RUHAGOYACU.com

Ferwafa yongeye guhomba arenga miliyoni 500 kubera isoko rya hoteli rifutamye

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryongeye kujya mu gihombo giturutse kuri Hoteli yaryo, dore ko ryisanze rigomba kwishyura miliyoni 500 kuri rwiyemezamirimo wagombaga kubaka hoteli ya Ferwafa, gusa bikarangira yambuwe isoko kuko ryatanzwe binyuranyije n’amategeko.

Isoko ryo kubaka Hotel ya Ferwafa yitezwe kuzatwara asaga miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda, ku ntango ryari ryahawe sosiyete ya Expert CEO LTD ihagarariwe na Protais Segatabazi, gusa biza kurangira bigaragaye ko yahawe isoko kandi yari yatanze amafaranga menshi kurusha ayatanzwe na Horizon Contsruction bari bahanganye. Ibi byatumye ubushinjaha butangaza ko byakozwe hashingiwe ku bindi bintu birimo itoneshwa n’icyenewabo maze araryamburwa.

Perezida wa Ferwafa azitaba ubucamanza tariki ya karindwi Nzeri kubera ibya Hoteli ya FerwafaPerezida wa Ferwafa azitaba ubucamanza tariki ya karindwi Nzeri kubera ibya Hoteli ya Ferwafa

Iki kibazo cyatumye uwari umunyamabanga wa Ferwafa Me Mulindahabi Olivier akatirwa amezi atandatu y’igifungo ndetse na n’ubu perezida wa Ferwafa akaba agikurikiranwa, cyasize iri soko ryambuwe iyi sosiyete ndetse rihabwa sosiyete y’Abashinwa, CCECC Rwanda Ltd.

Ibi ariko ntabwo byagarukiye aho, dore ko amakuru agera kuri Ruhagoyacu avuga ko Ferwafa byarangiye yishyuye “cash” miliyoni 500 mu mafaranga y’u Rwanda(500 000 000Frw) ahabwa iyi sosiyete ya Expert CEO LTD ihagarariwe na Protais Segatabazi, cyane ko ngo yari yatangiye imirimo yo kubaka iyi hoteli nubwo amategeko yari yamuhamije guhabwa isoko mu buryo butemewe n’amategeko.

Protais Segatabazi yahawe miliyoni 500 na Ferwafa, nubwo yari yarahamijwe n'ubucamanza guhabwa isoko ku buryo butemewe n'amategeko(Foto TNT)Protais Segatabazi yahawe miliyoni 500 na Ferwafa, nubwo yari yarahamijwe n’ubucamanza guhabwa isoko ku buryo butemewe n’amategeko(Foto TNT)

Ubwo Ruhagoyacu yavugishaga umuvugizi wa Ferwafa muri iki gitondo, yadutangarije ko koko amafaranga yatanzwe nubwo yirinze kuvuga umubare wayo.

Prosper Ruboneza yagize ati: “Ni byo twatanze amafaranga kuri sosiyete yambuwe isoko kuko amategeko avuga ko mubara agaciro k’ibyari bimaze gukorwa maze mukabyishyura.

Haje inzobere mu bwubatsi zibara agaciro k’ibyari byakozwe ayo mafaranga aratangwa nubwo kugeza ubu ntayazi mu mutwe”.

Aya mafaranga atanzwe, akaba agomba kwiyongera kuri miliyoni zirenga 120(120 000 000) Ferwafa nanone yari yatanze ngo hakorwe inyigo y’iyi hoteli mbere y’uko Expert CEO LTD itangira kuyubaka, nyamara bikaza kurangira hakozwe iyindi nyigo.

Ibi bisobanuye ko iri shyirahamwe rimaze kwihombya miliyoni 620 (620 000 000Frw zose zitagize icyo zimara mu kubaka hoteli kuko zishyuwe abo zitagombaga guhabwa.

Ferwafa yari yatanze arenga miliyoni 120 kuri iki gishushanyo mbonera biza kurangira ntacyo gikoreshejwe(Foto Igihe)Ferwafa yari yatanze arenga miliyoni 120 kuri iki gishushanyo mbonera biza kurangira ntacyo gikoreshejwe(Foto Igihe)
Hoteli ya Ferwafa izaba imeze gutya nyuma yo kongera gusubiramo isoko rya hoteliHoteli ya Ferwafa izaba imeze gutya nyuma yo kongera gusubiramo isoko rya hoteli

Mu ntangiriro za Mutarama 2015, ni bwo Ferwafa yahamije ko igiye gutangira kubaka hoteli yayo nyuma yo guhabwa inkunga n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi Fifa.

Ku ikubitito, iyi hoteli yari kuzaba ifite ibyumba 88 ishobora kwakira nibura amakipe atatu icya rimwe, ikaba ifite ingengo y’imari ya miliyari 4 y’amafaranga y’u Rwanda, azaturuka mu nkunga ya FIFA no mu bandi bafatanyabikorwa. Iyi Ferwafa ikaba yaravugaga ko yari buzabe yuzuye mbere y’imikino ya CHAN u Rwanda rwagombaga kwakira mu mwaka wa 2016.

Amafaranga azubaka iyi hoteli, FIFA yemeye kuzatangamo miliyoni eshatu z’amadorali mu gihe igice gisigaye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Marooc ryemeye kuzagitanga rigikuye mu mafaranga FIFA yari kurigenera mu myaka itatu iri imbere.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. aloys

    Kuya 16-08-2017 saa 11:18'

    Muby’ukuri amafaranga yishyuwe rwiyemezamirimo nayibyo yakoze kuko yari yaratangiye akazi kdi ageze kure ntabwo ibyo yari yarubatse byashenywe. Ahubwo bakomerejeho. Ikindi kdi niba atari yujuje ibisabwa ngo ahabwe isoko,ikosa sirye. Ikosa niry’uwamuhaye isoko. Niyo mpamvu rwiyemezamirimo atagomba kubizira!

  2. nganji

    Kuya 16-08-2017 saa 09:00'

    Muzarira mwihanagure Degaule ushyigikiye amarorerwa menya akomeye kurusha ibyo mwakwiyambaza byose, gusa ntabitagira iherezo, abasigaye baniga ukuri aribo bagakwiye kuba intangarugero rimwe bazabibazwa nkuko nabo ubu harabo babaza ibyo bifuza byose nigihe bashakiye.

    Mana fasha abakunzi bumupira, umuchunguzi wacu tugira umwe murikino gihugu atabare kuko abo yatumye kumurebera bagiye muti wamperezayo cyangwa bafatiweyo

  3. Claude

    Kuya 15-08-2017 saa 19:32'

    Imirimo yakozwe kuki ubyita igihombo?! Wenda byite guhendwa,ariko mu byo wasobanuye nta gihombo kirimo, kereka niwongeraho ko inyigo yongewe igakorwa, n’imirimo yari yarakozwe n’iyo company ya mbere yashyizwe hasi

  4. Mbonimpa

    Kuya 15-08-2017 saa 13:21'

    Ngo 120 million yo gukora inyigo? Ariko sha, ndabizi hano muri kigali hari abahungu waha 2 million iyo nyigo igakorwa neza kandi ku rwego mpuzamahanga. Ayo ni amayobera matagatifu, ariko nako ayo mafaranga yaranyerejwe.
    Ikindi ni ukuberiki usanga inyubako runaka ya leta ugasanga yatwaye asaga miliyari 5 wareba ku ruhande umuturage wubatse imeze nkayo ugasanga yamutwaye 3,

    Hotel y’i Nyagatare ngo yatwaye miliyari 16, yigereranye na dove hotel yatwaye 6 kdi nabwo haranyerejwe 2 en plus hotel y’i nyagatare nayigereranya n’igikoni cya dove hotel.

  5. xcfbbxbx

    Kuya 15-08-2017 saa 13:15'

    Harya muri aya mafaranga nimwo umuyobozi wa Ferwafa ashobora kuba ari gukoresha muri corruption y’abayobozi b’amakipe batareba kure kubera inyungu zabo ku giti cyabo ngo bazamushyigikire mu matora y’uzayobora FERWAFA, mu kwezi kwa Cyenda 2017. Bagabo ba RPF ko tubemera mwakwinjiye muri iki kibazo FERWAFA ikajya ku murongo, abanyarwanda bakongera kwishimira umupira wabo! Rwose biteye agahinda kubona ubu mu Rwanda ikiri kuvugwa ari abakinnyi n’abatoza baturuka mu gihugu cy’abaturanyi cy’Uburundi. Ukibaza impamvu bo babona abakinnyi, bagasagurira n’ibihugu baturanye, twe amaso yacu tukaba ariho tuyerekeje bikakuyobera. Mutabare kBS.

  6. samu

    Kuya 15-08-2017 saa 12:57'

    murakoze! kuri iyo nkuru harya munyibutse iyo Umuntu ahombeje inyungu z,abaturage Ku cyimenyane ni toneshwa ayo mafaranga aragenda neza agahera (ESE yishyurwa nande?)

  7. Jados

    Kuya 15-08-2017 saa 12:19'

    Ayo Mafranga Bapfusha Ubusa Bazayaryozwe,bazabafunge Banayarihe Kuko Nayabanyarwanda Twese Uko Tungana.

  8. hatari

    Kuya 15-08-2017 saa 12:19'

    abafite inkwi barya ibihiye!! nkabone barwaniramo harimo akantu mwa!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru