RUHAGOYACU.com

Ferwafa yibukije Rayon Sports ko nta burengenzira ifite bwo guhagarika ibyapa bya AZAM ku kibuga

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ritangaza ko ari ryo rifite uburenganzira bwo gushyiraho imirongo migari ijyanye n’imitegurire y’imikino mu Rwanda, bityo ko amakipe nka Rayon Sports atari yo agena niba ashobora guhagarika abamamaza ku kibuga cyangwa akemerera abandi.

Ibi Ferwafa ikaba yabitangaje nyuma yaho Rayon Sports yandikiye ibaruwa ndende ibwira Ferwafa ko yababajwe n’uburyo imaze iminsi igaraguzwa agati ku bijyanye n’abaterankunga bayo ku bibuga, bikaza no gufata indi ntera ubwo ku mukino wa Kiyovu Sports ibyapa byamamaza FEZABET byagabanyijwemo kabiri bisabwe na AZAM bikarangira hasigaye bitanu aho kuba 10 nk’uko umuterankunga yari yifuje.

Iyi baruwa yiyongereye muri nyinshi zimaze kwandikwa hagati ya Rayon Sports na FerwafaIyi baruwa yiyongereye muri nyinshi zimaze kwandikwa hagati ya Rayon Sports na Ferwafa
Iyi baruwa yiyongereye muri nyinshi zimaze kwandikwa hagati ya Rayon Sports na FerwafaIyi baruwa yiyongereye muri nyinshi zimaze kwandikwa hagati ya Rayon Sports na Ferwafa

Ibi byose hamwe n’ukundi kugongana kwagiye kubaho hagati ya SKOL itera inkunga Rayon Sports hamwe na AZAM na Ferwafa, ni byo byatumye iyi kipe yandika ibaruwa yihanangiriza FERWAFA, iyibwira ko iyi kipe ari yo ifite uburenganzira bwo kugena abamamaza ku mikino yakiriye, bityo ko guhera ku mukino wa Kirehe itazemerera uwo ari we wese kuhamamaza ndetse na AZAM ko igomba kwandika ibisaba.

Rayon Sports yahawe arenga miliyoni 40 na AZAM nyuma yo kwegukana shampiyona y’umwaka ushize, yatangaje ko imaze kwihanangirizwa ubugira kane n’abaterankunga bayo kubera kutubahiriza amasezerano basinyanye arimo kwamamaza, bityo ko itakomeza kurebera ari yo mpamvu bafashe uwo mwanzuro ukomeye.

Rayon Sports ni yo yegukanye shampiyona y'umwaka ushizeRayon Sports ni yo yegukanye shampiyona y’umwaka ushize

Ferwafa, binyuze m’umuvugizi wayo Ruboneza Prosper, yatangarije RuhagoYacu ko ibaruwa ya Rayon Sports bayakiriye, gusa bavuga ko iri shyirahamwe ari ryo rigena imitegurire y’imikino mu Rwanda.

Ruboneza yagize ati: “Ibaruwa twabonye ari yo kumenyesha gusa biri busabe ko Ferwafa iyisoma neza igatanga umurongo mugari ku makipe yose kuko bireba abanyamuryango bose ntabwo ari ikipe imwe”.

Yakomeje agira ati: “Ikijyanye n’umupira w’amaguru, gutegura kugena aho ubera n’abwuyobora bireba ishyirahamwe nta kipe ibireba”.

“(N’ibijyanye no kwamamaza) ni ibintu bireba federasiyo kandi amakipe yose arangana. Imirongo migari ijyanye n’ibireba imikino ishyirwaho n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda kandi abanyamuryango bose bakabyubahiriza”.

Rayon Sports ntiyishimiye igabanywa ry'ibyapa byamamaza FEZABET ku mukino na Kiyovu SportsRayon Sports ntiyishimiye igabanywa ry’ibyapa byamamaza FEZABET ku mukino na Kiyovu Sports

Uyu muvugizi wa Ferwafa yanadutangarije ko ntacyo azi ku makuru avugwa ko impande zirebwa n’iki kibazo(FERWAFA, Rayon Sports, AZAM) zagombaga guhura kuri uyu wa gatatu bakabifatira umwanzuro.

RuhagoYacu yagerageje kuvugana n’abo muri AZAM ngo bagire icyo badutangariza gusa ntabwo umuyobozi wayo yabonekaga kuri telefone ye igendanwa.

Mu mwaka wa 2015 ni bwo Ferwafa na AZAM bashyize umukono ku masezerano yo gutera inkunga shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ku mafaranga anagana miliyari imwe na miliyoni 700 azatangwa mu gihe cy’imyaka itanu. Uretse umwaka wa mbere hatanzwe miliyoni 256 z’amanyarwanda, indi myaka harimo n’uyu turimo AZAM iha Ferwafa ibihumbi 500 by’amadorali(415 000 000Frw).

FERWAFA na AZAM basinyanye amasezerano mu myaka ibiri ishizeFERWAFA na AZAM basinyanye amasezerano mu myaka ibiri ishize

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. sniper

    Kuya 25-10-2017 saa 11:26'

    Umwanda nibyo uvuze kuko biragaraza imitekerereze yawe iri hasi kujya impaka bitandukanye no gutukana

  2. ineza

    Kuya 25-10-2017 saa 04:59'

    Ariko aba reyo muzi kwirata ye ubwoc umuterankunga wa shampiyona atabayeho mwakwimarira iki? uziko mwibonye ngaho noneho nimushinge iyanyu federation kugirango mwigenge uko mushaka mureke gutera ubwoba ahongaho yewe muri abirasi fc koko!!!

  3. Kalisa

    Kuya 24-10-2017 saa 16:38'

    @ uwiyise Igikona

    Reka kuvangavanga ibintu no gutera abantu ubwoba kuko uko bigaragara ntabwo uzi ko igihugu cyabohojwe n’Abanyarwanda barimo n’abakunzi benshi ba Rayon Sports.
    Ikindi niba utari ubizi nta kibuga na kimwe FERWAFA igira mu Rwanda, keretse niba uri muri ba bandi batazi gutandukanya Leta ihagarariwe na Ministry ishinzwe imikino na FERWAFA.
    Icya nyuma ni uko niba utabizi uyu munsi ikipe ya Tottenam muri Engand ikinira Wembley, ikibuga cya Leta kandi ntibiyibuza kwamamaza abaterankunga bayo!

  4. Kalisa

    Kuya 24-10-2017 saa 16:31'

    Guharanira uburenganzira bwawe no kwigomeka biratandukanye!
    Ikindi ni uko ahubwo Rayon Sports icyo isaba ni uko ako kavuyo uvuga kava mu bintu by’abaterankunga mu mupira w’amaguru kuko uyu munsi ni akavuyo gusa gusa...

  5. Kalisa

    Kuya 24-10-2017 saa 16:28'

    @ steve

    Niba utari ubizi, iyo Rayon Sports yakiriye umukino ikibuga yakiriyeho kiba cyitwa icyayo!

    Ikindi ntimukavange imikino y’ibihugu n’iya za clubs mu bijyanye n’abaterankunga kuko mu gihe cya za CAN na CHAN, haba hari umuterankunga w’irushanwa uba wumvikanye na CAF nayo ikumvikana n’abasigaye.

  6. steve

    Kuya 24-10-2017 saa 11:27'

    nonese ko za bugesera FC zitajya ziburana kandi nazo zifite sponsorship cg rayon yifitiye stade yayo ikiniraho match ? Ahubwo ahandi basaba zone n’umurongo ntarengwa. Muzarebe muri CHAN cg CAN nta min tu numwe upfa kuvogera igivuga udafite right. Iboganiro hagati ya Ferwafa, Azam, n’amakipe yose afite umuterankunga cg uteganya kumubona niyo akanewe

  7. POPO

    Kuya 24-10-2017 saa 10:54'

    Abareyo barakabya cyane kabisa nabavuga ngo barayikunda ni byacumi baba bishakira nta zindi mpuhwe.
    Njyewe ndumva bashaka kwigomeka no gukora umupira wabo . ubwinshi bwabo ntabwo buri hejuru y’amategeko y’umupira w’amagurumu Rwanda cyangwa kwisi. Niba badashaka kugendera ku mategeko yo mu Rwanda bazajye gukina shampiyona ya Kongo niho hamenyewe akavuyo.Bareke gukabya Plesase harimo abantu bize bajye bashyira mu gaciro.

  8. Kalisa

    Kuya 24-10-2017 saa 09:40'

    Jyewe nemeranya na FERWAFA ko Rayon Sports nta burenganzira ifite bwo kwirukana ibyapa bya AZAM ku bibuga yakiriyeho kubera ko AZAM iyo hari amasezerano yasinyanye na FERWAFA nk’urwego rureberera umupira w’amaguru mu Rwanda. Cyakora rero na FERWAFA ntifite uburenganzira na busa bwo kwirukana cyangwa kugabanya ibyapa byamamaza abaterankunga ba Rayon Sports ku bibuga yakiriyeho, nkeka ko iba yanabikodesheje cyangwa hari icyo igomba kwishyura. None se Premier League ya England ishobora kubuza Arsenal cyangwa Man Utd kwamamaza Fly Emirates cyangwa Chevrolet ku bibuga by’ayo makipe kubera ko ifite umuterankunga wa shampiyona?
    Ikindi ni ukureba uko amafaranga atangwa na AZAM asaranganywa amakipe kuko ntabwo muri England Man Utd ibona amwe na za Cristal Palace cyangwa ngo Barca ibone angana na za Eibar.

  9. Kalisa

    Kuya 24-10-2017 saa 09:33'

    @ bigabo

    Niba ugereranya Panthere na za Mukungwa izo na Rayon Sports biragaragara ko wasigajwe inyuma n’amateka!
    Ahubwo se kuki utibaza impamvu izo zose zagiye "mahere", Rayon Sports igasigara ikaba ifite n’abakunzi bakubye inshuro nyinshi abo izindi kipe ziteranye, harimo n’iyo ushobora kuba ukunda? lol....

  10. Igikona

    Kuya 24-10-2017 saa 09:06'

    Nyamara leta nikomeza kujenjekera reyo bazikanga yagumuye nabaturage nawese igikomye ngoturava muri shampiona ninde wababwiye ko igihugu cyabohojwe numupira wamaguru bibwirako umupira uhagaze leta itaho? Ikindi uyufite umuterankunga wihariye bisabako ugira nikibuga cyawe none ibibuga niba FERWAFA Mandi azamu numuterankunga waFERWAFA ubuse reyo irasakuriziki?

  11. 1 | 2 | 3 | 4


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru