RUHAGOYACU.com

Ferwafa yitabaje FIFA mu gukemura ikibazo cy’ibyangombwa bya Diarra wa Rayon Sports

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa, ryarangije kwandikira iririkuriye rya FIFA risaba uruhushya rwemerera rutahizamu wa Rayon Sports Ismaila Diarra gukina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Diarra,uherutse gutsindira Rayon Sports igitego cya mbere mu mukino batsinzemo APR FC 2-0, yaje muri iyi kipe aguzwe muri DC Motema Pembe, gusa ntiyabona uruhushya mpuzamahanga rumwemerera gukina mu Rwanda(ITC) kuko isoko ryamufungiyeho abo muri Congo batari baha umugisha “transfert" ye.

Diarra yitezweho byinshi n'abakunzi ba Rayon SportsDiarra yitezweho byinshi n’abakunzi ba Rayon Sports

Umwe mu bayobozi ba Rayon Sports waganiriye na RuhagoYacu ariko, yaje kudutangariza ko amakosa atari ayabo ahubwo ari ay’ishyirahamwe rya ruhago rya Congo kandi ko iyo bigenze gutyo bitabaza FIFA igahita ibikemura.

Yagize ati: “Twe urebye twamuguriye ku gihe kandi twujuje ibisabwa muri TMS. Gusa federasiyo ya Congo yatinze gusubiza bituma isoko ridufungiraho mu Rwanda.

Twabajije FIFA, batubwira ko Ferwafa ari yo yakwandika ibisaba ubwo tukizera ko biri buhite bikemuka”.

Ubusanzwe isoko ry’igura n’igurisha ku bakinnyi baturutse hanze y’u Rwanda rifunga tariki ya 17 Nzeri, aho iyi tariki yageze ITC ya Diarra itari yemezwa. Aha ariko, aganira na RuhagoYacu, Rutayisire Michel Jackson ushinzwe amarushanwa muri Ferwafa yatubwiye ko barangije kwandikira FIFA gusa ko batazi igihe izabasubiriza.

“Twarangije kwandika ibaruwa twayitanze. Umwanzuro(wo kuba yagaragara ku mukino wa As Kigali) uzaterwa n’igihe bazadusubiriza kuko hari ubwo bahita basubiza hari n’ubwo batinda”.

Diarra wigaragaje ku mukino wa Super Cup aracyategereje ibyangombwa bimwemerera gukina mu RwandaDiarra wigaragaje ku mukino wa Super Cup aracyategereje ibyangombwa bimwemerera gukina mu Rwanda

Rayon Sports ifite umukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona izahuriramo na As Kigali yayitsinze mu irushanwa ry’Agaciro.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Emmy

    Kuya 29-09-2017 saa 23:51'

    Dusabe Abafana ba (Cyungo apr) Guceceka

  2. yyyy

    Kuya 29-09-2017 saa 18:10'

    ese nkuvuga ngo yageze mubuyozi bwa rayon sinibaza imyaka afite kuko byakabaye kuba ari ibintu byumvikana kuri buri wese ferwafa nurwego rukuriye umupira wamaguru murwanda gufasha ikipe ikibazo kuko birazamo federation ya Congo kurusha uko hazamo DCMP ninshingano za ferwafa abantu ba APR ubu se baragirango babafashe kwiba abakinnyi kiyovu ibyo namafuti ntibabikora niyompamvu ombolenga na martin paka murayishyura ye

  3. KAKA

    Kuya 29-09-2017 saa 11:00'

    Ariko ibi bikona ko numva amagambo yabiamaze bikonakona, icya mbere gutombora na APR yagombaga gutombora ikaba yatwara igikombe icya kabiri gukina iminota 27 ni amategeko yakurikijwe nk’uko namwe iyo muba mwatsinze twari kwihombera icya gatatu ese ubundi murinda mutaravuga gutombora kuki mutitsindiye niba muri abagabo ikindi kuri supercup ko mwari mumaze gukubitwa 2-0 mu minota 63 mwari mwabuze na kimwe mwari kwishyura? sasa rero amagambo hasi mureke dukine football ubundi murire nishime

  4. PAZOS

    Kuya 29-09-2017 saa 09:41'

    HAAAAAHAAA KO NUNVA GIKONA ALias barafinda fc amagambo yabarenze, hari igitego mwari mwatsinda bakacyanga, ngo gasenyi yaratomboye yaramaze mbebwe ninde wababujije gutombora 1 . ese ubundi mwatangiye irushanwa mutazi amategeko oooooh pauvre gikona!

  5. APR FC

    Kuya 29-09-2017 saa 09:05'

    Ariko se mwagiye musoma inkuru neza koko! wigeze wumva Rayon yandikira FIFA!! guys muge mureka amarangamutima ngo abayobore kurusha ubwenge bwanyu!!!

  6. sba

    Kuya 29-09-2017 saa 08:19'

    mureke mbambwire nukuri muziko igikombe cyashapiyona gasenyi yagitwaye kitaraba ferwafa izahimba amanyanga habe tombora gasenyi ihite igitwara

  7. ngabo jean lambert

    Kuya 29-09-2017 saa 08:05'

    haaahaaa diara naho yabura gikona we tuzagupfura. Turaje dutware5 icyarimwe mumwaka1. muzamara imyaka 100 mutarabigeraho .Rayon oyeeeeeeeee

  8. Thousse

    Kuya 29-09-2017 saa 08:00'

    Bamureke azajya akina mugaciro tombora cup

  9. naho

    Kuya 29-09-2017 saa 07:58'

    Ariko aba baswa hari aho babonye ikipe yandikira FIFA hari ishyirahamwe? Rayon Sports ntigomba gusimbuka inzego. Ahubwo se kuki mwumva ko FERWAFA yakwanga gusubiza ubusabe bw’ikipe niba bikurikije amategeko kandi bikaba mu nshingano zayo? Ishyirahamwe niko kazi rishinzwe ni ugukemura ibibazo by’amakipe. Niba mutabyemera muzavemo mukinire hanze ya federasiyo.

  10. naho

    Kuya 29-09-2017 saa 07:58'

    Ariko aba baswa hari aho babonye ikipe yandikira FIFA hari ishyirahamwe? Rayon Sports ntigomba gusimbuka inzego. Ahubwo se kuki mwumva ko FERWAFA yakwanga gusubiza ubusabe bw’ikipe niba bikurikije amategeko kandi bikaba mu nshingano zayo? Ishyirahamwe niko kazi rishinzwe ni ugukemura ibibazo by’amakipe. Niba mutabyemera muzavemo mukinire hanze ya federasiyo.

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru