafatirwa ibihano.

Eric Nshimiyimana amaze kugaragaza kutishimir imisifurire inshuro 2 muri uyu mwaka w’imikino, kuko n’umukino wabahuje na Rayon Sports avuga ko batsinzwe igitego kuri penaliti itari ikwiye.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. ineza

    Kuya 26-10-2017 saa 21:24'

    nonec kuki batahannye uwasifuriye rayon sport ngo Bose babahane uyu musufuzi yarenganye

  2. MUNCHESTER UNITED

    Kuya 26-10-2017 saa 20:52'

    Iyukaze ubukaze APR OYEE!!!

  3. Kamanzi Yves

    Kuya 26-10-2017 saa 12:19'

    Wowe nande se Kagabo we?

  4. elie

    Kuya 26-10-2017 saa 09:51'

    Sesabayore we urashekeje n,ubwo ntafana Apr yaragitsinze emera wisamba na Gicumbi iragusubira noneho uzarega muri Fifa ahari.Tuza utere umupira Sesa we ni wowe basifurira nabi

  5. kagabo

    Kuya 26-10-2017 saa 08:24'

    Ariko ubundi AS Kigali wagirango ntizi ferwafa pe!!! Nonese koko hari ubwo ugutsinda kwa APR FC kwavanwaho? Wapi ntibishoboka. Gusa Eric na Joseph nimukomereze aho, yenda ferwafa yazageraho igasobanukirwa ko equipe yose iba ikeneye gutsinda. So, ntabwo ikipe imwe yatwubakura umupira w’amaguru mu rwanda


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru