RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 19-08-2017 saa 8:33'  -  Uwahoze atoza abanyezamu ba APR FC yerekeje muri Mukura  |  Yanditswe kuya 19-08-2017 saa 7:41'  -  Rayon Sports mu mikino 2 mu majyepfo hishimirwa igikombe cya shampiyona yatwaye- Uko gahunda yose iteye  |  Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 23:58'  -  Abafana ba Rayon Sports bagiye kugarura Ismaila Diarra mu ikipe  |  Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 17:06'  -  Ndoli Jean Claude na Crespo bamaze kugurwa na Kiyovu Sports  |  Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 15:36'  -  Djabil wifuzwaga na Mukura yongereye amasezerano mu Amagaju
Ferwafa yemereye Gicumbi Fc kwakirira Rayon Sports Fc i Kigali
Print Comments: 5 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahaye uburenganzira ikipe ya Gicumbi Fc kuzakirira ikipe ya Rayon Sports Fc kuri Stade Regional ya Kigali.

Gicumbi Fc yagombaga kuzakinira kuri Stade yayo taliki ya 2 Gicurasi 2017, mu mukino w’ikirarane wa shampiyona utarabereye igihe kubera ko Rayon Sports Fc yari mu marushanwa y’amakipe yatwaye ibikombe byinshi iwayo(TOTAL CAF Confederations Cup).

Gicumbi Fc yandikiye FERWAFA kuwa kane taliki ya 27 Mata, iyisaba ko uyu mukino wakurwa i Gicumbi ukazanwa i Kigali.

Ibaruwa ya FERWAFA yemerera Gicumbi kwakirira Rayon Sports i KigaliIbaruwa ya FERWAFA yemerera Gicumbi kwakirira Rayon Sports i Kigali

Nyuma y’amasaha make FERWAFA yabasubije kuri uyu wa kane taliki ya 28 Mata, ko ubusabe bwabo bwemewe, umukino uzabera kuri Stade regional ya Kigali kuwa kabiri taliki ya 2 Gicurasi 2017 saa cyenda n’igice (15h30).

Abanyagicumbi bagiye kurangiza umwaka w’imikino wa 2016 – 2017, batarebye amakipe y’ibigugu ahora yifuzwa kurebwa n’abo mu ntara, kuko usibye Rayon Sports Fc igiye kwakirirwa i Kigali, APR FC nayo yakiriwe i Kigali kubera ko ikibuga cya Gicumbi cyari cyarahagaritswe na FERWAFA kubera kutuzuza ibisabwa.

Gicumbi iri guhangana no kutamanuka mu kiciro cya kabiri, iri ku mwanya wa 15 n’amanota 18, irarushwa amanota 2 na Marines Fc icirwaho umurongo mu zigomba kuguma mu kiciro cya mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.

Murenzi Kuya 1-05-2017 saa 09:17'

@musesenguzi nize yibizwe mumazi menshi hahahaha ubi rero nibyo bibashuka sasa ikipe yasohoka gato igakubitwa nkiza kabwana kaneye murugo toujour aya makipe yitwa ko akomeye akomeje koroherezwa na ferwafa azahora ari star a domicile paka ubu rero rayon niyo iri kwibere kuko APR yaracutse rata degole Komeza wishakire amanota uzongere utoregwe iyindi manda yo kuyobora federation

namahoro Kuya 28-04-2017 saa 21:53'

Harimo agafaranga.

steven Kuya 28-04-2017 saa 21:17'

Haaaaaaa? Football iri amateur niko ikora ubwo umuyobozi wa gicumbi bamuhaye akantu nyine nonese gicumbi irarwana no kutamanuka yarangiza ikizana i kgl ahubwo kiyovu na marines bigiriye amahirwe yo kuyamanuka niyitwara neza ku mikono izakira iwazo. Ese ko mbona aba rayons baracitse ku kibuga gicumbi iziko izabona inoti kandi rayon yaratwaye championat ahubwo yarigu profita abaturage bi gicumbi bakaza kuyitera ingabo mu bitugu ntimanuke. Marines na kiyovu barokotse kutamanuka birarangiye nkuko indirimbo ya kiyovu ibivuga ngo Kiyovu we kiyovu kiyovu genda ugira amahirwe kiyovu. Antoine wa gicumbi yihereye rayon amanota na okoko we pole sana

nyamurya Kuya 28-04-2017 saa 19:10'

ibi ndabishimye cyane kuko niba akarere kagicumbi karanze gufasha iyikipe, nayo ntahandi yakira agafaranga usibye gukinira na Rayon ikigali ahari abafana benshi bafite amikoro. ahubwo basabe ishyirwe nijoro abafana bazabe benshi cyane,nayo ibone kugafaranga kayifasha kutamanuka mucya2 kuko ubu hakenewe cash cyane haba mubasha igikombe nomubadashaka kumanuka.

musesenguzi Kuya 28-04-2017 saa 19:07'

Muzi ubwenge rata, mubure amanita 3, mubure n’agafaranga!!!
Nimuze mwibizwe mu mazi menshi y’ibitego byinshi.
Mwebweho murabimenyereye ko ariko bigenda iyo mwakinnye na Rayon.
Ntabwoba byagombe kubatera.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)