RUHAGOYACU.com

Ferwafa yemeje ko Rayon Sports izahabwa igikombe ku mukino wa KIYOVU SPORTS

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryanze icyifuzo cya Rayon Sports cyo guhabwa igikombe ku mukino bazakiramo APR FC kuri iki cyumweru ryemeza ko iyi kipe izahabwa igikombe ku mukino bazahuriramo na Kiyovu Sports ku munsi usoza shampiyona.

Nkuko Ruhagoyacu yari yabyanditse, mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri Rayon Sports FC yandikiye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) isaba ko igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere yamaze gutwara yazagishyikirizwa ku mukino ifitanye na APR FC (ku cyumweru, taliki ya 28 Gicurasi.

Nta mpamvu izwi yatumaga Rayon Sports isaba guhabwa igikombe ku mukino wayo na APR FC ariko benshi bemezaga ko byaryoha kuko ari bwo abafana baba ari benshiNta mpamvu izwi yatumaga Rayon Sports isaba guhabwa igikombe ku mukino wayo na APR FC ariko benshi bemezaga ko byaryoha kuko ari bwo abafana baba ari benshi

Ferwafa ikaba nyuma yo kubona iyi baruwa yaje gukora inama ya komite nyobozi, ni ko gufata umwanzuro w’uko iki gikombe cyazatangwa ku mukino wanyuma wa shampiyona Rayon Sports izahuriramo na Kiyovu Sports, nkuko Ruboneza Prosper uvugira Ferwafa yabidutangarije.

Ni byo twicaye dukora inama nyuma yo kubona ibaruwa ya Rayon Sports”.

“Twasanze mu Rwanda nta tegeko rigena igihe igikombe cya shampiyona gitangirwa. Iyo bimeze gutyo, itegeko rivuga ko harebwa uko bisanzwe bikorwa mu myaka yashize”.

Hari hamaze no gutegurwa ibirori bidasanzwe byo kwishimira igikombe mu maso y'umukeeba w'ibihe byoseHari hamaze no gutegurwa ibirori bidasanzwe byo kwishimira igikombe mu maso y’umukeeba w’ibihe byose

“Ubundi urebye, igikombe cyagatanzwe ku mukino ikipe yagitwariyeho kuva bitarakozwe ubwo kizatangwa ku munsi wanyuma kuko ni ko hambere byakorwaga”.

Rayon Sports na APR FC zizahura kuri iki cyumweru ku munsi wa 29 wa shampiyona ku mukino uzabera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo. Aha, Rayon Sports ikazahabwa igikombe tariki ya 15 Kamena ubwo izaba yasuye Kiyovu Sports kuri iyo stade

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Yuyu

    Kuya 29-05-2017 saa 17:05'

    Muri ba rwarutabura gusa ubundi c ko mutari kudutsinda twarabiberetse sha ko APR ititirimwa nababandi bakorera akazi mu migina cg matimba ngo niba gikundiro mwijoro kandi koko ugasanga abantu batagira ubwenge bagiyeyo guparika amamodoka bakinjira muri twa tuzu ngo bagiye kureba gikundiro ubundi akamuhata gikundiro maze akamwuzuza amarangi yubururu numweru maze kubera ukuntu satani ari umugome abantu bose ugasanga hariya hantu bafite abafana benshi,ikizabakubwira namagambo yabo nimyambarire yabo ariko si bose kuko harimo na VIP biyoberanya.twarabamenye nuburenganzira bwanyu bwo kuyifana ariko mujye mugabanya ibigambo,igikombe mwaragitwaye ikindi mushaka niki?

  2. desire

    Kuya 29-05-2017 saa 02:43'

    Ndi Rayon sport nkuko babivuze umukino wanyuma sinaboneka maze igikombe bakazakizana muri emballage. Ibi byaba bitumye mfasha kiyovu ikabona atatu yatuma itamanuka ariko kandi nanze agasuzuguro ka Ferwafa na Degaule.

  3. casml

    Kuya 28-05-2017 saa 05:42'

    degoli nukumuhirikira kanyarira mukore ubutayu murebeko ayiraramo ndavuga ferwaf

  4. Shumbusha Telesphore

    Kuya 28-05-2017 saa 05:35'

    Gusa Rayon Sport izarute FERWAFA yemere igikombe igihe babigeneye icyingenzi nuko twagitwayw

  5. SHUMBUSHA Telesphore

    Kuya 28-05-2017 saa 05:30'

    Rwose FERWAFA ikwiye kwisuburaho bitaba ibyo nayo igashyikirizwa inkiko cyangwa ubuyobozi bw’igihugu butuyobora neza bukadufasha FERWAFA

  6. Emmy chris Bizimana

    Kuya 27-05-2017 saa 22:58'

    Njyewe ibyaruhago yomurwanda biba. bya ncanze nigute ikipe ihabwa. igikombe. iri hanze? Hubwose birashoboka ?

  7. rip

    Kuya 27-05-2017 saa 17:13'

    Bravo kuri FerwAFA kuko bidakwiye ko equipe itegeka uko ihabwa igikombe kuko siwo mukino itwariyeho igikombe kd si nawo mukino wanyuma gusa ni ugushaka gutoneka mukeba nta na fair play irimo .... thx ferwafa

  8. rip

    Kuya 27-05-2017 saa 17:13'

    Bravo kuri FerwAFA kuko bidakwiye ko equipe itegeka uko ihabwa igikombe kuko siwo mukino itwariyeho igikombe kd si nawo mukino wanyuma gusa ni ugushaka gutoneka mukeba nta na fair play irimo .... thx ferwafa

  9. -####-

    Kuya 27-05-2017 saa 13:12'

    null

  10. -####-

    Kuya 27-05-2017 saa 10:38'

    Ariko ubundi mwakoze amatikuyanyu ko nubundi arutuntu twanyu mukatuvira kwikipe koko Apr nikipe isobanutse ntimusubire nokuyivuga

  11. 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru