RUHAGOYACU.com

Ferwafa yemeye ubusabe bwa Rayon Sports, Super Cup izakinwa iminota 27 yari isigaye

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa ryafashe icyemezo cy’uko umukino wa Super Cup hagati ya Rayon Sports na APR FC uzakinwa iminota 27 tariki ya 27 Nzeri 2017.

Uyu mukino uhuza amakipe afite ibigwi kurusha ayandi mu Rwanda, wari wahagaritswe ku munota wa 63 ubwo amatara yo kuri stade ya Rubavu yahagararaga kwaka bikarangira udashobowe gukomeza.

Ibi byakuruye impaka ndende ku cyizakurikizwa namategeko azifashishwa, aho impande zombi(Rayon Sports &APR FC) zitanashoboye kumvikana mu nama yabahurije kuri Ferwafa mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere.

Uruhande rwa APR FC rwakomezaga kuvuga ko amategeko ya Ferwafa atangaza ko iyo umukino uhagaze utarangiye usubirwamo wose, mu gihe Rayon Sports yavugaga ko hakwifashishwa amategeko ya FIFA kuko ibyatangajwe byatuma umukino uhagarikwa hatarimo amatara ya stade.

Ibi byatumye abashinzwe gutegura amarushanwa biherera nyuma yaho ni ko gufata umwanzuro ko umukino uzakomereza aho wari ugeze, aho Rayon Sports yari ifite ibitego 2-0 ndetse APR FC isigaranye abakinnyi 10 mu kibuga nyuma y’ikarita y’umutuku yari yahawe Imran Nshimiyimana.

Uyu mukino ukazabera kuri stade ya Kigali kuri uyu wa gatatu saa 16:00 z’umugoroba

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. BIZIMANA innocent

    Kuya 27-09-2017 saa 20:15'

    reyo izakomeza kuza?imbereya APR

  2. muhire

    Kuya 27-09-2017 saa 05:55'

    mbabwije ukuri ntakipe nimwe mfana murizi yaba APER CY RAYON ndagirango mbabwizukuri iyo ikipe ikurusha iba ikurusha ukobyagenda kose rayon irarusha aper ubworero kuvuga ngo harimo ibindi byihishemo ahubwo degole yabuze uko aha igikombe aper kuko byose biba bigararagara ahubwo mureke murebe ukuntu iyikipe igiye kuzatakaza championa ibijjya gucika biboneka kare muzambwira namwe ndarindirriye aper irihasi andi makipe azayikosora mubibona

  3. papy

    Kuya 26-09-2017 saa 15:37'

    Barafinda fc yafashwe noneh’irajyahe ubu ni 3 bakahibyabo tayari barafinda mugahinda gakomeye

  4. bonjour

    Kuya 26-09-2017 saa 11:46'

    Ariko apr isigaye ica bugufi kweli,,,, ariko se yagira ite? Nawe abanyamakuru ba sport ni aba rayon, abasifuzi ni aba rayon na mwanafunzi nabo bafatanije nabo nuko!!! Ariko barabeshya tu degaule azongera atorwe turamushyigikiye

  5. Bwenge

    Kuya 26-09-2017 saa 10:56'

    Abareyons mutekereza hafi kubi. Wagirango nta esprit sportif mugira. Amagambo yo murayazi

  6. mukandekezi betty

    Kuya 26-09-2017 saa 09:43'

    ark nkawe anet ko uvuga uhubuka?? rimwe na rimwe mujye muba aba sporttif mureke kuba abafana gusa ese iyo muvuga ngo tombora fc hajya guteganywa ko bazatombora ni rayon sport yabisabye cg ni abayobozi babishyizeho?? none c ko amahirwe yasekeye bakame hari uwari kwanga ayo mahirwe?? rero ntimukarenganye amakipe ahubwo mujye musaba abayobozi gukurikiza amategeko kuberako tugiye mubya makipe apr yo se bayibiye gake?? ngaho ama penalty ngaho ibitego byakaboko,,, none c iyo muvuga ngo ni rayon ihesha apr amacarte y’umutuku nkejo bundi imran afata manzi thierry mu ijosi bakamuha rouge harya ubwo ni rayon yabikoze/? mujye mwanariza muve mu bukeba gusa,, kbs erega football yacu ishobora kwicwa nabayobozi ark twebwe abafana tukabikosora ese nibipfira hejuru natwe tukavuga amafuti ubwo murumva tuzagerahe???

  7. issa

    Kuya 26-09-2017 saa 08:08'

    dusigaje bindi bi biri
    gasenyi oyeeee

  8. pass

    Kuya 26-09-2017 saa 08:01'

    BJR,
    kombona umutwe (title) w’iyi nkuru usa nugoramye ubwo uwayanditse yashakaga kwerekana iki?Ese ni rayon sport yasabye ko umukino utangirira aho wari ugeze cg ni amategeko yifashishijwe ngo byemezwe?mujye mwandika ibisobanutse kbs.

  9. Mutari Jallow

    Kuya 26-09-2017 saa 07:33'

    Guyz Nibyo Mwari Mwatsinze Ark Ferwafa Ibyo Kwimura Match Kuva Rubavu To Kigali Byatumye Tubona Wkness No Gutinya Abafana Ba Rayon Sport. Twe Ibyo Ntitubyemera.

  10. Djariru250

    Kuya 26-09-2017 saa 07:14'

    *football yabaye nka tour du Rwanda umukino watangiriye I rubavu uzasorezwa I Kigali😂😂😂😂*

  11. 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru