RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 19-08-2017 saa 24:55'  -  Djihad Bizimana arerekeza mu Budage kuri uyu wa gatandatu  |  Yanditswe kuya 19-08-2017 saa 8:33'  -  Uwahoze atoza abanyezamu ba APR FC yerekeje muri Mukura  |  Yanditswe kuya 19-08-2017 saa 7:41'  -  Rayon Sports mu mikino 2 mu majyepfo hishimirwa igikombe cya shampiyona yatwaye- Uko gahunda yose iteye  |  Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 23:58'  -  Abafana ba Rayon Sports bagiye kugarura Ismaila Diarra mu ikipe  |  Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 17:06'  -  Ndoli Jean Claude na Crespo bamaze kugurwa na Kiyovu Sports
FERWAFA yisubiye ku cyemezo cyo guha Rayon Sports igikombe ku mukino wa Kiyovu
Print Comments: 11 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryisubiye ku cyemezo ryari ryafashe cyo kuzatanga igikombe ku mukino wa Kiyovu Sports, hahabwa agaciro ubusabe bwa Rayon Sports bwo kuzagitanga ku mukino wa gicuti izakina n’ikipe ishaka.

Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona hakibura imikino itatu ngo shampiyona irangire, iyo kipe yandikira FERWAFA iyisaba kuzayishyikiriza igikombe cyayo ku mukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona izaba yakiriyemo APR FC.

Icyakora byakuruye impaka kugeza aho ubuyobozi bwa FERWAFA buteranye mu nama yo kuwa 24 Gicurasi, bufata icyemezo cyo kuzaha Rayon Sports igikombe mu mukino usoza shampiyona uzaba kuwa 15 Kamena, iyo kipe ikazaba yakiriwe na Kiyovu Sports kuri Stade Regional i Nyamirambo.

Rayon Sports yaba igiye guhura na Azam FC mu birori by'igikombe cya shampiyonaRayon Sports yaba igiye guhura na Azam FC mu birori by’igikombe cya shampiyona

Icyakora Rayon Sports ntiyanyuzwe n’icyo cyemezo, ihita yandikira FERWAFA mu ibaruwa yo kuwa 24 Gicurasi basaba guhabwa igikombe imbere y’abafana babo kuwa 28 Gicurasi, bitaba bikunze bakazakibaha ku mukino wa gicuti bazaba biteguriye.

Umuvugizi wa FERWAFA, Ruboneza Prosper yatangarije Ruhagoyacu ko ubusabe bwa Rayon Sports bwo kuzahabwa igikombe ku mukino wa gicuti yateguye bwahawe agaciro.

Ati “Yego bwaremewe. Rayon Sports irimo gufatanya na FERWAFA gushaka ikipe yakwemera kuza muri icyo gikorwa. Ishobora kuzaba iyo hanze cyangwa iy’imbere mu gihugu, byose birashoboka.”

Icyakora ngo ntiharamenyekana umunsi uwo mukino uzaberaho ari na wo nyirizina uzatangwaho igikombe cya shampiyona, ndetse n’ikipe izaba yaje muri uwo mukino wa gicuti, gusa ngo FERWAFA ni yo ifite inshingano zo gutegura ibirori byo gutanga igikombe cya shampiyona, ikipe yagitwaye yo ikagira uburenganzira bwo gutegura ibirori byo kucyakira.

Rayon Sports ngo ntishaka guhabwa igikombe mu mukino itakiriye kuko abafana bataryoherwa n'ibiroriRayon Sports ngo ntishaka guhabwa igikombe mu mukino itakiriye kuko abafana bataryoherwa n’ibirori

Twifuje kumenya umunsi uwo mukino wa gicuti uzaberaho n’ikipe Rayon Sports izaba yakiriye, duhamaga Umunyamabanga mukuru akaba n’umuvugizi w’iyo kipe, Gakwaya Olivier, ariko ntiyitabye telefoni ye igendanwa.

Icyakora amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko ku bufatanye n’Umuterankunga wa shampiyona ari we Azam, hatumiwe ikipe ya Azam FC, uwo mukino ukazaba ku itariki ya 8 Nyakanga.

Azam FC yo muri Tanzania yaba ari Umuturanyi mwiza wa Rayon Sports bagiye gusangira ibiroriAzam FC yo muri Tanzania yaba ari Umuturanyi mwiza wa Rayon Sports bagiye gusangira ibirori

Ibaruwa ya Rayon Sports yasabaga ko bahabwa igikombe mu mukino wa nyuma bakiriyeIbaruwa ya Rayon Sports yasabaga ko bahabwa igikombe mu mukino wa nyuma bakiriye

kidumu Kuya 3-06-2017 saa 07:25'

hagarara gato wirebere ukuntu stade amahoro yaraye ikiniweho amavubi na Maroc bagiye kongera gutangira kuyisana ngo tuzabure aho twakirira igikombe cyacu.Ferwafa kabisa mwaragaragaye...

Bwiza Kuya 2-06-2017 saa 08:04'

Ni byiza cyane, icyo kirori ntituzagitangwa.

Katauti Kuya 2-06-2017 saa 07:30'

Hahahahahahahahahahahahahaha,umupira nyarwanda genda ufite abakuyobora kbsa.

ema Kuya 1-06-2017 saa 20:33'

Ngo banzeko manegeka fc ikoma amashyi ra?nkaho aribo bafite menshi kurusha aya rayon azam izaze muzarebeko tutayikomera bikaryoha ureke za ndangare zirirwa zidoga ngo nintare intare twemera nizifata umuheto sha ntabwo mwebwe murintare muri star a domicire intare nyayo ntigera kuri zanaco ngo idagadwe wapi ntimukadutuburire

bagumaho Kuya 1-06-2017 saa 18:51'

Alert âš kuri rayon sports, icyo gikombe mushobora kucyishimana nabakinnyi nk’icumi. Mperuka contract zabakinnyi inaha, zirangira le 4/7.rero numva match yaza mbere

peter Kuya 1-06-2017 saa 18:31'

urigereranya na mazembe wowe!!! ko mwatwara champions mukanabatizwa NYANDWI ,kereka ari Apr kuko twigeze kuyinyagirira mu Rwanda

Kalisa Kuya 1-06-2017 saa 16:58'

Ababihombeyemo ni Abayovu kuko iyo FERWAFA itisubiraho nta match yari kuzaba bikaba wenda byafasha Kiyovu kutamanuka mu cyiciro cya kabiri! None rero reka Rayon Sports ize iyimanure nta kundi...

haguma Kuya 1-06-2017 saa 14:42'

uyumukino byaba byiza ikinwe ari muri wkend, ababa muntara kure nabo bakaza kwishimira igikombe.

dix Kuya 1-06-2017 saa 14:07'

Nibaza ibibazo 2.Amahoro barayasannye yararangiye?Ferwafa irikirigita igaseka kweri.

zed Kuya 1-06-2017 saa 12:48'

ubwo se ferwafa yisubiyeho gute yaranze kukiduha kuri APR, ko nubundi kuri kiyovu tutari bubyemere kuko ntaho biba.
banze gukorwa n’isoni.nibazane mazembe niyo dushaka kuko ifitw abakunzi inaha.ikirori kizaryohe

1 | 2

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)