RUHAGOYACU.com

FERWAFA yisubiye ku cyemezo yari yafashe, na Pepiniere FC yisubira ku cyemezo cyo gusezera muri shampiyona

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryakomereye ikipe ya Pepiniere FC, riyemerera gukomeza kwakirira imikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere ku kibuga cyayo, bivuze ko igaruka muri shampiyona nk’uko yabisabaga.

FERWAFA yari yahagaritse ikibuga cy’iyi kipe kiri ku Ruyenzi nyuma yo kwangirikira mu mukino wahuje Pepiniere FC na Police FC, byatumye iyi kipe yanga gukinira na AS Kigali ku Kicukiro bagaterwa mpaga ndetse basezerera abakinnyi mbere yo gukina na Marines FC i Rubavu.

Kugeza ubu FERWAFA ikaba yaramaze kwemeza mpaga ku mikino yombi ndetse Pepiniere FC ikomeza kuza inyuma y’ayandi makipe n’inota rimwe mu mikino 11 bamaze gukina.

Pepiniere FC izasura Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona uzabera kuri Stade ya Kigali ku Cyumweru tariki ya 8 Mutarama 2016.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. king

    Kuya 9-01-2017 saa 07:58'

    BURIYA HARI IKINTU MUTAMENYE,MUREBE KURUTONDE UKO AMAKIPE AKURIKIRANA MURASANGA IYO PEPINIYERI IZA KUVAMO EBYIRI ZA NYUMA NI MARINE NA GICUMBI.URUMVA KO MARINE YARI KUBA NAYO IGIYE MUMANEGEKA BIKAGABANYA IMPAMBA MUTETERI YINJIRANA MURI CHAMPIONAT!!

  2. vbg

    Kuya 9-01-2017 saa 00:17'

    Barayishakishiriza aliko biraba ibyubusa tu! atanu agomba kuboneka ubundi bakiga uko bayavanamo bakoresheje amarozi atandukanye n’aya mukura(arbitrage, corruption, changement de terrain ou soit des heures du jeux)

  3. John

    Kuya 8-01-2017 saa 06:56'

    yeweee njye narumiwe ferwafa nakigenda irimo guhuzagurika gusa mbona dukomeje dutya siporo yo murwanda yaba iri hasi nanaho yazatugeza ubundi siporo nibyishimo ariko niko mbibona mmbona ko ikipe imwe(APR) ariyo bashyira imbere gusa ndetse bashaka kuyibira gusa

  4. Quatre-Vingt

    Kuya 7-01-2017 saa 01:41'

    Hahhhhhhhhh
    Ariko Kuki mwiha gushyanuka? uyuwiyita Musesenguzi rimwe ngo aba barazira Iki? babishyira muburyo ngoooooo? mwifuzagako Pipinieri iva Muri Champion? Cg mwifuzagako Bambura Amanota APR ubundi Pipinieri igakomeza? sha Cyakora murayitinya kweli. ngo mwaba muyirusha Atanu?

  5. Janvier

    Kuya 6-01-2017 saa 09:04'

    Oya rwose ntimukavuge ubusa nonese yari kuyirusha atanu gute umunsi ukurikira APR yari gukina Rayon sport yarushye yatsinda ikogera igakuramo cyakinyuranyo hagasigara abiri nkibisanzwe icyo nemera nanjye nuhuhuzagurika kwa FERWAFA gusa ikigaragara cyo aya ma equipes ntamafaranga bafite ubwo babonye andi yo gusunika. Mbona nabo baba barikwiyenza gusa arinjye muyobozi biriya nibyabaho nasigarana macye ariko ashoboye

  6. Musesenguzi

    Kuya 6-01-2017 saa 07:22'

    Footballer,
    Jya itanga igitekerezo cyawe.
    Uru rubuga ni urwo kuvuga uko ubona ibintu cg uko byagenda.
    Kuki munziza ko navuze ibintu none bikaba ariko byagenze??

  7. jean de Dieu

    Kuya 6-01-2017 saa 02:40'

    nonese pepiniel ubwo ntiyarenganye?ikibugacyayo ntakibazo cyarigifite!ubwo yagakuriweho nizompaga!ibi nagahomamunwa mumiyoborere ya Fefwafa!!! niyompamvu nta mupirawamaguru mur’ururwanda.mbeg’ ubuyobozi weeee!!

  8. MWISENEZA JEAN PAUL

    Kuya 6-01-2017 saa 01:21'

    ahaaa! ndatangaye none c niba ikosa ariryaferwafa , pepiniele ko bayiteye manga kwikosa rya ferwafa ubwo imikino izasubirwamo? cg pepiniele izahomba?

  9. footballer

    Kuya 6-01-2017 saa 00:50'

    Uwitwa Musesenguzi we byaramushobeye! ejo bemereye Gicumbi, aravuga ngo pepiniere irazira iki?
    soma hano http://ruhagoyacu.com/spip.php?article14548 , noneho uno munsi na pepiniere barayemereye bihindutse induru... ubwo se nkawe kweli ugamije iki? irizina Musesenguzi ukwiye kurivaho dore ko nta gitekerezo ndabona ujya wandika, uretse kwamamaza izina ryawe

  10. sun

    Kuya 5-01-2017 saa 22:57'

    Ariko se uyu mugabo yazarebye ahandi ajya gukinira akareka gukinira muri ferwafa! Ese ubwo gutinya ikipe imwe ndavuga igikona bigatuma uhuzagurika bene aka kageni! Cyakora ni akumiro kbsa iyo bakugira President wayo bikagir inzir

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru